Rwanda: abarimu basigaye bigurira ingwa!

Bamwe mu barimu bigisha mu bigo by’amashuri bitandukanye mu Rwanda baravuga ko bafite impungenge ko ingwa bari gukoresha muri iyi minsi zishobora kubatera indwara z’ubuhumekero kugeza ubwo bamwe mu barimu bahitamo kwigurira izo bandikisha.

Abarimu bavuga ko iki kibazo cyatangiranye n’umwaka w’amashuri wa 2015/2016 kuko ngo ingwa basigaye bandikisha ku kibaho zahinduwe bakazanirwa izo bavuga ko zitumuka cyane ku buryo ngo bafite impungenge zuko ivumbi ryazo ryabaviramo indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

HAKIZIMANA Vedaste wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Nkondo ya 2 mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza yagize ati: “Izi ngwa wagira ngo zikozwe mu ifu y’ubugari bw’imyumbati kuko ziratumuka cyane kandi ibi bishobora kudutera indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.”

Mugenzi we witwa KANAKUZE Emile avuga ko usibye kugira ingaruka ku barimu ngo bitasiga n’abanyeshuri kuko mu ishuri baba barimo bombi.

Hari abarimu bigurira ingwa

Agamije kunoza akazi ke no kwirinda indwara zishobora guterwa n’izi ngwa, umwarimu wo mu ntara y’amajyepfo we avuga ko kubera uburwayi izi ngwa zigeze kumutera ngo yafashe icyemezo cyo kujya yigurira izo akoresha yigisha.

Inkuru irambuye>>>