Rwanda : FPR mu myaka 25 ntiyageze ku ntego zayo uko yari yazihaye

Ishyaka FDU-INKINGI rirasanga FPR Inkotanyi muri iyi sabukuru yaryo y’imyaka 25 rikwiye guterwa isoni n’ikimwaro by’imiyoborere mibi yariranze yo guhonyora bikomeye ubwisanzure n’uburenganzira bw’abanyarwanda

Muri iki gihe ishyaka FPR Inkotanyi ririzihiza isabukuru y’imyaka makumyabiri n’itanu (25) rimaze ribayeho. Nk’uko bisanzwe ishyaka iyo rishinzwe riba rifite imigambi riba rishaka kugeza kuri rubanda. Iri shyaka rero ryarashinzwe ribaho kugeza ubwo ryahisemo kugera kubyo ryifuzaga rishoza intambara yeruye ku Rwanda mu 1990. Iki gihe FPR Inkotanyi itangira urugamba rw’amasasu, hari inenge nyinshi yanengaga ubutegetsi bwari buriho, cyane cyane ikavuga ko yari ihangayikishijwe n’ivangura, itonesha, igitugu cy’ishyaka rimwe rya MRND ryari riyobowe na Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali; FPR yanavugaga ko ihangayikishijwe no kugarura demokarasi, guca ubuhunzi n’ibindi.

Nyuma y’uko iryo shyaka n’abarikuriye bahiritse ingoma yari iriho mu mivu y’amaraso hakanaba Genocide yakorewe abatutsi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, gusenyuka kw’igihugu ndetse no guhungabana k’umuryango nyarwanda muri rusange; abanyarwanda bibwiraga ko ahari hari ibyiza FPR yiyitaga “Umuryango” yaba igiye kuzana bishyashya kandi byiza nk’uko yari yarabigize indirimbo,byizeza abanyarwanda cyane cyane ikabizeza ko ibyo yanengaga ubutegetsi bwa MRND yasimbuye, abanyarwanda batazongera kubica iryera ukundi!

Imyaka 18 irashize ishyaka FPR Inkotanyi riyoboza abanyarwanda ikiboko, ikinyoma n’ iterabwoba batigeze babona, ibi byose FPR ibikora ariko inaririmbira abanyarwanda imigabo n’ imigambi byanditse neza nadisikuru ziryoheye amatwi. Iyi migambi ya FPR Inkotanyi turayigarukaho, ni nayo iza kudufasha kureba niba koko hari icyo FPR yazaniye abanyarwanda, yahinduye, cyane cyane turibushingire kubyo yanengaga abayibanjirije. Eseabanyarwanda ntibaba bakirota inzozi zo gucungurwa?

Imwe mu migambi mikuru FPR yizezaga abanyarwanda yari iyi ikurikira:

1. Gusana no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda

2. Guharanira ubusugire bw’igihugu, umutekano w’abagituye n’umutungo wabo

3. Gushimangira ubutegetsi n’imiyoborere bishingiye ku mahame ya demokarasi

4. Guteza imbere ubukungu bw’igihugu bushingiye ku mutungo kamere wacyo

5. Kurwanya ruswa, itonesha n’isesagura ry’umutungo wa leta

6. Kuzahura no guteza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda

7. Gucyura impunzi ndetse no kurandura burundu impamvu zose zitera ubuhunzi

8. Guteza imbere imibanire myiza n’amahanga ishingiye ku bufatanye, ubwubahane ubuhahirane mu gusangira inyungu mu bukungu.

9. Kurwanya no gukumira Genocide n’ ingengabitekerezo yayo.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasanga mu myaka isaga 18 FPR Inkotanyi imaze yarabeshye abanyarwanda ku buryo bukomeye ku bijyanye n’intego zayo; ibi bituma mu by’ukuri gutandukanya imikorere yayo n’ingoma yasimbuye bigoranye ndetse ku ngingo zimwe na zimwe bikaba byararushijeho kujys irudubi.

