Komite Nshingabikorwa y’agateganyo irabeshyuza ibihuha byo kwitandukanya na Komite Mpuzabikorwa
Ubuyobozi bwa Komite Nshingabikorwa y’agateganyo (Comité Exécutif Provisoire – CEP) buramaganira kure itangazo ryasohotse riyitirirwa tariki ya 17 Nyakanga 2013, rivuga ko CEP yaba yitandukanije « n’agatsiko kayobowe na Nkiko Nsengimana ». Nta gatsiko tuzi kayobowe na Nkiko Nsengimana. Icyo tuzi muri FDU-Inkingi ni uko Nkiko ari umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa (Comité de Coordination – CC).
Abashoboye gushishoza bashobora kuba babonye ko iryo tangazo ryakorewe ku mpapuro zitari n’izo CEP ikoresha :
- Ku mutwe w’urupapuro (entête), nk’uko bigaragara kiriya kimenyetso cya « @ » ntakiri ku mpapuro nyakuri zikoreshwa, uretse ko na numero ya telefone ubwayo ukuntu yanditse bigaragara ko atari bimwe.
- Site ebyiri ziri munsi ya numero ya telefoni arizo www.victoire-ingabire.com na www.fdu-rwanda.comziracuritse,
- Impapuro kandi zakoreshejwe nta « pied de page » ziriho nk’uko bigaragara kuri uru rupapuro rukoreshwa.
Ikindi kigaragaza ko iyo nyandiko ari impimbano ni urutonde rw’abagize komite.
Komite Nshingabikorwa y’agateganyo nk’uko yavuguruwe kw’itariki ya 31 Gucurasi 2013 igizwe n’abantu bakurikira :
- Victoire Ingabire Umuhoza : umuyobozi
- Boniface Twagirimana : umuyobozi wungirije
- Sylvain Sibomana : umunyamabanga
- Jenny Flora Irakoze : umubitsi
- Fabien Twagirayezu : umuvugizi
- Gratien Nsabiyaremye : ushinzwe ikangurambaga rubyiruko na politiki
- Madeleine Mukamana : Ushinzwe uburinganire n’imiberehomyiza y’abaturage.
CEP yongeye kumenyesha abanyarwanda n’abakunda ishyaka ryacu ko ibihe turimo bisaba ubwumvikane n’ingufu z’abarwanashya haba hanze y’igihugu n’abari mu gihugu. Ntabwo ari igihe cyo guta igihe mu mpuha zidafite icyo zungura ishyaka ndetse zidafite icyo zifasha haba mu kwiyubaka kw’ishyaka ndetse no kugera ku ntego ryiyemeje zo kubohora abanyarwanda ribasubiza uburenganzira bambuwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi. Nitwime amatwi rero abashaka kuducamo ibice dukomeze gahunda yacu twiyemeje.
Bikorewe i Kigali tariki ya 18 Nyakanga 2013
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo
FDU-Inkingi – kwamagana abakwiza impuha mw’ izina ry’ ishyaka