Rwanda: Denis Karera yarekuwe!

Denis Karera mu nama ya FPR yabereye Coventry mu Bwongereza muri Nyakanga 2018

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 9 Kanama 2018 aravuga ko Denis Karera wari ugiye kumara ibyumweru 2 afunzwe yarekuwe.

Ayo makuru akomeza avuga ko umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye umuntu wahaye The Rwandan amakuru ko Denis Karera bamuretse agataha mu rugo iwe ariko icyo yari afungiye kizakomeza gukurikiranwa.

Uwo muntu akaba avuga ko Denis Karera arwara indwara ya Diabète ngo ubuzima bwe bukaba bwari butangiye gutosekara dore ko uburyo yafunzwemo Perezida Kagame bigaragara ko yashakaga kumufunga igihe gito ngo amwumvishe kurusha kumushyira mu butabera dore ko ari Polisi ari n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB bahakanye ko atari bo bafunze Denis Karera.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru kimwe gikorera mu Rwanda kiri hafi y’inzego z’iperereza avuga ko Denis Karera yaba yaraziraga gushaka kwaka ruswa abashoramari b’abashinwa, ibyo akaba yarabikoze ku kigo cy’ubucuruzi gikomeye cyitwa Huawei cyagombaga gufasha Leta y’u Rwanda kubaka ubushobozi ku bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi icyo kigo cy’ubucuruzi kigerageza gutangira imirimo yacyo bikanga ngo Karera yaba yarabegereye akabasaba ko bagira icyo bamugenera bityo imikoranire n’imirimo yabo igashobora kwihuta, ibi kandi ngo sibwo bwa mbere ngo yari kuba abikoze kuko bikekwa ko yaba yarabikoze no ku kindi kigo cy’ubucuruzi kitwa Fusion Capital cyo ngo cyamuhaye 10% y’imigabane yacyo mu Rwanda.

Rero nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga ngo Karera yaba yarazize urugendo rwa Perezida w’ubushinwa Xi Jinping mu Rwanda, kuko abayobozi bo mu Bushinwa bagejeje icyo kibazo kuri Perezida Kagame abizeza ko kizakemuka.

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko cyabonye amakuru avugwa ko Denis Karera yari afungiye i Kinyinya muri ya magereza atemewe n’amategeko azwi ku izina rya “Safe House”.

Nabibutsa ko n’ubwo Denis Karera we yarekuwe ariko Lt Gen Rtd Emmanuel Karenzi Karake na CP Rtd Cyprien Gatete bo umuntu ataramenya ibyabo uko bimeze dore ko bivugwa ko nabo batawe muri yombi.

1 COMMENT

  1. Minisitiri w’ubutabera murumuna wa Karera Johnson Busingye yari akwiye kwegura aho guhora ahangana na Human Rights Watch imubwira ko abantu bazimira akabihakana. Kereka niba azabyemera nawe bimugezeho.

Comments are closed.