Rwanda : Abayoboke ba FDU – Inkingi bakomeje guhigwa bukware hirya no hino.

Kigali kuwa 15 Nzeri 2012-Uyu munsi tariki ya 15 Nzeri 2012 hafi saa moya n’igice z’ijoro, Bwana Mutuyimana Anselme atuye mu Mudugudu wa Mukungu, Akagali Kivugiza, Umurenge Nyabirasi, Akarere Rutsiro yatawe muri yombi n’abapolisi bakorera muri uyu murenge azizwa ko ngo ari mu ishyaka ritavuga rumwe na FPR.

Tumaze kumenya kandi ko undi muyoboke wa FDU –Inkingi witwa Gasengayire Leonille utuye mu Murenge wa Kivumu Akarere ka Rutsiro nawe yatwawe n’imodoka ya polisi akaba arimo guhatwa ibibazo bijyanye n’impamvu yahisemo kuba umuyoboke wa FDU-Inkingi.

Amakuru tugikurikirana aragaragaza ko hafashwe n’abandi benshi tutaramenya umubare kuko polisi yitwikiriye ijoro ikajya guhumbahumba imaze kumenya ko Umunyamabanga mukuru w’ishyaka, Bwana Sylvani Sibomana, yanyuze muri iyo segiteri uyu munsi.

FDU-Inkingi iramagana iyi myifatire igayitse ikorwa n’abari bashinzwe kurinda abaturage no kwubahiriza amategeko ahubwo bakaba bashishikajwe no kurengera inyungu z’ishyaka rya FPR.

 

FDU -Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w’agateganyo

3 COMMENTS

  1. ariko Boniface uba muri gahunda ki? Guharabika inzego zigihugu cyawe, kdi uzi neza ko zirangiza inshingano zazo uba ushaka iki?

  2. Mwitonde! Urebye neza wasanga Kagame yitegura gufungura Ingabire akaba agirango amuhime amanze amumareho abantu. Nazaramuka amufunguye azabure abo akorana nabo. FDU mu Rwanda mube maso mukomere ku muheto. Mwihangane, urugamba tuli hafi kurusoza nyamugani wabo ngo amalira y, abanyarwanda tuzayahanagura tumaze gutsinda urugamba.

Comments are closed.