Rwanda: abapolisi bo mu rwego rwo hejuru basubiranyemo baricana!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 5 Gicurasi 2016 ahagana saa moya n’igice z’igitondo kuri station ya Polisi ya Busogo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru humvikanye urusaku rw’amasasu aho bivugwa ko ari umupolisi warashe umuyobozi we wari ukuriye station ya Polisi ya Busogo akamwica.

Umupolisi witwa AIP Richard Kabandize, yarashe CIP Jean Bosco Mugabo aramwica hanyuma akomeretsa undi witwa Sgt Bigirabagabo Gilbert.

Umwe mu bayobozi bo mu Karere ka Musanze, avuga ko abapolisi bari ku murongo bafata amabwiriza y’akazi y’uwo munsi AIP Kandabaze wari umaze iminsi ayobora Sitasiyo ya Polisi nk’umusigarizi aza n’imbunda arasa umupolisi wari inyuma mu kibero.

AIP Kabandize amaze kurasa mugenzi we, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi wari imbere yaje kureba ibibaye AIP Kabandize ahita amurasa arapfa.

Assistant Inspector of Police (AIP) Richard Kabandize warashe bagenzi be nawe akaze kwicwa nyuma
Assistant Inspector of Police (AIP) Richard Kabandize warashe bagenzi be nawe akaze kwicwa nyuma

Nyuma yo kurasa bagenzi be, ngo AIP Richard Kabandize yahise yirukira mu cyumba kiri kuri iyo station ya Polisi arifungirana ariko akomeza kurasa. Ngo bagenzi be bahisemo kumurasa birinda ko hagira undi agirira nabi nawe ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemeje aya makuru avuga ko icyateye uku kurasana kitaramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent yemereye itangazamakuru ko CIP Mugabo yapfuye arashwe koko, ariko ntiyagira ikindi atangaza.

Ibi bikaba ari ibintu bidasanzwe kuba abapolisi bo mu rwego rwo hejuru basubiranamo bakicana, icyo umuntu yakwishimira muri iyi nkuru ni uko nta tekinika ryakurikiye iri subiranamo ngo hicwe abaturage b’inzirakarengane iri subiranamo ryitwe igitero cya FDLR.

Uku kurasana kwa hato na hato gusa nk’ukumaze kuba umuco muri polisi n’igisirikare cy’u Rwanda. Ibibereye mu Rwanda akenshi bikunze kugirwa ibanga cyangwa bigatekinikwa ariko ibibereye mu mahanga nko muri Haiti cyangwa Centrafrique byo byagiye bimenyekana.

Ikindi tutabura kuvuga n’uko polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zagaragaje kurasa ku buryo bworoshye ku buryo iyo abapolisi cyangwa abasirikare batarasanye hagati yabo nta gihe gishira hatavuzwe umuntu warashwe ngo agiye gutoroka yambaye amapingu. Ingero ni nyinshi: Dr Gasakure, Imam MugemangangoGitifu wa Cyumve Alfred Nsengimana, Eric Hashakimana w’i Byumba, Eric Ndagijimana na Jean Luc Dusenge b’i Gatsibo, Mbyariyehe Olivier w’i Muhanga ……

Uyu mupolisi warashe abandi, amakuru dufite avuga ko yari asanzwe ari umuntu ufite discipline nke cyane dore ubuhamya twabonye kuri we:

reka mbwize abanyarwanda ukuri ninshaka nzabizire.

njye ndi umupolisi(officer) wakoranye n’aba bombi kuburyo nubwo icyo bapfuye ntacyo nzi . ariko uyu AIP richard kabandize yari umusazi ndetse indiscipline yo kurwego rwo hejuru kuburyo nanjye ubwanjye yigeze gushaka kundasa. ibi byose ariko kandi akabiterwa no gukingirwa ikibaba na benewabo bakomeye mukazi.

aha natanga urugero aho basanze yasinze mu gihodi arimo yinywera warage I.O agizengo aramucyashye aramutuka aramwandagaza cyane nyamara bamufungiye muri police Disciplinary center nyuma y’amasaha 24 tubona benewabo 4 bakomeye baje kumusabira IO imbabazi ngo atazarata sat exam. ahita afungurwa nyamara the same date arongera atuka I.O . hejuru yibyo byose yagiraga indwara imufata tutamenye isa n’igicuri akagwa akavugaguzwa kandi twari twarasabye abayobozi ko bamusezerera kubera kumwikangamo ingaruka nkizi benewabo barabitambamira ngo nibabe baretse azabanze ave muri civpol mission. mwari muzi ko yasotse kuri list y’abatsinze ikizamini cya presat kandi cyarakozwe afunze? whatelse do you expect from such mindless officer than killing a CIP? ikibabaje nuko na civpol bamushakiraga apfuye atayigiyemo.

 

Frank Steven Ruta