Rwanda-Burundi: Ubushyamirane hagati y’abashinzwe umutekano hagati y’ibihugu byombi ku mupaka wa Ruhwa

Umupaka wa Ruhwa

Amakuru agera kuri the Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2016 aravuga ko umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ahitwa ku Ruhwa uyu munsi wiriwe ufunze kubera impagarara zatewe no kutumvikana hagati y’abashinzwe umutekano b’ibihugu byombi ku buryo ndetse habuze gato ngo habeho gukozanyaho.

Ibyo byatangiye ubwo abashinzwe umutekano bo mu gihugu cy’u Burundi bashatse gushyira ibyuma bifata amashusho ku bibera ku mupaka (camera de surveillance) maze abashinzwe umutekano mu Rwanda baza kubabuza ku buryo habayeho no kujya mu mitsi hakoreshejwe amakofe!

Amajwi the Rwandan yashoboye kubona ku ruhande rw’u Burundi arasobanura ibyabaye:

 

 

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurlikiye nawe yasobannuriye BBC uko byagenze: