Rwamagana: umucuruzi Vénuste Rwabukamba yapfuye yirashe!

    Amakuru arimo kuvugwa cyane mu mujyi wa Rwamagana kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016 aravuga ko umucuruzi witwa Vénuste Rwabukamba wari ufite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi muri uwo mujyi yasanzwe mu nzu yapfuye iruhande rwe hari imbunda ndetse n’igitoyi cy’isasu ryamwishe!

    Birakekwa ko yaba yiyahuye ariko hari n’abandi bavuga ko ashobora kuba yirashe by’impanuka dore ko ngo hari abantu bari bamubonye mu mujyi wa Rwamagana mu masaha ya mbere ya saa sita nta kibazo afite.

    Umwe mu bana ba Vénuste Rwakabamba yabwiye Umuseke ko umubyeyi we yirashe agapfa. Uyu mwana wa Rwakabamba yadutangarije ko nta kibazo kidasanzwe bari bazi umubyeyi wabo afite cyokora ngo Police ngo yatangiye iperereza kuri uru rupfu ndetse yabemereye ko izabaha umwanzuro nko kuwa gatatu.

    Uyu Rwabukamba ngo yatungaga imbunda mu buryo mwemewe n’amategeko nkoko byakomeje bitanganzwa n’abo mu muryango we.Umurambo w’uyu mucuruzi wari n’umushoramari mu by’ubwubatsi uzwi cyane mu Ntara y’iburasirazuba, ubu uruhukiye mu bitaro bya Rwamagana.

    Comments are closed.