Dr Rudasingwa yandikiye Kagame ati: Amarira, Amaraso, Impunzi i Kiziba

Dr Théogène Rudasingwa
Bwana Paul Kagame

Village Urugwiro

Kigali

Rwanda

26/2/2018

 

RWANDA: Amarira, Amaraso, Impunzi i Kiziba

Biribugutungure kuba nkwandinkiye. Mperuka kukwandikikira muri 2005, ari nabwo duheruka kuvugana kuri telefoni uri mu Rwanda jye numulyango wangye twageze mu buhungiro muri Amerika. Imyaka rero ibaye myinshi.

Mu kukwandikira mbanze nisegure ko ntacyo ngusaba. Ntacyo ufite nkeneye. Ubuzima Imana Rurema yampaye burahagije, kandi ninabwo niyemeje gukoresha gukorera umulyango wangye nogufatanya nabandi banyarwanda kwubaka U Rwanda rutari bene urwo uyoboresheje inkota.

Ibyo ngiye kukubwira su kukuganyira kuko uko nkuzi, uretse ukuboko  kw Imana, ntambabazi nkuziho. Ahubwo nukuguhanura kuko nzi mubakwegereye muri yo nkuge wigunzemo ntawatinyuka kuguhangara ngo akubwire ko uri munzira itarimo agakiza nabusa, ahubwo iganisha mu kurimbuka.

Ntagishya kandi nkwigisha kuko ibyo abanyarwanda bakeneye nzi ko ubizi. Wahisemo inzira mbi amateka yu Rwanda azahora akwibukiramo.

Iri jambo rigufi nkugejejeho ntabwo ari diskuru ya politike. Ubundi nari nagyennye kwandika itangazo nkuko tubimneyereye mu buhunzi, ngo dutabariza ziriya mpunzi  Ingabo zawe wategetse kumarira kwicumu ninzara I Kiziba. Abo banyamahanga tubaziranyeho. Ubu wabanyanyagijemo umutungo usahura mu bakene babanyarwanda nuwo usabiraza mu mahanga  maze bamwe babaye ibikoresho byawe abandi bararuca bararumira. Abakavugiye impunzi cyangwa abanyarwanda murasabana!!

Naje kwisubiraho mbona ahubwo nkwiriye kukwandikira wowe numulyango wawe. Ndagusaba ko uzafata akanya ukariganiraho na Madamu Jeannette Kagame, nabana banyu bose uko ari bane.

Amarira, inzara, namaraso, yaziriya yimpunzi, benshi muribo twita “Abatutsi bene awacu bo muri Kongo” yongeye kuri byinshi byerekana uko uteye nkumuntu, ariko cyane cyane uko ubutegetsi bwawe bubona buri munyarwanda, buri bunyafurika, buri kiremwamuntu.

ICYAMBERE: Warahemutse kandi uhemuka buri munsi. Ngo ijya kurisha ihera ku rugo. Aba batutsi wicira ku rwara nkinda, wahinduye ibikoresho byintambara kuva 1990 (mu Rwanda, Congo ) kugeza kuraya magingo none imilyango  yabo ukaba uyirasa kuko itabaza ngo barashonje, nkuwo muvumo uzawikuramo ute? Abo wica nibo wavugaga ko ugiye muri Congo kurengera.

Abatutsi twavugaga ko tuje kurengera wabagabije Interahamwe nkizawe, bashirira kwicumu, basiga imfubyi nabapfakazi batagira gifasha. Ubu ubashinyagurira amanywa nijoro umurikira ubuhanga bwabo nubwa bahutu wishe abanyamahanga batabyitayeho, cyangwa batijije imihoro abanyarwanda ngo bamarane, usabiriza ngo bagufashe kuramba ku ngoma.

Bagenzi bawe umaze kwicisha gereza, inkota, inzara, abandi bakaba  bapfuye bahagze birirwa babunza imitima bahanze amaso ikirere ngo sakindi izabyare ikindi, ubona bizakugwa amahoro?

Kagame, mwene Rutagambwa, harya ubututsi bwawe wigamba mu mwiherero, nubunyarwanda urata kumugaragaro bushingira kuki, bumaze iki?

ICYAKABIRI: Abahutu wamariye kwicumu, abandi ukabahindura abajenosideri, interahamwe, imbohe, ibiragi, impunzi, abacakara, abandi bakabebera mu Rwanda rwababyaye, ubona amaherezo ari ayaye.

Nyamara usubije amaso inyuma mu mateka uzasanga ko utari uwambere mu gutegeka un Rwanda.

Dore bamwe mu bakubanjirije mu myaka amagana namagana.

