Rwampara: haravugwa umujura ugenda nk'umuninja akanasambanya abagore!

Hari abaturage bo mu Kagali ka Rwampara hafi y’aho bita Gikondo SGM mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’umuntu utaramenyekana ugendana inkota agatera ingo z’abantu akabakomeretsa,ndetse agafata n’abakobwa ku ngufu.

Umwe mu baganiriye na TV1 yagaragaje uburyo mu minsi ishize uyu mujura utera ingo z’abaturage yitwaje icyuma yamusanze mu nzu aho yari ari mu cyumba ahita amucecekesha.

Yagize ati “Araza mubonye ndamubaza nti ko uri kurunguruka urashaka iki ahita ancekekesha anyereka icyuma, aho kugira ngo ahite agenda aza ansanga ashaka kukintera turakirwanira akintera ku kuboko.”

Undi ati “Njye numvise induru ivuze ndasohoka kuko yari afite icyuma adusubiza inyuma duhita twinjira mu nzu. Avuye hano yahise ajya ku rundi rugo asanga hari umukozi gusa amwereka icyuma amubwira ko ari umuntu mwiza akaba na mubi. Yamutegetse kwinjira mu cyumba aramusambanya.”

Aba baturage bavuga ko inzego z’ibanze zananiwe guhangana n’uyu mujura kuko ngo amaze kubazengereza ariko akaba adatabwa muri yombi.

Ikindi kibatera ubwoba kurushaho ngo ni uburyo uyu mujura bita kabuhariwe agendera hejuru y’inzu,akanasimbuka ibipangu mu gihe abantu bamubonye.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Afite imyitozo ihambaye kuko nk’igipangu agisimbuka adakozeho ndetse akagendera hejuru y’amabati. Iyo abonye abashinzwe umutekano aryama hejuru y’inzu agatuza bamara kugenda akamanuka akajya gutera izindi ngo. Hari nk’urugo yari yarazengereje kuko yazaga kare akaryama mu nsi y’igitanda agasahura yarangiza akigendera, icyo gihe twari tutaramumenya.”

Inkuru irambuye>>>