1: GUSANA NO KUBUMBATIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA

Nk’uko bigaragara muri porogaramu politike y’ishyaka rya FPR Inkotanyi iri kuri uyu mugereka, bigaragara kogahunda yo kuzahura ubumwe bw’abanyarwanda ari iya mbere mu nshingano 9 z’ibanze FPR Inkotanyi yari yarihaye; nk’uko rero tubyerekana turasuzumira hamwe uko ishusho y’ubumwe mu banyarwanda imeze kugeza ubu:

UBUMWE BWUZUYE UBWOBA

Niba FPR ariyo yatangije intambara ivuga ko ije gukuraho ubutegetsi bubi igaha abanyarwanda ubutegetsi bisanzuriramo, ikarwanya akarengane, birumvikana ko inshingano nyamukuru za fpr inkotanyi zari kugira uruhare runini mu kunga umuryango nyarwanda.

Ariko nk’uko bigaragazwa n’ibipimo by’ubwiyunge binyuze mu mvugo z’abantu ubwabo, mu maraporo mpuzamahanga ndeste na bimwe mu bigo bikorera ubushakashasti mu Rwanda nka IRDP, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ibyo FPR yigamba ntaho bihuriye n’ibiri mu ngiro; urugero rw’ubumwe n’ubwiyunge ruri hasi cyane ugereranije n’ibyakagombye kuba byaragezweho. Mu cyegeranyo cyasohowe na IRDP ku bushakashatsi bise “Piller&challenge to peace in Rwanda research summary”, batanga inama ku bintu by’ingenzi byakosorwa aho bavuga ko :

“akenshi ibyemezo bifatwa biba bitagamije inyungu za rubanda ahubwo usanga bimwe batanabizi,batanga imwe mu myanzuro ivuga ko ari ngombwa ko urubuga rwa politiki rwagurwa,abantu bakagira ubwisanzure mugutanga ibitekerezo;banagaragaza ko abenshi mubakuze,batemera ko ubumwe n’ubwiyunge byagezweho kuko nta kuri biba bishingiyeh” .

Bunagaragaza ko abenshi mu banyarwanda bemeze ko hari umwuka w’ubwoba ubuza abantu gutanga ibitekerzo binyuranye n’iby’ubutegetsi buriho buba bwatanze nk’umurongo ngenderwaho.

Raporo za buri mwaka za commission y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, ntizihwema gutanga imibare y’abarengana, amagereza yuzuyemo abantu baruta ubushobozi zemerewe kwakira, abatinda kubona ubutabera, kenshi bandikira inzego z’ubutabera arikontibihinduke.

UBUMWE HAGATI YANDE NA NDE NIBA FPR YARABAYE KIRAZIRA

FRP niyo yica igakiza, kandi yo ntawe ufite uburenganzira bwo kuyinenga, ntikorwe mu jisho, bakora ibyo bashaka kuburyo n’uwishwe n’umwe muri bo ntabwo yaregwa batabihaye umugisha bamukingira ikibaba, ntawe ubavuguruza. Hari abasirikare ba FPR bavuzwe kenshi mubakoze ubwicanyi bw’indegakamere ariko kugera ubu ntawashyikirijwe inkiko, Raport nyinshi zabivuzeho, ahubwo FPR ikarushaho gukaza umurego mu gucecekesha buri wese ushatse kugira icyo abivugaho. Ibi bishimangirwa na zimwe mu mvugo abantu bagiye bazira bagafungwa bazira gutunga urutoki amakosa ya FPR. Ingero ni nyinshi ariko twakwibutsa nka Padiri EmileNsengiyumva wazize ko yavuze ko “politike isenyera abakene ikabakura mu twabo nayo ari iy’ibigarasha”, Madame Ingabire Victoire wavuze ko ” ubwicanyi bwakorewe abahutu kuba butibukwa ari imwe mu mbogamizi z’ubwiyunge nyabwo mu Rwanda”. Ndeste bishimangirwa n’ubundi bushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu kwiga iby’amakimbirane, raporo yiswe”Rwanda assessing risk to stability,2011 bavugamo ibibazo bikomeye biterwa n’uko FPR ikomeje kuvunira ibiti mu matwi ndeste no kwigira indakorwaho, no kuba yo idashaka ko ibyo yakoze nk’ibyaha ku ruhande rwayo idashaka ko bivugwa; ndeste igakomeza no kuburizamo abo batavuga rumwe; ko ibyo bishobora gutera ingaruka zikomeye muri politique ndeste n’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu muri rusange bukanirana.

UBUMWE BUTAGIRA UBWISANZURE :

Mu magambo Kagame Paul yakunze gukoresha, agaragaramo agasuzuguro k’ubwisanzure, aho kenshi avuga ko icyo abanyarwanda bakennye atari demokarasi, ahubwo ko ari iterambere n’ubukungu, yagiye yamaganira kure umuntu wese wagerageje kuvuga ko ubwisanzure ari ngombwa kugirango habeho ubumwe n’ubwiyunge. Abatavuga rumwe na FPR, bagaragaje ko nta yindi nzira n’imwe ishoboka kugirango ubwiyunge bugerweho ureste inzira y’ibiganiro mpaka ku mateka yaranze igihugu ndeste n’ibyakorwa kugirango ibibi byaranze ayo mateka bikosorwe, naho FPR yo yihutiye guhindura amateka no kuzimanganya bimwe mu biyagize aho yahinduye amazinay’ahantu ndetse n’ibitabo by’amateka. Gusa FPR ikwiye kumenya ko amateka adahimbwa nta n’ubwo ari inyandiko z’ibitekerezo umuntu yicara agahimba akurikije amarangamutima ye.

Amategeko arebana n’ubwisanzure, yagiye agorekwa hagamije guhitana buri wese utikirije intero ya FPR, ni kenshi abanyarwanda bavuga ko batanejejwe no gupfukiranwa ariko Leta yo ntibikozwa.

GUKORESHWA KW’IMIRYANGO Y’ABACITSE KU ICUMU KUMPAMVU ZIHISHE INDI MIGAMBI.

Leta ya FPR yagiye ishyiraho imwe mu mishinga yitiriwe kugirira neza abaciste ku icumu nyamara wakurikirana imikorere yayo, ugasanga ari ikusanyankunga kuri FPR, umushinga wa « One dollar campain » One cow per Familly, ubujura bwagiye bugaragara mu kigega FARG,n’ukuntu abagiye bavugwaho iryo rigiswa batigezebakurikiranwa. Uyu muryango kandi wanagiye ukoreshwa mu nyungu za politike aho ujya wandikira inkiko winubira ibyemezo byafashwe n’inzego z’ubutabera, urugero rwa vuba Urukiko Rukuru rwa Kigali, ivuga ku rubanza rwa Ingabire,n’ahandi henshi ;iyi miryango y’abacitse ku icumu ntabwo yari ikwiye kwivanga mu mirimo y’ubutabera niba bwigenga koko; ibi kandi bikomeza kugaragaza ko urugero rw’ubwiyunge buri hasi cyane.

