Rwalinda ati:" RNC Ntabwo ari gereza kandi umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kujya mu ishyaka ashaka

Nyuma y’inkuru yasohotse mu kinyamakuru igihe.com ivuga ko umwe mu bayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC Nyandwi Célestin yasezeye muri iryo huriro, kandi akabikorera i Kigali aho yari yitabiriye inama ya 10 y’umushyikirano, umwe mu bakoranye nawe  Bwana Benedict Michael Rwarinda yagize icyo amubwira.

Yagize ati:”Bwana Nyandwi Celestin tukwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo yawe mishyashya kandi tunagushimira ko twakoranye neza, gusa ikintangaje jye nk’umuntu twakoranaga ni uko wambeshye ukambwira ko ugiye kureba abana bawe basubujwe mu Rwanda utabishaka ariko ko bazabagusangisha mu Bugande! Gusa ni ubwo benshi twari tubizi ko uzajya mu Rwanda nk’uko nawe ubwawe wabitwibwiriraga kuva igihe maneko Didier Rutembesa aguhaye passport, uzi neza ko nakubwiye ko kujya mu Rwanda ari uburenganzira bwawe busesuye kandi ko na Rwanda National Congress itigeze ibikubuza.

Gusezera mu Ihuriro si wowe wa mbere ubikoze ahubwo uburyo wabikozemo nibwo bugaragaza ko impamvu utanga atari zo aho ugira uti “ni impamvu bwite” ariko nyuma ukazisobanura aho ugira uti “muri RNC yarakubeshye none umenye ukuri” ibyo si ikibazo na mba. Rwose wikomeza kubeshya ahubwo vuga ko Passport baguhaye ariyo ikujyanye ureke amateshwa no gusebanya.

Ubu se mu cyumweru kimwe umaze mu RWANDA ibya democracy wabibonye he? Wakoze ubuhe bushakashatsi? Wasuye he na nde? Wabonye ukuhe kwiyamamaza, wagiye mu yahe matora? Wasomye irihe tegeko cyangwa wasesenguye irihe? Rwose uranzi neza ntitubeshyane ariko wiba igikoresho bigeze aha kuko buriya Retembesa yagushenye washwanyaguritse ku buryo bizakugora kwisanasana igihe amareshya mugeni azaba yashize noneho ukamenya ko utarusha Dr Himbara, Andrew Muganwa, Tribert Rujugiro n’abandi benshi kumenya imikorere ya FPR n’ukuntu Yagiye ibagirira nabi kandi barayikoreye nkanswe wowe waraye uje!

Nongere nkwibutse ko RNC atari gereza ko bitakagombye kugutera ipfunwe kuyivamo neza habona utarinze kugenda uharabika ndetse ukwirakwiza ibihuha! Ibaruwa yawe isezera uziko nta minsi ibiri ishize uyanditse kandi icyemezo cyo kuva muri RNC waragifashe mu mezi arenga abiri ashize. Ahubwo bakaba bayikwandikiye ugeze i Kigali! Rwose iheshe icyubahiro maze ukore kigabo kuko ni uburenganzira bwawe kuba mu mutwe wa politike wihitiyemo.

Ubwo tuzabonana ugarutse muvandimwe twe urabizi ko waba muri RNC cyangwa utayirimo bidatuma tuba abanzi tuzahora tuganira dusabana kandi dusangira nkuko byari bisanzwe turakwiteguye ngo uze utwigishe iyo demokarasi nshya wungukiye mu mushyikirano!”

Ubwanditsi

10 COMMENTS

  1. bazahora bavamo kuko ugeze mu rwanda, nukuri simbabesha wakwifuza kuba umunyarwanda kuko ni gihugu cyiza,mu mahoro mwiterambere, mu bwiza mbese muri byose,umuhutu,umututsi bose bari kigali kandi bose ntawishisha undi,ahubwo na basigaye nibagerayo bazahita babasezeraho ugira ngo abasezeye bose muri RNC bose baje muri come and see reka da ibyanyu ntibisobanutse rwose

  2. Ariko se kubera iki inkuru zose za South Africa zidasohoka atarimo izina ry uwo muntu witwa Rutembesa?? Wamunyereka ! RNC yamugize icyamamare !

  3. Ibi si ishyano?? Umuntu arazira kuba yavuze uko yumva ibintu?? Ese iyo democracy muvuga, kuki mutemera ko abandi bagira igitekerezo gitandukanye? Uwo Rwarinda ari umuntu wamubujije kubona pasiporo? Ese pasiporo itangwa ni umuntu? Abanyarwanda rwose dufite ikibazo gikomeye !

  4. Uyu mugabo ni mumurekeigipindi cy’abamabari ba KAGOME cyamufashe ariko icyo nizera neza
    ni uko mu gihe gito AGAFUNI NIKATAMUGERAHO,BAZAMUSHINJA RUSWA CYANGWA INGENGABITKEREZO
    MAZE ASANGE ABANDI MURI GEREZA.
    Njye sinkwifurije IKAZE MU RWANDA KUKO IKIGUTEGERJE NDAKIZI.Ese waba wumvise BBC cg VOA,aho Nyakubahwa Perezida wa USA yahamagaye sobuja KAGAME amuha gasopo?Shikama ubone mu minsi iri imbere ntuzatinda kubona ko wibeshye,na Nyakwigendera INYUMBA Aloysie yari yarakoze byinshi byiza ariko twabonye urwo yapfuye!!!!!
    Reka nibwirirre RNC:
    Nshuti kandi bavandimwe,nimukomere ku muheto turi kumwe n’ubwo twebwe ababa mu Rwanda nta bubasha na buke dufite bwo kubyerekana kubera impamvu twese tuzi.Icyo mbabwiye ni uko turi inyuma ya RNC kandi twiyemeje kuyifasha mu gikorwa icyaricyo cyose izatangira.

  5. Ntagihe ntabivuga, ni mureke iriya mbagwa bayibage none se ko ariyo yishyiriye imbugita! gusa nunze mubyo iyi nshuti idasanzwe AYABAGABO ni mutugirire vuba tuve mu magambo. turangwe kandi numutima ♥ uhuye kandi wa kimuntu ariko tuwugire dufashe no kumbunda kuko nibyo KAGOME nabambari be bakeneye. AYABAGABO komereza aho sha uri umugabo. ndakwemeye kandi nange turi kumwe♥.

  6. Nyandwi wahunze cyera 1994 ibya Kagame ntago ubizi ariko reka nkwibire ibanga ubu bageza I Cyangugu bashakisha umubare wabo wishe

  7. Nyandwi we urambabaje!!!! Urwinjiyemo ntuzarusohokamo….ubu niyo wavuga ko urwaye ushaka kujya kwivuriza hanze ntacyangombwa wabona. Gusa ntuzicuze icyakujyanye.

  8. Ibikorwa nibyo mugomba gushyiramo ingufu mwamfura mwe !twumvishe byinshi twabonye byinshi so imbaraga dufite mubushobozi tuzabafasha nukuri nonese ko tutari impumyi!icyakugeza mu baturage bo hasi amaganya ni menshi ariko bari ready nubwo atari bose!Imana ige ibagenda imbere kumigambi myiza mufite!

Comments are closed.