Rwamagana: umucuruzi Vénuste Rwabukamba yapfuye yirashe!

Amakuru arimo kuvugwa cyane mu mujyi wa Rwamagana kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016 aravuga ko umucuruzi witwa Vénuste Rwabukamba wari ufite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi muri uwo mujyi yasanzwe mu nzu yapfuye iruhande rwe hari imbunda ndetse n’igitoyi cy’isasu ryamwishe!

Birakekwa ko yaba yiyahuye ariko hari n’abandi bavuga ko ashobora kuba yirashe by’impanuka dore ko ngo hari abantu bari bamubonye mu mujyi wa Rwamagana mu masaha ya mbere ya saa sita nta kibazo afite.

Umwe mu bana ba Vénuste Rwakabamba yabwiye Umuseke ko umubyeyi we yirashe agapfa. Uyu mwana wa Rwakabamba yadutangarije ko nta kibazo kidasanzwe bari bazi umubyeyi wabo afite cyokora ngo Police ngo yatangiye iperereza kuri uru rupfu ndetse yabemereye ko izabaha umwanzuro nko kuwa gatatu.

Uyu Rwabukamba ngo yatungaga imbunda mu buryo mwemewe n’amategeko nkoko byakomeje bitanganzwa n’abo mu muryango we.Umurambo w’uyu mucuruzi wari n’umushoramari mu by’ubwubatsi uzwi cyane mu Ntara y’iburasirazuba, ubu uruhukiye mu bitaro bya Rwamagana.

12 COMMENTS

  1. Ntimwibagirwe no kuvuga ko yari inkoramaraso yamaze abahutu mu bihe bya mbere inkotanyi zigifata ubutegetsi!! ari no kuri list y’inkoramaraso izwi na bose

  2. Kwica abahutu ntabwo ari ubukoramaraso Mutesi we. Uwishe umuhutu aba yitabara cg yihorera kuko ibyo abahutu bakoze isi yose irabizi ninayo mpamvu itabona ikibazo ku rupfu rw’umuhutu. Abahutu n’abicanyi muri kamere yabo bituma ahubwo uwishe abahutu yambikwa umudende w’ubutwari nkuko bigenda ku wishe aba terroristes.

    Wari wumva se hari uwishe aba Nazis witwa inkoramaraso ko wasaze ahubwo!!!

    RIP Rwabukamba. Uwiteka akwakire

  3. Uwera Cartas we, Imana ntikubabarire ibyo uvuze ahubwo iguhindure akabarore Ku musozi wiruke urishe, nibindi bibi ubyambare. Imana ni urukundo ikunda about yaremye kimwe.

  4. uwera we Imana ikubabarire ntuzi ibyo urimo ushimishya no kubona abapfa nawe rwakugeraho humura nzi neza ko ntamwiza ntitukirate amoko buri wese ababara bitewe niwa mubabaje

  5. Ariko abanyarwanda mwataye umuco koko umuntu yitaba Imana mukavuga amagambo nkayo yewe Imana itabare, cyokora muramubeshyeye aho waduha urugero rwuwo yishe aba nyarwamagana twese turaziranye ntubeshye!!!ese ubundi yakwica abahutu kandi umugore we wambere nawe yari umuhutu( si umukobwa wa Munyabuhoro) ngaho urwango rurabarenze!!!

  6. Ahhhha ni hatari ariko rero uwera uvuze nabi kdi nabwacya mugitondo rwarguhitanye turarubwira ruzinduke rukwikoreye maze nawe wunve icyo wifuriza abandi

  7. Mwihangane ntuye RWAMAGANA mwisantire yubucuruzi YITWA BUSWAYIRINE KD ndazinezako ariyo santire ikomeyebi rwamagana ibyobintu mutuburira abanyarwanda mwabikuyehe koko ikindi kd ndinakavukire papa aora muruganda rwibyuma hano rwamagana iyonkuruntazi koko jyenarumiwe

Comments are closed.