Gihanga, Gahima I, Rumeza I,Yuhi I Musindi,Rumeza IINyarumeRubanda/LugalbandaNdahiro I Bamara (Wamala), Ndahiro II RuyangeNdahiro III NdobaNdahiro IV Samembe,Nsoro I SamukondoNsoro II ByinshiRuganzu I BwimbaCyilima Rugwe,  Kigeli I MukobanyaMibambwe I Sekarongoro I MutabaziYuhi II Gahima IINdahiro V CyamatareRuganzu II NdoliKaremera RwakaMutara I Nsoro III SemugeshiKigeli II NyamuhesheraMibamwe II Sekarongoro II GisanuraYuhi III MazimpakaCyilima II RujugiraKigeli III NdabarasaMibambwe III Mutabazi II SentabyoYuhi IV GahindiroMutara II RwogeraKigeli IV RwabugiriMibambwe IV, RutarindwaYuhi V MusingaMutara III RudahigwaKigeli V Ndahindurwa, Dominique Mbonyumutwa, Gregoire Kayibanda, Juvenal Habyarimana, Theodore Sindikubwabo, Pasteur Bizimungu,

Uretse Pasteur Bizimungu wahemukiye ubu akaba nawe ari ingwate yawe mu Rwanda, na Juvenal Habyarimana wishe nkaba ntazi aho amagufwa ye aherereye, abandi boze nkeka ko amagufwa yabo ari murubwo butaka bw u Rwanda wirirwa widegembyaho.

Nkuko ingaruka zubwami na revolusiyo zagutwaye mu buhunzi uri incuke, ibikorwa byawe bibi hari umunsi bizakangura abana babahutu kwivana mu byaha byinkomoko wabasize, agasuzuguro, no guhora basa nkabababarirwa kuba mu Rwanda nkabaturage bo mu kiciro cya kabiri.

Kagame, ubona wowe, umulyango wawe, agatsiko FPR/DMI, nabatutsi wasize ibyaha byubwicanyi bazahangana bate nizi ngaruka buri muntu muzima yakabaye abona? Erega nkabo bami nabo ba Perezida, wavuye mu butaka, kandi nibwo uzasubiramo, wambaye ubusa nkuko wayijemo. Twese nuko. Gusa hahirwa abo imivumo yibikorwa byabo idakururukira imilyango yabo nubwoko bavukamo.

ICYA GATATU: Ko abaturanyi bose wabahinduye abanzi kandi baratugobotse mu bihe byubutayu, ese ejo utakiriho abana, abuzukuru, nabuzukuruza bawe bazahungirahe? Kagame wahungiye muri Uganda, uriga kugeza igihe winanirwa. Akazi wakoze muri Uganda (cyane ako ubwicanyi) katumye wowe anabandi mubona impamba, dutera U Rwanda, Uganda iradushyigikira byimazeyo ufata ubutegetsi.

None wowe nagatsiko kawe mwirirwa mwibeshya kuko mbona ntawe mubeshya ko Museveni na Uganda ye ntakamaro, ko arimwe mwamushyizeho mu kishyiraho mu Rwanda! Koko, Kagame? Hariya aho twabungeraga mu ntoke za Uganda? Kwa Bishop Harelimiman in Kabale? Mu nzu yo warubunzemo I Kampala kwa Dr.Kabaija? Mu nzu kwa Kale Kayihura?

Ubu abakiriye impunzi zabanyarwanda zakuranwa mu buhunzi Burundi, DRC, Tanzania, Kenya, South Africa nibo wahinduye abanzi kandi bazahora arabaturanyi. None kubatera amabuye bazagutera andi? Inzira waciyemo ugera kubugetsi harya wavuze ko wayifunze burundu?

Aha, Kagame mwene Rutagambwa wakwiyoroheje ko utari Imana nubwo waba wiyumvamo akamana!

ICYA KANE: Reka nkubwire ibintu bitatu nize kuva dutandukanye muri 2005.

Icyambere nuko nashoboye gutinyuka gusubiza amaso inyuma kureba uko RPF/RPA yaje kubohozwa igahindurwa igikoresho cyawe cyubwicanyi, intambara mu karere, no guheza abanyarwanda mu burenganzira bwabo ( politike, sosiyete sivile, imibereho, ubuzima busanzwe). Mu nyandiko Rwanda Briefing, twabikugejejeho, no kubanyarwanda bose. Twarabizize. Wadukatiye  imyaka 20-24, wica umwe muri twe (Patrick Karegeya), umvanaho ipeti rya Majoro nari naragusabye ko umvanaho muri 2005! Twese uduhiga amanywa nijoro ngo utwice.

Kwica no gufunga urabishoboye ariko ntuzashobora gupfuka umunwa abanyarwanda bose igihe cyose.

