Rwanda: Bayigamba Wahoze Ari Minisitiri wa Siporo Asaba Kurekurwa

Bayigamba Robert

Bwana Robert Bayigamba wigeze kuba minisitiri w’urubyiruko, umuco na siporo mu Rwanda amaze ibyumweru bitatu ari mu maboko y’ubutabera. Yatawe muri yombi ahagana mu mpera z’ukwezi kwa Cumi uyu mwaka wa 2019. A

Bwana Bayigamba araregwa ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi igihe bukimukoraho iperereza. Ibyaha arabihakana agasaba gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, Bayigamba yagaragaye imbere y’umucamanza atuje avuga akomeye kandi yunganiwe na Me Christophe Niyomugabo. Bayigamba uhagarariye ikigo Manumetal afite imyaka 57 y’amavuko. Umuherwe udacana uwaka n’ubutegetsi bw’I Kigali, Bwana Ayabatwa Tribert Rujugiro, yigeze kuba agifitemo imigabe myinshi.

Bwana Bayigamba ashyirwa mu b’imbere bakomeye mu rwego rw’abikorera. Yigeze kuyobora ishyirahamwe ry’abafite inganda anaba umuyobozi mu rwego rw’abikorera. Yabaye mu bayoboke b’imena mu ishyaka FPR Inkotanyi anaba mu buyobozi bukuru bw’ibigo bikomeye birimo sosiyete y’indege Rwandair n’ibindi.

Inkuru irambuye turayigezwaho n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda wakurikiranye urubanza.

VOA