Rwanda: FDU-Inkingi iramagana uburyo abaturage bagiye bahutanzwa mu ngirwa matora y’abadepite yo kuri uyu wa 16 Nzeri 2013

Nk’uko ishyaka FDU-Inkingi ritahwemye kugaragaza inenge z’aya matora y’abadepite kuva mu itegurwa aho nubundi ari amatora y’ishyaka rimwe rukumbi rya FPR –Inkotanyi( commission ishinzwe amatora  kuva ku rwego rwo hasi kugeza hejuru, inzego z’ibanze kuva hasi kugeza ku rwego rukuru rw’igihugu,inzego zose z’umutekano  zose zikorera zikanaharanira inyungu za FPR…) aya matora yagaragayemo igitugu n’uburiganya bikiomeye. Aya matora kandi nta shyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi ryigeze ryemererwa kuyagiramo uruhare kuko ingirwamashyaka yemerewe ni asanzwe akorera mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi,naho amashyaka atavugarumwe na FPR yo yangiwe kwandikwa ,abayobozi bayo bahezwa  mu bihome bitandukanye aho ndetse muri ino minsi y’amatora bagiye bahohoterwa bakabuzwa gusurwa,kugemurirwa ndetse bamwe bagafungirwa muri twa kasho tuba muri za gereza aho bafungiwe mu rwego rwo kubatoteza uko bashoboye.

Twagiye kandi tubagezaho uko abaturage mu bice hafi ya byose by’igihugu bagiye bahutazwa bakwa imisanzu ku ngufu ngo yo gukoresha amatora ndetse abafite imirimo bagakangishwa kwirukanwa mu gihe batatanga iyo misanzu y’ingufu bigatuma babikora kugirango bacungure ubuzima bwabo. Gusa abayobozi batandukanye barimo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, na Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora bagiye babihakana ariko bigizankana kuko basaga nkabamagana urwo rugomo rukorerwa abaturage ariko bikarenga bigakomeza gukorwa aribyo bisobanuye ko babihakanaga bya nyirarureshwa.

Iki gitugu n’igitutu gikorerwa abaturage n’ishyaka rimwe rukumbi rya FPR –Inkotanyi cyarakomeje kugeza ubwo guhera ejo  tariki ya 15 Nzeri 2013 mbere y’umunsi umwe ngo amatora abe abaturage bari batangiye guhungabanywa ijoro ryose no kugera ku munsi w’amatora bahatirwa gutora ku ngufu ishyaka riri ku butegetsi kugeza nubwo hari abagiye bakangishwa kwirukanwa aho batuye mu gihe hagira ufatwa yanze gutora ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi.

Dore zimwe muri za gihamya zituruka mu bice bitandukanye by’igihugu z’ukuntu abaturage bagiye bahutanzwa muri iyi ngirwamatora y’abadepite aho mu bice byinshi abaturage baraye batswe amakarita yabo y’itora bakarara batorerwa n’abakada ba FPR amakarita yabo bakayagarurirwa mu gitondo,naho ahandi bakaba bagiye bahatirwa gutora FPR ubwo binjizwaga mu byumba by’amatora :

1° .INTARA Y’IBURENGERAZUBA.

-Akarere ka Nyamasheke.

Mu karere  Nyamasheke mu ijoro  ryo kuwa 15 Nzeri 2013 abapolisi, inkeragutabara,na LDF baraye mu baturage babatera ubwoba ko bagomba gutora FPR bitaba ibyo bakaba batoye nabi kandi ko babihanirwa, ibyo bikaba ariko byabaye hose mu mirenge igize akarere kose ka Nyamasheke uko ari 15( Rugarambuga, Bushekeri, Bushenge, Cyato, Gihombo, Kagano, Kanjongo, Karambi, Karengera, Kirimbi, Macuba, Nyabitekeri, Mahembe, Rangiro, Shangi.)

Urugero ni nko  mu murenge wa Shangi  , akagari Nyamugari , umudugudu wa Rubavu  byakozwe twavuze haruguru bari kumwe n’umujyanama w’umudugudu witwa Ngirinshuti Emmanuel, CD w’akagari witwaNtihabose na Benjamin Sangara umujyanama mukuru  mu kagari  ka Nyamugari.

