RWANDA : Abenshi mu biyita opposition (abatavuga rumwe na Leta) bari mu butumwa bwo gusinziriza abanyarwanda

Muri iki gihe amashyaka yitwa ko atavuga rumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi arenze 30, harimo agera kuri 26 akorera buhungiro. Aha benshi bakaba bibaza ikihishe inyuma y’iri shingwa ry’udushyaka tugeze kuri uyu mubare kandi izo mpunzi zagombye gushishikazwa ngo gushyira hamwe ngo zigire ingufu zo kubasha kotsa igitutu Leta ngo ihindure politiki cyangwa se yemere gushyikirana nazo ngo impinduka igerweho mu mahoro.

Tumaze iminsi twitegereza kandi tugerageza gusesengura akavuyo karangwa muri ayo mashyaka, mu by’ukuri tubona ko amenshi ari ingirwamashyaka. Ibintu bikomeje uko biri inzira yo kubohora abanyarwanda yaba ari ndende cyane, ndetse ishobora gusibwa burundu.

Ninde wadusobanurira ukuntu umuntu wiyita umunyapolitiki w’inararibonye uvuga ko yaba ari impunzi yatinyuka gutangaza guverinoma kuri murandasi (internet) nta gihugu afite, nta bayoboke agira, nta bikorwa bya politiki agaragaza bijyanye no kotsa igitutu abanyagitugu babohoje u Rwanda bakaruhindura gereza. Ibi kandi birasanga ikibazo cy’ingabo uwo munyapolitiki yiyitirira ngo zitwa Urukatsa, ubu ngo zongeye kubatizwa zigahinduka Imvejuru, ingabo zitagira aho zibarizwa.

Benshi muribuka akavuyo bamwe mu bavuga ko bafite amashyaka ya opozisiyo bateje n’uwitwa ngo General Mupenzi n’umutwe w’ingabo wundi ngo bari bashinze, noneho byagaragara ko batahuwe mu mugambi wo gusinziriza abanyarwanda abenshi bagatangaza ko babishingutsemo ngo badakomeza kuhatera ibaba.

Ibi byose ni gahunda yateguwe bihagije yo kurangaza (diversion) ngo urugamba rwo kubohoza u Rwanda binyuze ku munwa w’imbunda ( nirwo rurimi Kagame na FPR ngo bumva) cyangwa se binyuze muri demokarasi rukomeze gutinda cyangwa ruburizwemo.

Mu by’ukuri, muri benshi bashinze udushyaka usanga akenshi tutarengeje abayoboke batandatu (n’abitwa abayobozi barimo) cyangwa abiyitirira imitwe y’ingabo idafite n’abasirikare batanu, iyo witegerej eneza usanga bamwe wenda koko ari ubucucu bubibatera (médiocrité politique) ariko hari n’abandi benshi biyita opozisiyo (opposition) bari muri gahunda zo gusinziriza (diversion) abanyarwanda. Ako kazi bagomba kuba bagahemberwa na FPR na cyangwa se n’abandi baterankunga bayo (lobbies) b’abazungu biyikorera kandi ni benshi. Ibyo biri muri rwengo rw’ingamba zo kubohoza ikibuga cya politiki cya opposition (stratégie d’occupation du terrain politique de l’opposition) kugira ngo abanyarwanda basinzire bibeshya ko hari igikorwa ngo babohorwe ingoyi kandi ntacyo.

Izi ngamba kandi zunganirwa n’izindi zo gucengera( infiltration) mu buyobozi bw’amashyaka agerageza gukora ngo nayo agwe agacuho.

Kubera ko amashyaka menshi nta nzego z’iperereza afite bituma gutahura aya mayeri FPR ikoresha ngo iyasenye bidakorwaa n’abantu babifitiye ubushobozi kugira hafatwe ibyemezo bya ngombwa, hatajemo ikibazo cyo kuzana urwikekwe kuri bamwe kandi nta bimenyetso bifatika byashyizwe ahagarara n’urwego rw’ishyaka ruzwi kandi rubifitiye ubushobozi. N’ubwo inzego z’ubutasi nk’izo zihenze, ishyaka riri mu buhungiro cyangwa rikirwanira kwemerwa mu Rwanda, rigomba gushaka uko ryagira urwego nk’uru kugira ngo ribashe guhangana n’abanyagitugu niba koko ryifuza kubasha guhindura mu gihe kitarambiranye. Naho ubundi kurisenya, kurisinziriza, kuritezamo umwiryane, urwikeke n’akavuyo biroroshye cyane.

Hari ikiganiro twakoze muri CIRI (Club des Intellectuels Rwandais Intègres) n’abanyamakuru ba Vepelex(Volontaires pour la Paix) kuri iki kibazo cy’imyitwarire y’abanyapolitiki (déontologie) n’indangagaciriro zagombye kubaranga.. Icyo kiganiro kizatangazwa vuba aha nkaba mbararikiye kuzagikurikira.

Dukomeze dusabe Imana y’u Rwanda kutumurikira no kuduha abayobozi bashishikajwe n’amahoro kuri twese, nta vangura, kandi bubaha ubuzima n’uburenganzira bwa buri munyarwanda bwo KWISHYIRA AKAIZANA.

Kuri uyu munsi, bamwe mu banyarwanda bararirimba intsinzi n’ibohozwa, mu gihe abandi baririra mu myotsi biyumva mu gihugu cyahindutse kuri bo igihome. Duharanire ko twese twazagera aho twabasha kwizihizi intsinzi itagira uwo iheje kandi abanyarwanda bose cyangwa se benshi bibonamo. 

Innocent TWAGIRAMUNGU
Brussels, 01/10/2014