Rwanda: FDU-Inkingi irabeshyuza ikanamagana ibihuha byandikwa mw’ izina ry’ ishyaka

Komite Nshingabikorwa y’agateganyo irabeshyuza ibihuha byo kwitandukanya na Komite Mpuzabikorwa


Ubuyobozi bwa  Komite Nshingabikorwa y’agateganyo (Comité Exécutif Provisoire – CEP)   buramaganira kure itangazo ryasohotse  riyitirirwa tariki ya 17 Nyakanga 2013, rivuga ko CEP yaba yitandukanije « n’agatsiko kayobowe na Nkiko Nsengimana ». Nta gatsiko tuzi kayobowe na Nkiko Nsengimana. Icyo tuzi muri FDU-Inkingi ni uko  Nkiko  ari umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa (Comité de Coordination – CC).

Abashoboye gushishoza bashobora kuba babonye ko iryo tangazo ryakorewe ku mpapuro zitari n’izo CEP ikoresha :

  1. Ku mutwe w’urupapuro (entête), nk’uko bigaragara kiriya kimenyetso cya « @ » ntakiri ku mpapuro nyakuri zikoreshwa, uretse ko na numero ya  telefone ubwayo ukuntu yanditse bigaragara ko atari bimwe.
  2. Site  ebyiri ziri munsi ya numero ya telefoni arizo www.victoire-ingabire.com na www.fdu-rwanda.comziracuritse,
  3. Impapuro kandi zakoreshejwe nta « pied de page » ziriho nk’uko bigaragara kuri uru rupapuro rukoreshwa.

Ikindi kigaragaza ko iyo nyandiko ari impimbano ni urutonde rw’abagize komite.

Komite Nshingabikorwa y’agateganyo nk’uko yavuguruwe kw’itariki ya 31 Gucurasi 2013 igizwe n’abantu bakurikira :

  • Victoire Ingabire Umuhoza : umuyobozi
  • Boniface Twagirimana : umuyobozi wungirije
  • Sylvain Sibomana : umunyamabanga
  • Jenny Flora Irakoze : umubitsi
  • Fabien Twagirayezu : umuvugizi
  • Gratien Nsabiyaremye : ushinzwe ikangurambaga rubyiruko na politiki
  • Madeleine Mukamana : Ushinzwe  uburinganire n’imiberehomyiza y’abaturage.

CEP yongeye kumenyesha abanyarwanda n’abakunda ishyaka ryacu ko ibihe turimo bisaba ubwumvikane n’ingufu z’abarwanashya haba hanze y’igihugu n’abari mu gihugu. Ntabwo ari igihe cyo guta igihe mu mpuha zidafite icyo zungura ishyaka ndetse zidafite icyo zifasha haba mu kwiyubaka kw’ishyaka ndetse no kugera ku ntego ryiyemeje zo kubohora abanyarwanda ribasubiza uburenganzira bambuwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi. Nitwime amatwi rero abashaka kuducamo ibice dukomeze gahunda yacu twiyemeje.

Bikorewe i Kigali tariki ya  18 Nyakanga 2013

FDU-INKINGI

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w’agateganyo

FDU-Inkingi – kwamagana abakwiza impuha mw’ izina ry’ ishyaka