-Akarere ka RUTSIRO

Ku cyumweru tariki 15 nzeri 2013  isaa 15h00 z’amanywa, mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kavumu, kuri centre commercial ya Gakeri  muri Bar  Betaniya y’ uwitwa Bazira, hateraniye  abayobozi b’imidugudu bose, abayobozi b’utugari bose na ba perezida b’amatora b’utugari bose, perezida w’itora mu murenge wa Mushonyi witwa Bonifasi   akaba ari na Greffier(umwanditsi) mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango muri Rutsiro  , umuyobozi w’umurenge wa Mushonyi witwa NIRERE NKURIKIYINKA Etienne  bahakoreye inama bemeza ko nta jwi narimwe rigomba kubacika, ko bazaka abaturage amakarita y’itora bakabatorera  akaba ari nako byagenze koko kuri uyu munsi w’amatora kuko abaturage baraye batswe amakarita yabo kugirango bazabatorere ubundi bayabasubize.Iyo nama yakoreshejwe n’intore nkuru  mu karere ka Rutsiro yitwa MBARUSHIMANA Désiré.

Ibi byabereye mu byumba by’itora bya   E.P GISHWATI  muri   Mushonyi  akagari ka Biruru, uwari ukuriye iyo santere y’itora Bwana MUSHIMIYIMANA   Epimaque  yakaga abaturage  amakarita yabo y’itora ngo babatorere.  Kuri iyi santere yitora hakaba hotoreye imidugudu 7.

Mu cyumba cy’itora G.S Bugaragara naho ni muri Mushonyi  akagari ka Rurara, ukuriye ‘cite’ y’itora  Muhayimana  Dani nawe yabikoze gutyo, hatoreye imidugudu 6.

G,S Karugarika mu kagari ka Magaba muri Mushonyi, ukuriye cite TWIZERE  Ismael nawe yabikoze uko yabisabwe yambura amakarita abaturage kugirango babatorere.

G.S  Vumbi mu kagari ka Kaguriro ukuriye cite   NYIRAVUGANEZA  IVONE nawe yabikoze uko yabisabwe kandi yabyubahirije.

Aha kandi muri Rutsiro, secteur Bushonyi, umurenge wa Karugarama, abantu babiri barimo uwitwaKanyoni na murumuna we batawe muri yombi bazira kuba batatoye FPR. Uwitwa Nsengiyumva wagerageje gutora PSD yakubiswe iz’akabwana , bulletin ye iracibwa, hanyuma bamutoresha ku ngufu FPR.

-Akarere ka KARONGI

Aha naho  abategetsi  batwaye amakarita y’itora  y’abaturage barabatorera. Urugero ni   ku biro by’itora byaEcole Primaire ya Bubazi   bikozwe n’umukuru wiyo centre witwa  Mukristo  Joseph  no kuri  TTC Rubengera  bikozwe n’ukuriye iyo  ‘cite’  Uwimana Anastase.  Kuri E.P ya Kibirizi abaturage batorewe n’uwitwa Munyambaraga Siliro.

2°INTARA Y’IBURASIRAZUBA

Akarere ka GATSIBO

Mu murenge wa Kiramuruzi , Rwimbogo, Ngarama, Rukomo naho abaturage biyi mirenge bashyizweho iterabwoba ko udatora neza  yibwiriza akimuka kuko abantu batari kumwe na FPR na mwanya bafite muri ako karere.

Akerere ka RWAMAGANA

Mu murenge wa Gahengeri , perezida wa njyanama RWAKAGABO  Didas  mu kagari ka Gihumuza, n’umuyobozi w’akagali  ka Rweri,      Nsabimana Emmanuel  n’umuyobozi w’umdugudu  wa Kirumuna muri Rweri  bateye ubwoba abaturage bayobora ngo utazatora FPR  azimuke.Nko ku biro by’itora  G.S APEGA Gahengeri  bari batse abaturage amakarita y’itora barabatorera ibyo biro by’itora bikaba bikuriwe na  NTAGAHUNGU J. Claude. Ibi ninako byagenze mu murenge wa Nzige

Akarere ka Ngoma.

