Rwanda Day iteganijwe i San Francisco muri Nzeli 2016

Amakuru ava i Kigali aravuga ko kuri ubu (PSF)PRIVATE SECTOR FEDERATION irimo isaba abikorera ku giti cyabo ndetse n’abandi bifuza kwitabira Rwanda Day 2016 izabera San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 24/9/2016 kwiyandikisha ku biro byayo biri i Gikondo.

Iki gikorwa cya Rwanda Day benshi bafata nk’icy’umurengwe no gusesagura gikunze kubera iyo bigwa mu bihugu by’amahanga aho benshi mu banyarwanda bikorera ku giti cyabo bahatirwa kukitabira ku buryo kirangira benshi barira ayo kwarika mu gihe Leta yo iba ibyinira ku rukoma kuko iki gikorwa gikoreshwa nk’uburyo bwa propaganda yo kwerekana ko ubutegetsi bwa FPR burangajwe imbere na Perezida Kagame bukunzwe cyane n’abanyarwanda benshi baba mu mahanga.

Kuba hatangajwe aho iki gikorwa kizabera habura ukwezi ni ikintu kidasanzwe dore ko akenshi hakunze kugirwa ibanga ariko n’ubwo umujyi w’aho iyo Rwanda Day izabera hatangajwe biramenyerewe ko inzu n’agace nyirizina izaberamo kazagirwa ibanga kugeza ku munota wa nyuma kubera gutinya imyigaragambyo y’abamagana ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda.

Rwanda Day iheruka yabereye i Amsterdam mu gihugu cy’u Buhorandi mu 2015 aho yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo byakorwaga n’abashyigikiye Leta ya Kigali byibasiye uwakekwaga wese kuba yaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bashyigikiye.

Marc Matabaro