Rwanda: abandi bagande benshi birukanywe ku mirimo yabo!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Uganda kitwa ChimpReports aravuga ko abakozi benshi bafite ubwenegihugu bw’igihugu cya Uganda birukanwe mu kazi mu Rwanda nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yakoreye mu gihugu cya Uganda.

Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga ngo abakozi bibasiwe cyane ni abakoraga mu kinyamakuru cyandikwa mu Cyongereza kitwa ko cyigenga ariko kikaba mu by’ukuri ari icya FPR kitwa The New Times.

Abavugwa ko birukanwe harimo umwanditsi wari ushinzwe iby’imikino witwa Hamuza Nkutu, umwanditsi ushinzwe iby’umukungu Steven Nuwagira, umwanditsi wungirije James Tasamba na Timothy Kisambira wari ushinzwe ibyo gufata amafoto.

Mu byatangajwe mu ibaruwa isezerera abo yanditswe ku wa 29 Werurwe 2018 na Collin Haba ushiknzwe imicungire ya The New Times ngo abo Baganda 5 birukanwe ku kazi kabo kuko icyo kinyamakuru gifite ibibazo by’amikoro.

Yagize ati: “Ikigo cyacu ubu kirimo kuvugurura imikorere yacyo bitewe n’ibihe by’ubukungu butifashe neza, imyanya mwakoragamo byayigizeho ingaruka”

Iri yirukanwa ry’aba banyamakuru rije rikurikira ihagarikwa rya Arthur Baguma, wayoboraga imicungire y’icyo kinyamakuru mu byumweru 2 gusa bishize kandi nta mpamvu itanzwe. Uyu kandi yari amaze iminsi avuga ko atotezwa.

Igitangaje ni uko n’ubwo icyo kinyamakuru cyatangaje ko abakuwe ku kazi byatewe n’impamvu z’ubukungu ariko hirukanywe abagande gusa kandi imashini z’abo banyamakuru b’abagande zose zatwawe n’abategetsi b’u Rwanda!

Ikindi n’uko batahawe integuza y’amezi 3 nk’uko biteganwa n’amategeko mbere yo kwirukanwa.

Aba sibo bagande ba mbere birukanwe mu kazi mu Rwanda kuko guhera mu kwezi kwa Nzeli 2017 abakozi benshi bakoraga mu Rwanda b’abagande bagiye birukanwa abandi bahagarikirwa amasezerano y’akazi ikitaraganya nta nteguza.

Uretse abarimu b’abagande bigishaga mu Rwanda bibasiwe n’iki cyemezo abandi twavuga birukanwe hari abakoraga muri MTN, Banki Nkuru y’igihugu (BNR), Cogebanque …