Rusizi: Havumbuwe amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa SAPHIR

Mu kagari ka Kigenge, umurenge wa Giheke, akarere ka Rusizi havumbiwe amabuye ya gaciro yo mu bwoko bwa SAPHIR. Aya mabuye agiye gucukurwa na Societe SAPHIR MINERS yo mu gihugu cya Thailande.

Amabuye ya Saphir akorwamo imiringa yo kwambara mu ijosi no ku maboko ndetse n’amaherena yo ku matwi.

Ubuyobozi bw’umurenge bwasabye umuyobozi wa SAPHIR MINERS ko mu gutanga akazi bazahera ku baturage batuye uwo mudugudu bikagabanya ubukene bwabo cyane ko ibikorwa byose bizakorerwa mu masambu yabo.

Usibye gukura abaturage mu bukene uwo mushinga uzanabakura mu bwigunge kuko bari guca imihanda muri uwo mudugudu kandi mu gihe gito bakazahageza n’umuriro w’amashanyarazi.

Umukozi ushinzwe ibidukikije ku karere ka Rusizi, Nsabimana Ezechier, yasobanuriye abaturage ko uwo mushinga uzongera ibikorwa by’iterambere muri uwo murenge ndetse n’akarere muri rusange asaba ko bazagirana imikoranire myiza hagati y’abaturage na sosiyete izacukura ayo mabuye.

Muri uwo mushinga barateganya gukoresha abakozi 300 bazacukura mu mirenge ya Giheke,Nkanka,Gihundwe yo muri Rusizi.

Musabwa Euphrem

Source: Kigali today