Rwanda/Covid-19:Inama y’ibihugu bivuga icyongereza (CHOGM) yasubitswe.

Rwanda CHOGM

Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bihuriye mu muryango w’ibihugu wa Commonwealth izwi nka CHOGM, yari iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu yasubitswe kubera coronavirus nk’uko uwo muryango ubitangaza.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’icyongereza, uvuga ko gusubika iyi nama “ari ngombwa” kubera iki cyorezo, ko izabera i Kigali mu gihe kizatangazwa nyuma.

Byari biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihugu birindwi n’ibihumbi 10,000 barimo minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson ndetse n’igikomangoma Charles.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yari yarateganyije miliyari 20 z’amafranga y’u Rwanda mu myiteguro yo kwakira iyi nama.

Imirimo yiganjemo ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali imaze amezi ikorwa, iyo irimo kwagura imihanda imwe, kuyirimbisha no kwagura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Mu kwezi kwa gatatu, ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda cyatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama, harimo n’imishinga y’ishoramari ya miliyoni USD 700 izayisinyirwamo.

Abacuruzi mu Rwanda bari barateguriwe – mu nama yabaye mu kwezi gushize kwa gatatu – kubyaza inyungu iyi nama baciye muri Commonwealth Business Forum yari kuzaba mu gihe cya CHOGM.

Mu nama ya CHOGM ya 2018 i Londres nibwo u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama ya 2020
Mu nama ya CHOGM ya 2018 i Londres nibwo u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama ya 2020

Commonwealth ivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko “mu mezi ari imbere ibihugu bigize uyu muryango bizaba bigihanganye na Covid-19 n’ingaruka zayo ku bantu”.

Ati: “Twizeye kuzaha ikaze umuryango wa Commonwealth i Kigali mu nama ya CHOGM mu gihe iki cyorezo kizaba cyatsinzwe”.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Hon. Patricia Scotland avuga ko Covid-19 yahinduye umurongo w’amateka ya none. Ko “abantu bapfuye, ubukungu buri kugwa n’imibereho igaharikwa”.

Madamu Patricia avuga ko buri wese abona akaga inama nini ziteje buri wese. 

Ati: “Ibihe biriho ubu birasaba gufata ibyemezo bikomeye”. 

Iyi nama nibera mu Rwanda izaba ari inshuro ya kabiri ibereye muri aka karere nyuma y’iya 2007 yabereye muri Uganda.