Rwanda: Boniface Twagilimana wa FDU-Inkingi yahamagawe mu nzego z’ubugenzacyaha za Polisi

Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi

Amakuru arimo gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Bwana Boniface Twagilimana kuri uyu munsi wo ku wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017 yagiye kwitaba mu nzego z’ubugenzacyaha za polisi zizwi nka CID ku Kacyiru aho yashinjwe ngo guha amakuru ibinyamakuru byandikira kuri murandasi ngo ayo makuru akaba avuga ku bantu bamaze iminsi baraswa na polisi mu mpande zitandukanye z’igihugu!

Bwana Boniface Twagilimana avuye kwitaba yanditse ku rukuta rwe rwa facebook agira ati:

“Mvuye kwitaba ubugenzacyaha CID burankeho ko ngo yaba arijye waba utanga amakuru ngo y’ibihuha ngo y’irashwa ry’abantu ngo rivugwa mu gihugu.”

Ibi bije nyuma y’aho ku wa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2017 ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amakuru avuga ko Bwana Boniface Twagilimana yahamagawe kwitaba kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017 ku Kacyiru kuri CID.

Bwana Boniface Twagilimana yari yateje ubwega ku rukuta rwe rwa Facebook aho yari yatanze amakuru y’uko yahamagawe na CID. Dore uko yabyanditse:

“Uyu munsi tariki ya 11Mutarana 2017 ahagana mu ma saa saba na 45 nahamagawe n’umuntu wambwiye ko yitwa Iyaremye Richard wambwiye ko ari umukozi wa CID ishami rya Kacyiru kandi koko nsanzwe muzi ko ari umugenzacyaha yansabye ko ejo ngomba kumwitaba ku Kacyiru .Ntiyambwiye icyo ampamagariye ariko ngomba kumwitaba ejo nkuko nabimwemereye.

Kubera ko twiyemeje gusaba ko ibya demukarasi byakubahirizwa mu gihugu cyacu ariko bikaba byaranze ahubwo ikihutirwa kikaba cyarabaye icyo kudutoragura ngo dufungwe… ubwo niba amabwiriza yatanzwe yo kumboha ubwo ejo nzabambwa daa, niba kandi ari ikindi mpamagariwe nacyo ubwo ndakiteze ngomba kugenda nkacyumva kuko nta kundi byagenda kuva twaranze guhunga urwatubyaye tukaba tukirurimo tugomba kwemera ingaruka zose tugomba guhura nazo kandi turahamya tudashidikanya ko na nyuma yacu hazaboneka abandi bazasaba ko uburenganzira umunyarwanda yemerewe ariko yambuwe bwakubahirizwa.

Kubera ko dukunda uRwanda n’abanyarwanda tugomba kwemera no kubabazwa igihe byaba ngombwa.”

Abantu batandukanye ku mbugankoranyambaga bagize icyo bavuga kuri iryo hamagarwa aho benshi bari bahangayitse bibaza icyo iryo hamagarwa rihatse.

Nyuma yo kuva kwitaba agasobanura impamvu yari yahamagawe, na none abantu benshi bibajije impamvu Bwana Boniface Twagilimana abazwa ibyo gutanga amakuru y’abantu baraswa n’inzego zishinzwe umutekano mu gihe atari we ubarasa bakaba bibaza impamvu polisi ishaka ko ayo makuru atamenyekana mu gihe nayo ubwayo idahakana ko izo mpfu zabayeho.

Nabibutsa ko n’ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Boniface Twagilimana abereye Visi-Perezida wa mbere ryasohoye itangazo ryamagana uburyo inzego z’umutekano zikomeje kurasa abantu zikabahitana aho kugira ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe bakurikiranwe niba hari ibyaha bashinjwa.

Marc Matabaro

Email: [email protected]

1 COMMENT

Comments are closed.