Rwanda: Colonel Andrew Nyamvumba yagizwe umukuru w’iperereza rya gisirikare

Colonel Andrew Nyamvumba

Yanditswe Marc Matabaro

Amakuru ava muri Ministeri y’ingabo mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 aravuga ko Perezida Kagame nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yategetse ko habaho impinduka zikurikira:

-Ibiro bishinzwe iperereza mu buyobozi bukuru bw’ingabo (J2) byakuweho bisimbuzwa ikiswe Defence Intelligence Department.

– Lieutenant Colonel Andrew NYAMVUMBA yazamuwe mu ntera agirwa Colonel

-Colonel Andrew NYAMVUMBA yahise agirwa Chief of Defence Intelligence (CDI)

Nabibutsa ko Colonel Andrew NYAMVUMBA ari umuvandimwe wa General Patrick NYAMVUMBA, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Kuba abavandimwe babiri bahane imyanya ikomeye mu ngabo kandi ikorana bya hafi ni ikintu kidasanzwe gishobora gutuma abazi kuraguza umutwe batangira kwibaza ni General Patrick Nyamvumba yaba atagiye guhindurirwa imirimo mu minsi ya vuba.

Colonel Andrew Nyamvumba yinjiye mu gisirikare cya FPR akiri muto cyane akaba yarabaye mu barindaga Perezida Kagame igihe kinini, nyuma asubira mu ishuri yiga muri KIST nyuma akomereza mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Avuye muri Afrika y’Epfo yagarutse mu Rwanda akora mu masosiyete y’ubucuruzi ya FPR afitanye imikoranire ya hafi na Ministeri y’ingabo, arimo iyitwa Ngali. Ni umwe mu bantu twakwita abanyakigega ba FPR mu rwego rumwe na ba Manasseh Nshuti, Jack Kayonga….

Nyuma yaje gusimbura Clare Akamanzi mu biro bya Perezida Kagame nk’ushinzwe ingamba n’igenamigambi ni nawo mwanya yariho kuri ubu.

Colonel Nyamvuba yashakanye mu 2016 na Teta Ndejuru, umwisengeneza wa Radegonde Ndejuru, umwe mu bayobozi b’Imbuto Fondation ya Jeannette Kagame wanatashye ubwo bukwe mu bihe yari mu bibazo akomerewe n’inkurikizi z’amakuru yagiye hanze ko yabyaranye na Ambasaderi Eugène Richard Gasana.

Andi makuru The Rwandan yashoboye kubona n’uko hagiye kuba amavugurura akomeye mu nzego zose z’ingabo cyane cyane mu nzego zishinzwe iperereza ku buryo nta gitangaza cyaba kirimo abantu nka ba Gen Kabarebe, Gen Nyamvumba n’abandi bahinduriwe imirimo.

1 COMMENT

  1. Ministre y’ingabo ntibaho, bigaragarako umwanditsi yandika inkuru igatambutswa itagenzuwe, nwisubirero

Comments are closed.