Icya kabiri nuko kuvugisha ukuri byatumye numva mbohotse ku mutima. Ubwigenge bwo  kuvuga ukuri byatumye ntinyuka kwegera abandi banyarwanda ntari menyereye kuvugana nabo (Abahutu). Naraye mu mago yabo. Nasangiye nabo. Nararanye nabo kwa kundi twararanaga nawe naba Dr.Ndahiro, Tom Byabagamba (wakurinze, akakurindira umugore nabana ukamwitura kumufunga), mu duhoteli duciritse (Washington, Addis Ababa, Dar es Salaam).

Nasanze abanyarwanda twese turimo impfura, abagambanyi, abicanyi, ibisambo, abanyabwoba, intwali, ibigoryi, abahanga, inshuti na banzi. Mama agifite akenge yantekerereje uko ngo abatware bu Mwami Rudahigwa bagiye kurega uwitwaga Kibibiro. Ngo amaze kubumva arabasubiza ati nta mulyango utagira Kibibiro. Umubaji wabahutu, nabatutsi numwe.

Icya gatatu nuko icyo abanyarwanda benshi bahuriraho nuko  babona ko wowe nagatsiko uyoboye ka FPR/DMI ntaho mutandukaniye na MRND/CDR/Interahamwe zakoze jenoside yabatutsi. Namwe mwakoze jenoside yabahutu. Abahutu mudashaka kuko bigenga mu bitekerezo, bafite umutungo mwifuza, bavuga ko namwe muri abicanyi, abanze guhakwa iwanyu, abanze kugambanira bene wabo- abo bose mubita Interahamwe, abajenosideri mukabashyira kuri za liste mu kabahiga. Abatutsi mudashaka cyangwa mushaka ibyabo mubarega ko ari ibisambo, ko ari abagambanyi, bakorana ninterahamwe, mukabafunga, mukabica,

Ese Kagame waruziko ko nawe nabagenzi bawe uyoboye hari ikindi gihe muzabazwa ibyo byaha, mwaba mukiriho cyangwa mwarapfuye?

Kagame  wumva utandukaniye he na Bagosora cyangwa se Habyarimana wishe?

U Rwanda rwubatswe nabanyarwanda bose. Ntabwo rwubatswe nabami babatutsi gusa. Ntabwo u Rwanda rwasenyutse muri Revolusiyo 1959, Ntabwo kandi rwatangiye kwubakwa muri 1959 cyangwa 1994. U Rwanda si kaburimbo, amagorofa, indege, amamodoka, computer, telefoni, gukubura imihanda no kwambara amakositimu aguzwe mubutaliyani. U Rwanda nimitima yabanyarwanda, nimitekerereze yabo mbere nambere. Udashoboye gusana uwawe ngo usane iyabo, ubereye ho kuyisenya gusa?

UMWANZURO:

Ndibuka turi babiri mu biro byawe unegura ngo njya gusengera kwa Gitwaza na ba Dr. Murigande. Ntabwo nagushubije ariko nawe wabonye ko urenze umupaka urekeraho. Wongeye kubimbaza turi muri Colorado, USA. Uti umuntu wigishijwe nkawe ajya gusengera ate kwa Gitwaza? Naramwenyuye gusa,  sinagusubiza.

Reka ngusubize nubwo hashize imyaka hafi 15… Ubu ndi umukristo wemera, kandi nabibonyemo agakiza pe. Nibyo byanshoboje kuvugisha ukuri. Icya ntwaye mu kwemera Yesu Kristo ntabwo ari uko ndi umwere. Ahubwo nuko ndi umnyabyaha nka buri muntu wese ugifite umwuka.

Ibyo bamwe bita ubucucu ahubwo nubuhanga buhambaye mu maso y Imana. Ibyo bamwe bita ubuhanga ahubwo nubucucu bukabije mu maso y Imana.

Nawe rero Paul, witiranwa na Paul Mutagatifu. Birashoboka ko wakizwa nkawe warangagwa no kwica, no gutoteza abakristu. Nyamara yarabonekewe yemera Kristo, Imana imukoresha kwigisha Ivangiri Ntagatifu ubu imaze imyaka irenga 2000. Ubu kwisi hose hari abantu barenze billion ebyiri bemera iyo Nkuru Nziza.  Mu maboko y Imana ntakidashoka.

Birashoboka ko amarira namaraso y’a bana b’u Rwanda n’iya bariya bana n’ababyeyi I Kiziba ari Ijwi ry Imana rikubwira ngo Paul Kagame, Paul Kagame kuki untoteza?

Urayisubiza ngwiki?

Niwowe uhitamo, Bwana Paul Kagame

Dr.Theogene Rudasingwa

Washington DC

USA