Rwanda: Ambassaderi w’Ubuholandi, yasuye Madamu Ingabire muri gereza

Kigali, tariki ya 14 Werurwe 2013.

Ejo, Ambasaderi w’Ubuholandi, Nyiricyubahiro Madamu Margarita Leoni Cuelenaere, yasuye Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, imfungwa ya politiki akaba n’umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, aho afungiye muri gereza nkuru ya Kigali. Umubonano wabo wibanze ku bujurire bw’urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire mu Rukiko rw’Ikirenga buzatangira tariki ya 25 Werurwe 2013.

Madamu Victoire Ingabire ahoza ku mutima uburyo leta y’Ubuholandi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ubwisanzure bwa politiki n’ubutabera mu Rwanda. Nubwo bwose ari mu gihome muri gereza nkuru ya Kigali, Madamu Ingabire aratashya cyane Abaholandi n’Umwamikazi wabo, Nyiricyubahiro Umwamikazi Beatrix w’Ubuholandi, watangaje mu minsi ishize ko agiye kwegura akarekera ingoma umuhungu we Willem-Alexander.

Mu Rwanda, abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abanyamakuru bigenga bakomeje kuborera mu munyururu bazira ibitekerezo byabo bya politiki : Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani tariki ya 30 Ukwakira 2012; Bwana Deogratias Mushayidi, Umuyobozi wa PDP Imanzi yatiwe gufungwa burundu mu w’i 2010; naho  Bwana Bernard Ntaganda, Perezida-Fondateri wa PS Imberakuri akatirwa imyaka ine mu w’i 2010.

FDU-Inkingi
Kigali, Rwanda.

1 COMMENT

Comments are closed.