Rwabuze gica hagati y’abo kwa Rwigara na Rwanda Revenue mu rukiko

Nyakwigendera Assinapol Rwigara

Urukiko rw’ubucuruzi mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri rwumvise urubanza ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiregamo abanyamigabane b’uruganda rw’itabi rwa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Icyo kigo kirabarega kugira uruhare mu micungire mibi y’uruganda ngo byatumye rutishyura imisoro ibarirwa muri miliyari hafi esheshatu z’amafaranga. Abahagarariye abanyamigabane b’uruganda bagasaba ko n’uruganda rw’itabi rwagaragara muri uru rubanza.

Iburanisha rya none mu rubanza ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiregamo abanyamigabane b’uruganda rw’itabi rwa Assinapol Rwigara PTC kugira uruhare mu micungire mibi y’umutungo warwo ryihariye inzitizi yatanzwe na Me Janvier Rwagatare wunganira abanyamigabe ba Premier Tobacco Company. Zimwe mu nzitizi yagejeje ku mucamanza ni uko abanyamigabane baregwa kuryozwa umusoro kandi uruganda PTC rufite inyungu zigararagra muri uru rubanza mu buryo butaziguye.

Ku ruhande rw’abunganizi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority barimo Me Clement Gatera bavuze ko basanga nta nyungu zabangamirwa igihe urubanza rwaburanishwa PTC idahari. Bavuze ko basanga uruganda rw’itabi rwa Nykwigendera Assinapol Rwigara ntaho ruhurira n’abanyamigabane barwo.

Bamwe mu banyamigabane baregwa nk’uko basomwe mu cyumba cy’urukiko humvikanamo ku isonga Adeline Mukangemanyi Rwigara, umugore wa nyakwigendera Rwigara, Anne Uwamahoro Rwigara, umukobwa wa Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bwo kwa Rwigara, Surrass Company Ltd n’abandi.

Ku ruhande rwa Me Rwagatare wunganira abanyamigabane b’uruganda rw’abo kwa Rwigara we agasaba ko urukiko rutafata icyemezo ku ruhare rw’imicungire mibi y’uruganda iregwa abanyamigabane barwo rudahari. Arasanga gufata umwanzuro haburamo PTC byaba ari ukuyicira urubanza idahari.

Umucamanza yanzuye ko agiye kwiherera akumva ibivugwa n’impande zombi akazatanga umwanzuro nyuma.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority cyishyuza abo kwa Rwigara imisoro ikabakaba miliyari esheshatu z’amafaranga kivuga ko batishyuye mu bihe bitandukanye. Imisoro uyu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara uregwa na leta y’u Rwanda yose urayihakana ukavuga ko ishingiye ku nyungu za politiki.

Kugeza ubu kandi PTC uruganda rwa Rwigara rwakoraga itabi rumaze umwaka usaga rudakora rwinjizaga miliyoni 300 z’amafaranga nk’umusoro wa buri kwezi.