Rusizi: hafatiwe ibyuma 4 bizwi nka ‘SIM Box’ bijyamo SIM card 222 icya rimwe!

Rusizi –  mu mudugudu wa Cyapa Akagali ka Kamurera Umurenge wa Kamembe kuri uyu wa kane nimugoroba abashinzwe umutekano, umugenzacyaha, abayobozi n’umukozi wa MTN bafashe ibyuma bine (4) bizwi nka ‘SIM Box’ bijyamo SIM card 222 icya rimwe. Ngo byifashishwaga mu bujura.

Ibikoresho byafatiwe kwa Hakizumwami byakoreshwaga mu buriganya
Ibikoresho byafatiwe kwa Hakizumwami

Ibi bikoresho byafatiwe kwa Hakizumwami Jean Claude ariko we utabonetse, hanafashwe SIM Card zigera 160 yakoreshaga.

SIM box ni icyuma kifashishwa gushyiraho (installation) itumanaho ryifashisha amajwi. Kigira imyanya ijyamo za SIM cards nyinshi kandi gishobora gukoresha SIM cards z’imirongo itandukanye icya rimwe.

SIM Box ishobora guhuza guhamagara biturutse mu mahanga (international calls) ku murongo w’amajwi ikabihindura nkaho ari ihamagara ry’imbere mu gihugu bigatuma uhamagaye atabarirwa n’ikigo cy’itumanaho ku biciro by’uhamagaye ari mu mahanga.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ku byaha yabwiye Umuseke ko ibi koko byabayeho ejo ariko nawe agitegereje kubona ibisobanuro birambuye kuri byo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko ibi bikoresho byafashwe koko ubu biri kuri station ya Police i Kamembe ariko uyu wabikoreshaga atarafatwa.

Iyi mashini ya Sim Boxing yifashihwa mu guhamagara mu mahanga uri mu Rwanda igahindura ‘code’ uhamagara agahamagara nk’uhamagara ku murongo umwe wo mu Rwanda. Bakanavugana bitagenzuwe n’uburyo busanzwe mu Rwanda.

Aha bahafatiye kandi Sim Card 134 za MTN, 60 za Safaricom na 22 za Vodacom.

Nsabimana Theogene Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe avuga ko ibi bikoresho byafashwe bivuye ku makuru yatanzwe na sosiyete z’itumanaho.

Nsabimana yabwiye Umuseke ati “Nyiracyo ugikoresha ari gushakishwa, amakuru dufite ni uko ari muri Congo kuko asanzwe akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Uyu muyobozi avuga ko ibyo yabikoreshaga ari ubujura kuko yabikoreshaga mu buryo butemewe.

Umukozi wa MTN wagiye muri iki gikorwa ngo yatangaje ko izi mashini zari zimaze gukoresha Sim Card 800 kuva mu kwezi kwa gatanu.

Hafatiwe kandi SIM card zigera ku 160 zakoreshwaga
Hafatiwe kandi SIM card zigera ku 160 zakoreshwaga

Source:

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Loading...

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.