Rwanda: Abasenateri baribaza impamvu abantu bafite amazi 89% barwara amavunja.

Mu ruzinduko bagiriye mu karere ka Musanze kuri yu wa kabiri, abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ntibanyuzwe n’imibare igaragazwa n’aka karere y’ikigereranyo kagezeho kageza amazi meza ku baturage.

Nyuma yo kumurikirwa ibyakozwe n’ibiteganyijwe gukorwa muri gahunda yo kugeza amazi ku baturage, Senateri UWIMANA Consoleé na Senateri Prof. BAJYANA Emmanuel bagaragaje gukemanga ikigereranyo cya mirongo inani n’icyenda ku ijana (89%) akarere ka Musanze kavuga ko aricyo kagezeho kageza amazi ku baturage. Senateri UWIMANA Consoleé yavuze ko nta kuntu aka karere kaba kageze kuri icyo gipimo mu kugeza amazi ku baturage ngo kabe kakigaragaramo abantu barwaye amavunja, ibyo we avuga ko biterwa n’umwanda uturuka ku kutagira amazi.

Impungenge z’aba basenateri kandi zaje kwiyongera ubwo bageraga mu murenge wa Nkotsi, aho abahatuye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2017 batangarije TV/Radio1 ko bavoma ibirohwa nyuma y’uko amavomo bari bafite yari amaze imyaka itanu yangiritse ntasanwe, ikibazo bagifite kugeza n’ubu. Ibi byatumye abo basenateri bongera gukemanga ubuziranenge bw’imibare itangazwa n’akarere ka Musanze y’abamaze kugezwaho amazi meza nyamara hari abo imiyoboro bubakiwe yamaze kwangirika n’ubundi basubiye kuvoma ibirohwa.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianey wemera ko ikosa ryo kubeshya imibare rikunze kugaragara ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze, yabasabye kubyirinda kuko babikora bibwira ko babeshya ababakuriye nyamara bikagira ingaruka mbi ku baturage bayobora no ku buzima bw’igihugu muri rusange kuko bituma hadakorwa igenamigambi risubiza ibibazo bihari.

Komeza nsome iyi nkuru hano>>>