Rwanda: Col Agusitini Migabo na Col Kalisiti Migabo mu mazi abira!

Lt Col Agusitini Migabo mu butumwa bw'amahoro muri Repubulika ya Santarafurika

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko abavandimwe 2 b’abasirikare muri RDF bafite ipeti rya Colonel ubu baburiwe irengero kimwe n’abandi bantu bagera ku icumi bari hafi yabo.

Hagiye gushira hafi amezi 2 The Rwandan ibonye amakuru y’uko Lt Col Agusitini Migabo wari ushinzwe iperereza mu ngabo za RDF mu karere k’amajyaruguru y’igihugu na murumuna we Lt Col Kalisiti Migabo, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (operations) mu ngabo zishinzwe kurinda Perezida Kagame (Republican Guard) ntawe urabaca iryera.

Amakuru ava muri bamwe mu basirikare ba RDF avuga ko bashobora kuba baroherejwe mu butumwa mu mahanga ariko ntibavuge aho bagiye muri ubwo butumwa, icyo bagiye gukora ndetse n’impamvu abavandimwe 2 bakora mu nzego zitandukanye bagendera rimwe nta n’ubimenyesheje inshuti cyangwa umuryango.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko abo bavandimwe bashobora kuba bafungiye ahantu hatandukanye muri za nzu zitemewe n’amategeko gufungirwamo zizwi nka Safe houses, ariko icyo bazira kikaba gikomeje kuba urujijo dore ko havugwa byinshi. Hari n’abashidikanya ko baba bagihumeka umwuka w’abazima bitewe n’ibanga rikomeye ryashyizwe muri iki kibazo.

Amwe mu makuru twabonye tutarabonera gihamya idakuka avuga ko abo bavandimwe baba bakekwaho kugirana imikoranire n’umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa, ariko hari n’andi makuru avuga ko umwe muri bo ari we wagiriye inama Ambasaderi Bujeni Gasana ngo ntahirahire ngo agaruke mu Rwanda nyuma y’ibikurukuru byemezaga ko umusore Ian Cyigenza Kagame mu by’ukuri umufasha w’umukuru w’igihugu Yohanita Nyiramongi yamubyaranye na Ambasaderi Bujeni Gasana. Mu byo bazira ngo haakba harimo kuba baragiye baburira abantu benshi babaga bagiye kugwa mu kaga.

Abasesengura ibibera muri RDF bavuga ko kuba abo bavandimwe bombi bari barohereje imiryango yabo mu mahanga byabagabanyirije icyizere ibukuru. (umuryango wa Lt Col Agusitini Migabo ubu ubarizwa muri Canada)

Birahwihwiswa kandi ko itabwa muri yombi rya Lt Col Agusitini Migabo ryagizwemo uruhare n’umukuriye mu iperereza mu gisirikare cya RDF, Gen Visenti Nyakarundi basanzwe ari inshuti ku mategeko ya Perezida Kagame ubwe. Perezida Kagame kandi yari maze no gutegeka ko bafata Lt Col Kalisiti Migabo mu gihe gito cyari gishize dore ko yanafashwe bari kumwe hafi ku ntera nto cyane.

Turacyaperereza kandi ku makuru avuga ko na Gen Willy Rwagasana ari mu manegeka, kuba atarajyanye n’abo mu muryango wa Migabo byabaye amahirwe.

Abazi amasano n’ubucuti mu miryango y’abari mu butegetsi i Kigali bakaba bibaza ukuntu Gen Nyakarundi yafunga Lt Col Agusitini Migabo mu gihe miryango yabo ifitanye ubucuti kuva mu gihugu cy’u Burundi aho baturutse bombi, ndetse n’abagore babo bombi baba muri Canada bakaba bafitanye amasano.

Ikigaragara n’uko mu butegetsi bw’i Kigali icyaha kitakiri gatozi ahubwo iyo umwe akosheje cyangwa aketswe umuryango wose urakurikiranwa. Ingero ntizibuze kuko nyuma y’imiryango ya ba Byabagamba na Rusagara, mu minsi ishize hibasiwe umuryango wa ba Nyamvumba aho Gen Nyamvumba, ari ku gatebe gashobora kuvamo uburoko, murumuna we Col Andrew Nyamvumba ushinzwe ubushakashatsi muri Ministeri y’ingabo araba ari mu manegeka, mu gihe undi muvandimwe wabo Robert Nyamvumba abarizwa muri Gereza ya Mageragere. Aha ntitwakwibagirwa iby’abandi bavandimwe nabo bari mu kaga aribo Gen Emmanuel Gasana (Rurayi) na Ministre w’ibikorwa-remezo Claver Gatete.

Abasesengura bakaba bakeka ko aba bavandimwe babiri baba bazira ukwihorera kw’abaturutse mu gihugu cya Uganda dore ko abaturutse i Burundi no muri Congo bashamikiye ku mufasha w’umukuru w’igihugu basa nk’aho imyanya yose ikomeye bamaze kuyigarurira ndetse bikaba bivugwa ko ari nabo basa nk’abafitiwe icyizere na Perezida Kagame ubu. Iki cyizere kitaba ari nacyo gikoreshwa mu kwigizayo abavuye mu gihugu cya Uganda dore ko inkovu zasizwe n’agasuzuguro n’impfu z’abana baturukaga i Burundi basanze inkotanyi muri za 1991 zitarasibangana.