Rwanda: Abacuruzi b’Ibirayi Bararira Ayo Kwarika

Kuri uyu wa mbere ni bwo ubutegetsi bwafatiye icyemezo cyo guhanisha amande y’ibihumbi 500 by’amafaranga buri umwe mu bacuruzi b’ibirayi bubaziza kubigurisha mu buryo buhabanye n’amategeko. Buravuga ko bagombye kubanza kubinyuza mu isoko rya Nzove hateganyijwe ngo babahe icyangombwa .

Abacuruzi bo baravuga ko bari bamenyereye kubinyuza ku Giti cy’inyoni mu mujyi wa Kigali. Umwali Clementine Icyitegetse yabwiye Ijwi ry’Amerika ko amabwiriza ubutegetsi bubashinja kwica batayamenyeshejwe.

Abacuruza ibirayi barabikura mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’u Rwanda babyerekeza mu bindi bice by’igihugu cyane mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa Mbere ni bwo igipolisi cyahagaritse imodoka 15 z’ibirayi kugeza n’ubu ziracyafungiwe kuri stasiyo polisi I Nyarugenge. Ni ikibazo cyahuruje inzego z’ubutegetsi n’izishinzwe umutekano cyakunze kurangwamo n’inama zabereye mu muhezo.

Nyuma y’izo nama, minisiteri y’inganda n’ubucuruzi yafashe umwanzuro wo guhanisha buri mucuruzi ibihumbi 500 by’amafaranga ibashinja kwigomeka ku byemezo bya leta. Abaciwe ibyo bihano ariko bo barasanga bikabije bati ni iyicarubozo.

Aba bacuruzi bararira ayo kwarika kubera icyo bita amananiza batazi icyo ashingiyeho mu gihe n’umuhinzi w’ibirayi muri rusange amarira ari yose. Umuhinzi w’ibirayi mu turere twa Musanze na Burera mu cyumweru gishize ikiro cy’ibirayi cyaranguraga amafaranga 75 kandi ni ihame ko agomba kubigurishiriza mu makoperative y’abahinzi.

Koperative z’abahinzi na zo zishyiraho ibiciro ziranguza abacuruzi ku buryo ubu ibirayi mu mujyi wa Kigali biri kuri 250. Kugeza ubu umuhinzi we akomeza gutakamba ko asa n’ukorera abacuruzi. Arafatira ku mvune ahura na zo kugira ahinga ibirayi, imbuto y’ibirayi ikiro kitajya munsi y’amafaranga 400, amafumbire ashyiramo na bwo abanje kwaka inguzanyo mu bigo by’imari n’ibindi. Hari impungenge ko amabanki ashobora kuzateza utwabo mu cyamunara nibananirwa kwishyura.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.