Rwanda: Covid 19, indi seta ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye burimo gukiniraho urusimbi rucanga ubuzima n’imibereho y’abaturarwanda.

Iki cyorezo cya Covid 19 kiyogoza isi kikimara gusesekara muli Afrika, udutsiko tw’amabandi twa Mpatsibihugu ( les lobbies mafieux) twihariye imali y’isi kandi dufite itangazamakuru mu kwaha kwatwo, twatundi nanone twagabiye Kagame n’agatsiko ke ka FPR isambu yitwa u Rwanda ngo akoremo ibyo ashaka apfa kubabera igikoresho mu karere, utwo dutsiko twaramwegereye tumwumvisha ko hari uko yabigenza maze nyuma y’iki cyorezo akazagerwaho n’ibyubahiro byinshi, ariko cyane cyane imali nyinshi abaye akurikije ibyo utwo dutsiko tumutegetse.

Muti bite?

Ubutegetsi bwa FPR ya Kagame bubaye bwemeye nta kuzuyaza kwigana inyuguti ku yindi ingamba zafashwe n’ibihugu bimwe mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo, ariko cyane cyane ntibwite ku miterere bwite y’u Rwanda cyangwa ingaruka kubanyarwanda, ibyo byayihesha amanota menshi muli ibyo bihugu by’ibihangange aho utwo dutsiko aritwo twica tugakiza. 

Icyorezo nikirangira ( kuko nta mvura idahita), Paul Kagame azahabwa ibikombe, yambikwe n’imidali myinshi ngo kuko yabaye indashikirwa mu kurwanya Covid 19. 

Ni nako kandi utwo dutsiko tuyobora isi n’imiryango mpuzamahanga tuzakora ku buryo za Miliyaridi z’amadolari zihabwa Kagame n’ishyaka rye ngo zirafasha u Rwanda kwiyubaka nyuma ya Covid 19.

Ariko nanone hari ibyo Kagame n’ubutegetsi bwe basabwe kandi batangiye gushyira mu bikorwa kugira ngo bazabashe kubihemberwa.

  1. Mu gufata ingamba zo kurwanya Covid 19, ubutegetsi bwa Kagame ntibugomba kwita kubyabangamira abaturage , ahubwo hakoreshwa n’imbaraga z’umurengera kubadashaka cyangwa badashobora gukurikiza ayo mabwiriza ( nko kurasa abatubahiriza akato, kutita kubataka inzara, abishwe n’iyo nzara bagahambwa rwihishwa…). Ibyo kandi abo ba Mpatsibihugu barabizi ko nta kindi gihugu cya Afrika bishoboka mo uretse nyine mu Rwanda aho agatsiko gafite ubutegetsi ntaho gahuriye na rubanda, bityo kakaba katitaye ku nyungu z’abaturage, ahubwo gakorera iza ko. 
  2. Mu gutanga amakuru kubijyanye n’icyo cyorezo “gutekinika” imibare nk’uko ubutegetsi bwabizobereyemo ariko ubu hagamijwe kuzagaragaza ko mu Rwanda hapimwe abantu benshi bayanduye ugereranije n’ibindi bihugu byo mu karere bituwe kurusha u Rwanda kure, ariko ko mu Rwanda ariho hakize benshi nyamara ntihagire n’umwe yishe. Birumvikana ko abazagenda bicwa nayo batagomba gutangazwa cyangwa ngo hagire abandi babihamya. Ibi nta kindi gihugu bishoboka mo uretse nyine mu Rwanda rwa FPR ya Kagame. Ni muri urwo rwego ubutegetsi bw’i Kigali butangaza ko abamaze kuyandura ari 261, abayikize ari 130, abapfuye ari 0! Nyamara birazwi ko hari abo ikomeje kwica cyangwa bagahitanwa n’ingaruka zayo.Ibyo biremezwa na bamwe bo mu nzego z’ubuvuzi ariko bongeraho ko babihanangirije kutazigera bavuga ko hari uwishwe na Coronavirus mu Rwanda, ko uwamena iryo banga, no gupfa yapfa…
  3. Kwemerera igihe cyose babishakiye kandi nta zindi mpaka ibigo bikomeye kw’isi bikora imiti n’ibiyicuruza bigenzurwa n’utwo dutsiko ( lobbies) twaremye Kagame gukora igerageza ry’iyo miti cyangwa urukingo ku banyarwanda kandi umubare bashaka. Utwo dutsiko twa Mpatsibihugu tuzi nyine ko nta kindi gihugu ibyo bishoboka mo uretse mu Rwanda zagabije Kagame n’agatsiko ke.

Nguko uko agatsiko ka FPR ya Kagame ubu gakina urusimbi gaterera ubuzima n’imibereho y’abanyarwanda hejuru no kw’iseta ngo piii… kugira ngo Covid 19 nicogora Kagame azambikwe imidali ariko cyane cyane ahabwe za miliyaridi zo nkongera kuzo yakuye mu mitsi y’abanyarwanda muli iyi myaka 26 ishize agishimutiwe na ba Mpatsibihugu.

Abanyarwanda bazakizwa nande iryo shyano ryabagwiriye rije rihetswe n’abadayimoni bategekesha iyi si amafaranga n’ikinyoma cyo mutangazamakuru ry’iyi si kandi ryose rikaba iryabo?

Umbaze nkubaze!

Umusomyi wa The Rwandan.