Rwanda: Abayobozi ba FDU-Inkingi mu rukiko rw’ikirenga

Nk’uko Ishyaka PS Imberakuri ryazindutse rikangura abayoboke baryo ngo bajye gushyigikira impirimbanyi ngenzi zabo zo muri FDU Inkingi,uyu munsi ku wa 8 Mutarama 2018 koko twabashije gukurikira umuhango w’urubanza rwa bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi na bwana Mutuyimana Anserme bari barajuririye mu rukiko rw’ikirenga.

Aha twatangiye tuvuga ngo ni umuhango ariko iri si ijambo twibeshyeho,ukurikije imanza z’abanyapolitike hano mu Rwanda by’umwihariko urwa none.

Abari mu rubanza twagiye dutangazwa n’ukuntu umucamanza wari uyoboye inteko ibaburanisha yitwaye ahanini ubona adaha ubwisanzure bwo kwiregura bihagije abaregwaga,dore amwe mu magambo umucamanza Mukamurisa Mariya Tereza yakoreshaga:

-Igihe mufite ni gito (aha hantu hatashimishije ababuranyi ndetse n’abitabiriye urubanza kuko bitumvikana ukuntu umucamanza yagenera umuburanyi uregwa igihe nk’aho yabaze amagambo ari buvuge) bivuze ko atanashakaga ko avuga kuko ibyo avuga ari uguta inyuma ya Huye.

-Aho bwana Mutuyimana Anserme yisobanuye ku ngingo imwe akabarirwa umunota bityo bigatuma ibyo yateguye gusobanura neza byose abihagarika

-Hari ahandi kandi Mutuyimana yatanze ikimenyetso cyavuguruzaga cyangwa cyabeshyuzaga umushinjacyaha ariko mu gihe yajijinganyaga ku nimero y’urupapuro kiri umucamanza akamwotsa igitutu amubwira ko urukiko atarirwo rubimushakira( ese koko itegeko ritegeka umucamanza kwishakira ibimenyetso bitagezweho n’ababuranyi ryavuyeho mu Rwanda nkanswe kuba yaramubwiye aho biri?).

Aha nanone tugarutse ku ngingo umucamanza yagiye agarukaho yerekana ko bapangiwe iminota mike,avuga ko hari abandi benshi bamutegereje ngo ababuranye ariko tugasanga iri atari ikosa ry’ababuranyi kuko itegeko ribemerera kwisanzura bakaburana bihagije ahubwo ikosa ni irya Leta itarabashije gushyiraho abacamanza bahagije wenda.

Twagaruka ku cyaha baregwaga cyo guteza imvururu muri rubanda barwangisha abaturage aho ari urukiko cyangwa ubushinjacyaha bageragaho bakavangamo icyaha cy’inama zitemewe kandi kitararegewe,atari ikijuririrwa ariko bikaba byagaragaraga nko kuvanga ababuranyi byazanywe n’umushinjacyaha bityo ngo byibagize icyajuririrwaga ariko iminota igenda.

Iyo ugendeye ku bimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha aho buvuga ko abaregwa bavugaga ko banenganga imikorere y’ubwisungane mu kwivuza bwa mitiweli nde tse ko bavuze ko aho kugirango Leta izane ibikorwa byiza mu byaro ibigumisha mu mujyi,wakwitegereza ugasanga nibi ubwabyo atari icyaha uretse ko byitwa icyaha mu bihugu bikandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umucamanza akaba yapfundikiye urubanza saa tanu yemeje ko ruzasomwa kuwa 9 Gashyantare 2018 saa sita.

Twarangiza dushimira abaje gutera ingabo mu bitugu bagenzi bacu kuko uyu ari umugenzo mwiza w’urukundo uranga Imberakuri kandi akaba ari no gutara ubwenge wegereye kandi ureba neza uko impirimbanyi dukomejwe guhohoterwa kandi dupfukiranwa n’abakarengeye rubanda,birengagiza amategeko nkana ngo bararengera ingoma.

Dukomeze dushyire hamwe twese kuko ahakomeye ariho hava amakoma,izo mbaraga zacu n’umwete wacu no gushyira hamwe kwacu nibyo bizatugeza kuri ayo makoma.

Imana ibarinde

Bikorewe i Kigali kuwa 8 Mutarama 2018

Prezida Interimeri wa PS Imberakuri

Sylver Mwizerwa (sé)