Murikanokarere ho abaturage banze kwitabira amatora impamvu ikaba ari ukutishimira uburyo abaturage baka karere bagiye bahutazwa cyane n’inzegi z’ibanze

3°INTARA Y’AMAGEPFO.

Akarere ka GISAGARA

Mu murenge wa Nyanza , akagari  ka Ruvugizi, umudugudu wa Higiro, umuyobozi  wako kagari   KUBWIMANA Lucie  yifashishije  amabwiriza yanditse yari avanye ku murenge wa Nyanza  yasomeye abaturage uko bagomba gutora neza( gutora FPR –Inkotanyi) bitaba ibyo bakimukaho. Aya mabwiriza yayamenyesheje abaturage  kuwa gatanu tariki ya 13Nzeri 2013.  Kuri uyu munsi w’amatora   uwita Havugimana wo  mu mudugudu wa Higiro  niwe   mu watoresheje abaturage ku ngufu.

-Akarere ka KAMONYI

Mu murenge wa  Mugina na Nyamiyaga  naho abaturage batoreshwejwe  ku ngufu  FPR nyuma yo kubatera ubwoba ko uri bunyuranye naya mabwiriza ari buhure n’ingaruka zikomeye.

4°INTARA Y’AMAJYARUGURU.

-Akarere ka MUSANZE

Mu karere ka Musanze  mu mirenge ya Nyange,Musanze,na  Kinigi  abaturage baho baraye batswe amakarita yabo y’itora  kugirango mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nzeri 2013 basange babatoreye.

5° Umujyi wa Kigali.

Mu mugi waKigaliicyagaragaye ni uko amanyanga yahakorewe atari make ugereranyije n’ahandi hirya no hino mu gihugu, abatuye mu mugi waKigalibikaba byagaragariraga amaso ko batitabiriye amatora nk’ahandi kuko abantubaribake ku biro by’itora. Gusa nko mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Gitega naho mu kumba batoreramo harimo umukada (cadre) wa FPR wategekaga abinjiyemo gutora FPR.

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko site ya Remera Catholique ho bakoze agashya aho saa moya n’igice za mu gitondo bavugaga ko bari bamaze gutora kugeza ku gipimo cya 90% ibi nabyo birumvikana ko bahaye “gutekinika”(amanyanga).

Muri rusange ikigaragara nuko aya matora yari ikinamico ,gusa biranagaragara ko nubwo FPR yagiye ihindukira ikitora,ikanatorera ku ngufu abanyarwanda yirengagije amahame ya demokarasi aho umuturage ariwe wihitiramo umuyobora,biragaragara ko abaturage barambiwe ikinyoma cy’ishyaka riri ku butegetsi aho benshi banze kwitabira aya matora y’umuhango kandi bikaba byagaragaraye mu gihugu hose.

Ishyaka FDU-Inkingi rirashimira ribikuye ku mutima abaturage bose ndetse n’abarwanashyaka  baryo muri rusange bagiye barigezaho aya manyanga yose yagiye abera mu bice bitandukanye by’igihugu aho abaturage bahutajwe kakahava!

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba kandi buri munyarwanda ukunda ukuri ko ibi bimenyetso by’igitugu bitandukanye byagiye bibakorerwa ko bikwiye kubaha ingufu zo guhaguruka bakarengera uburengenzira bwabo amazi atararenga inkombe kuko gukomeza kurebera ikibi biha urwaho abagikora maze bagakaza umurego.

Mu gihe cyose Ishyaka FPR –Inkotanyi ricyumva ko gukanda abanyarwanda no kubahutaza ariyo nzira rigomba gukomeza gukoresha nta gushidikanya ko ingaruka zizakomeza kurenga imbibi z’uRwanda zikanagera no ku baturanyi nkuko byatangiye kwigaragaza ukurikije raporo zitandukanye z’umuryango w’abibumbye aho iri hutazwa ry’uburenganzira bwa muntu bikozwe n’ubutegetsi bwa Kigali bitangiye no kugira ingaruka ku bihugu by’abaturanyi ndetse no ku banyarwanda babaga muri ibyo bihugu.

Tuzakomeza guharanira ko amahame ya demokarasi  yubahirizwa kandi twese hamwe tuzatsinda!

 

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo

FDU-CEP-Communique- amatora sept 2013-RWA