Rusizi: Min. Nsengimana yatunguwe no gusanga biga mudasobwa mu magambo gusa

Ministre Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana, yatunguwe no kumva ko hari bimwe mu bigo by’amashuri byigisha ikoranabuhanga mu magambo gusa, aho umwana aba yiga mu mashuri yisumbuye atarabona mudasobwa.

Mu ruzinduko aherutse kugirira mu karere ka Rusizi, Minisitiri Nsengimana yasanze hari ibigo by’amashuri bitagira mudasobwa n’imwe, aho usanga bayiga mu magambo gusa ntawe urayica iryera.

Uwamahoro Jeannette, wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Mwegera, mu murenge wa Gikundamvura, mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye, yahamije ko batarabona mudasobwa, kuko ku kigo cyabo ntayihaba, ndetse ngo no mu barimu bose ntawe uyitunze.

Yagize ati “Twiga ICT mu magambo (Théorie) gusa kandi abenshi muri twe ntiturabona mudasobwa mu maso, kuko n’abarimu bacu nta n’umwe uyigira, no mu biro bya diregiteri ntayibamo byose abikoresha intoki.

N’iyo hari igikeneye amafaranga ushinzwe umutungo ateranyisha akamashini gasanzwe akandikisha intoki, ariko amakayi yacu yuzuyemo ibyo tutazi, kuko kumbwira ngo ukirika (Click) suri hano kandi n’iyo suri ntarayibona, ntacyo nunguka na gato.”

Inkuru irambuye>>>