Muhire Norbert wari umunyamabanga wa Diane Rwigara n’abandi bakomeje gutotezwa

Norbert Muhire hagati ya Diane Rwigara na Adeline Rwigara mu gihe cyo gutanga Kandidature muri Komisiyo y'amatora

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/10/2017, agatsiko k’abantu bitwaje ibikoresho byo gusenya kagabye igitero ku mu rugo rwa Bwana Norbert Muhire wahoze ari umunyamabanga wa Diane Rwigara mbere no mu bihe byo guhatanira kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Abagize aka gatsiko gasenya bitwaje imitarimba n’amapiki, n’umujinya mwinshi, bahise badukira byose barasenyagura, inzu ye bayisiga ari itongo, inzugi n’amadirishya n’amwe mu mabati babipakiza imodoka y’umutekano y’umurenge wa Rusororo, babijyana aho bene urugo batashoboye kumenya.

Ahagana i Saa Cyenda n’igice nibwo batangiye gusenya, nta kintu na kimwe babwiye abo basenyera, ndetse buka inabi bashaka no gukubita umukunzi wa Norbert Muhire wari utangiye kubafotora ngo abike amafoto y’abo bagizi ba nabi.

Mu gushaka kumenya icyo iyi nzu yaba yazize, twasanze nta na kimwe Nyirayo Norbert yigeze amenyeshwa nk’impamvu yo gusenyerwa, dore ko n’inzu yasenywe ubwayo yubatswe kera mbere ya Jenoside, agasaba uruhusha rwo kuyivugurura mu mwaka w’2011, ari nabwo yabitangiye. Muhire Norbert avuga ko inzu ye ifite ibyangombwa byose bisabwa n’amategeko.

Akibona ishyano rimugwiririye, Norbert Muhire yahamagaye atabaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Gitifu Alfred Nduwayezu yanga kumwitaba, ahamagara n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Meya Stephen Rwamurangwa nawe ntiyamwitaba. Ibi bikaba bigaragaza ko bari bazi neza igikorwa yapangiwe na Leta, kandi kikaba kitagombaga gukomwa mu nkokora.

Imodoka yirirwa isahura imitungo y’abaturage niyo yazanye abasenya
Imodoka y’umutekano mu Murenge yajujubije abazunguzayi, niyo yagabye igitero kwa Muhire Norbert ipakira amabati, inzugi n’amadirishya!
Umwe muri ba Gashenyi, yakereye gusenya inzu ya Norbert Muhire

Si Norbert Muhire gusa wahuye n’uruva gusenya ahubwo hari benshi bahuye n’ingorane kubera gushyigikira Diane Rwigara. The Rwandan yabonye amakuru y’umwe muri bo witwa Marie Alice Bazirete wari utuye mu mujyi wa Kigali ahitwa ku Muhima.

Uyu mudamu tutashoboye kuvugana nawe kuko yaburiwe irengero kugeza ubu nk’uko twabibwiwe n’abo muryango we. Twabonye amakuru twahawe n’umuntu bari baturanye hafi uri mu nzego z’ibanze watubwiye ko mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2017 yiboneye n’amaso ye convocation (ihamagazwa) ya station ya Rusororo ihamagaza uwo mudamu Bazirete ayishyiriwe n’umwe mu bayobozi b’ibanze mugenzi we, n’ubwo atibuka amatariki neza yatubwiye ko icyo gihe uwo mudamu batamugumanye igihe kinini kuko nyuma yaho yongeye kumubona muri quartier yihitira.

Umwe mu bo mu muryango wa Bazirete twashoboye kuvugana yatubwiye ko bagezweho n’inzego z’umutekano zimubaririza nyuma yo gusaka iwe bakamubura mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2017, ibi bikaba byarateye ubwoba umugabo we, Fulgence Mutabaruka wahise ahungira muri Uganda nyuma yo gufungwa no guhatwa ibibazo ku mugore we. Uwo mutangabuhamya yavuze ko yahaswe ibibazo ku bantu bo mu muryango wabo baba hanze y’igihugu ndetse niba Bazirete hari abarwanya ubutegetsi bari hanze y’igihugu akorana nabo.

Aya makuru y’isakwa akaba yemezwa na bamwe mu baturanyi be bemeye kuvugisha isoko yacu y’amakuru bakavuga ko mu mpera z’ukwezi kwa 7 cyangwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2017, ngo babonye abapolisi bambaye impuzankano ndetse n’abambaye imyenda isanzwe bagose hose banababaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’ababa muri urwo rugo n’abo babonaga babasuraga. Amazina ya Diane Rwigara, Anne Rwigara na Norbert Muhire ngo yagarutse cyane mu bibazo babazwaga basanga abo bantu batabazi uretse kubumva mu itangazamakuru gusa.

Muhire Norbert yamenyekanye cyane mu itangazamakuru, aho yakoraga kuri Radio y’igihugu “Radio-Rwanda”, akaba yarumvikanaga kenshi mu kiganiro “Tujijurane”. Nyuma y’aho yaje gushinga igitangazamakuru cye bwite yise “UMURASHI.RW”.

Mu mezi ashize nibwo yabaye umujyanama mu by’itumanaho w’Umwali Diane Shima Rwigara, wahataniraga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, agakumirwa na Komisiyo y’Amatora, ubu akaba akurikiranywe mu rubanza areganwa n’abo mu muryango we.

Muhire Norbert utashatse gutangaza byinshi ku bw’impungenge afite ku mutekano we, yagiye ahura n’utundi tubazo tunyuranye twatumaga ava ku murongo w’itumanaho iminsi itari mike, akanirinda kugaragara ahari abantu benshi, dore ko n’inshuti ye Cynthia Mumporeze yahaswe ibibazo akanatotezwa n’abashinzwe umutekano mu gihe hahigwaga abantu bose bakoranye bya hafi na Diane Rwigara mu gushaka kwiyamamaza kwe no gutangiza Muvoma y’Agakiza ka Rubanda (PSM / People’s Salvation Mouvement)

1 COMMENT

  1. Kagame yaje kwica no kurimbura abantarqanda nonkaya satan yo muri
    Bible satani yaje kwica nokunyaga ibyi Imana yaduhaye ubuse interahamwe zaba zaragarutse kagame ubwe imigambiye ngo nuko abanyarwanda batorongera bose akazajya gushaka ubundi bwoko ategeka

    Ndacyavuga nti Imana ntisinziriye

Comments are closed.