Rwanda: Biravugwa ko abasirikare b’abajenerali 3 bafunze!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru akomeje kuvugwa cyane mu Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baba ari abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga ni ajyanywe n’ifungwa ry’abasirikare bakuru 3.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo abo basirikare bakuru baba bafungiye mu ngo zabo.

N’ubwo aya makuru atangiye kuvugwa cyane ubu, hashize igihe kitari munsi y’ibyumweru bibiri aya makuru ahwihwiswa.

N’ubwo ifungwa ry’aba basirikare risa nk’irivugiwe rimwe, benshi mu bafite icyo bazi kuri iyi nkuru bavuga ko aba basirikare ibyo bazira atari bimwe.

Abavugwa bafunze ni:

-Major General Joseph Nzabamwita, umukuru w’inzego z’iperereza (NISS) bikaba bikekwa ko azira akagambane k’abo mu muryango wa Nyamvumba dore ko umugaba w’ingabo Gen Patrick Nyamvumba ava inda imwe n’ushinzwe iperereza mu gisirikare Col Andrew Nyamvumba, hari n’abongeraho ko Gen Nzabamwita atashimishijwe n’uko atagizwe Ministre w’ingabo ndetse akabigaragaza.

-Gen Fred Ibingira we byari bimaze iminsi bivugwa ko nyuma yo gukurwa ku mwanya wo kuyobora Inkeragutabara azira cyane cyane kunyereza umutungo, umugore we yafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe agiye muri Amerika bamusubiza inyuma ndetse na Passport ye barayimwambura. Ibi ngo byakurikiye amakuru yavuzwe ko kwa Ibingira bari babujije abana babo kuza mu Rwanda mu biruhuko bya Noheli kubera kutizera umutekano wabo ahubwo umugore agahitamo kuba ari we ujya kubasura. Hakaba rero ngo hari abaketse ko umugore yari ahunze igihugu!

-Major General Emmanuel Ruvusha we biravugwa ko yendaga gutoroka agana mu gihugu cya Uganda ariko aya makuru tukaba nta gihamya turayabonera. Ariko mu minsi mike ishize hari amakuru yavugaga ko Gen Ruvusha atari amerewe neza dore ko atanagaragaye mu gihe Perezida Kagame yasuraga uturere twa Huye na Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo aho Gen Ruvusha mu minsi mike ishize yayoboraga ingabo.

Ibi bije mu gihe amakuru akomeje kuvugwa cyane ari ay’ingabo z’u Rwanda zirimo kugaragara ku bwinshi ku mupaka w’u Rwanda na Uganda cyane cyane mu duce twa Kaniga, Cyanika n’ahandi..