Rwanda: Abantu 25 bakekwaho gukorana na RNC batangiye kuburanishwa

Abantu 25 baregwa gukorana n’ishyaka RNC ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare i Kigali aho barezwe ibyaha bine.

Mu gusoma imyirondoro yabo mu rukiko bavuze ko harimo Abarundi, Abanya-Uganda n’Abanyarwanda.

Mu Banyarwanda higanjemo abakomoka mu karere ka Gisagara.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba ari bamwe mu bafashwe mu mirwano iheruka kubera muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa, ingabo za Congo zikabashyikiriza u Rwanda.