2. GUHARANIRA UBUSUGIRE BW’IGIHUGU, UMUTEKANO W’ABAGITUYE N’UMUTUNGO WABO

Mu mwaka w’1990 FPR Inkotanyi yagabye igitero cy’intambara ku Rwanda. Reka twibutse ko intambara isenya itubaka ariko icyo gihe Inkotanyi zavugaga koaribwo buryo bwa nyuma bwari busigaye ngo zigamburuze ubutegetsi bwariho. Kuva muri za 90 kugeza 94 umutekano w’igihugu, uw’abanyarwarwanda ndestse n’ibyabo byarahungabanyijwe ariko by’umwihariko ubuzima bw’abantu bwarahatikiriye haba mu byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe n’impande zose zarwanaga, noneho genocide yakorewe abatutsi muri 1994 yo iba agahebuzo, ibi byose ntibizibagirana mu mitima y’abarusimbutse. Kuva mu 1996 kugeza ubu ubusugire bw’igihugu umutekano w’abagituye wagiye uhungabana, ingabo z’u Rwanda zagiye zirangwa n’imyitwarire idahwitse mu byo zitaga kubungabunga umutekano w’igihugu kugeza n’ubwo zagiye zigaba ibitero mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo hitwajwe kurwanya umutwe wa FDLR. Aha inzirakarengane zahaguye, ibikorwa by’ubugome, ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu byahakorewe ntibigira ingano nk’uko bigaragazwa na raporo zitandukanye harimo na raporo y’umuryango w’abibumbye UN Mapping Report . Abanyarwanda cyane abo mu gice cy’amajyaruguru ndetse n’igice cy’iburengerazuba mu bice bya Gisenyi na Ruhengeri ntabwo bazibagirwa uburyo bishwe urw’agashinyaguro uruvunganzoka hagati y’ 1996-1998 na bamwe mu ngabo za FPR hitwajwe ko icyo gihe havugwaga ibikorwa by’ubucengezi bw’ingabo za FDLR. Izo ngabo za FDLR zari ziyobowe na General RWARAKABIJE Paul nizo zishe abanyeshuri b’i Nyange, ubu Rwarakabije yagororewe na leta ya Kigali itanahirahiye ngo imubaze iby’amarorerwa ingabo yari ayoboye zakoze. Kuva 1994 kugeza uyu munsi ingabo z’uRwanda ziracyatungwa agatoki mu kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi ba Congo ; n’ubwo rugerageza kubihakana ariko nubundi nta na rimwe rwigeze rugira ubutwari bwo kwemera ibyo rwagiye rushijwa gukora muri icyo gihugu cy’abaturanyi. Iyo ntambara rushoza ku baturanyi imaze guhitana ubuzima bwa za miliyoni z’abantu hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye by’urukozasoni byagiye bishyirwa mu majwi bibera muri iyo ntambara.

Kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi mu 1994 ingabo zayo ubu arizo zitwa ingabo z’igihugu ntabwo mu by’ukuri zirabasha kwitandukanya n’uko zari zimeze guhera mu 1990, na n’ubu ziracyitwara nk’ingabo z’ishyaka FPR aho kuba ingabo zishinzwe umutekano w’igihugu, uw’abanyarwanda ndetse n’ibyabo. Ni nako bimeze mu nzego zose zishyinzwe umutekano zaba Polisi n’indi mitwe yitwara gisirikare yagiye ishingwa nyuma irimo Local Defence nundi FPR yashyizeho witwa Inkeragutabara. Iyi mitwe yose ubona yaracengejwemo amatwara yo gukorera inyungu z’ishyaka FPR aho gukorera abanyarwanda muri rusange. Ibi nibyo bituma usanga haba iyi mitwe, haba polisi ndetse n’igisirikare baratojwe ko umuntu wese utavugarumwe n’ishyaka rya FPR agomba guhigwa no gufatwa nk’umwanzi w’igihugu. Ingero aha ni nyinshi kuko hari n’abagiye baraswa na zimwe muri izi nzego zibaziza ko bari mu ishyaka ritavugarumwe na FPR. Aha umuntu yatanga urugero rwa Bwana Eric Mshimyumuremyi umwe mu bayobozi b’ishyaka PS Imberakuri warashwe umwaka ushize taliki 15 Nzeri 2011 akaraswa na polisi ubwo yari yiviriye mu rubanza rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi kugeza n’ubu isasu bamurashe mu gatuza rikamuheramo Imana igakinga akaboko riracyamugaragura aho afungiye muri gereza nkuru ya Kigali. Abirirwa bahigwa, bafungwa, baterwa ubwoba bahimbirwa ibyaha n’izo nzego ngo zishinzwe umutekano bo ntiwababara ngo ubarangize. Abaherutse gufatwa bagera ku 8 bo mu karere ka Rutsiro intara y’Uburengerazuba taliki 15 Nzeri 2012 bashinjwa kuba bari mu ishyaka FDU-Inkingi kugeza magingo aya 7 baracyagaraguzwa agati muri gereza ya Muhanga.

Tukiri ku mutekano w’ibintu cg umutungo w’abanyarwanda ibi nabyo uwavuga ko iyi nshingano itubahirizwa na busa ntabwo yaba abeshye kuko kuva FPR yayobora iki gihugu abaturage ntibahwema gusenyerwa amazu yabo kuburyo butunguranye badahawe ibyo bemererwa n’amategeko n’ibyo bahawe bagahabwa ibidahuye n’umutungo wabo, bacunaguzwa banaterwa ubwoba. Ibi bintu Ishyaka FDU-Inkingi ryarabyamaganye bikomeye, imiryango itandukanye nka Transparency Rwanda yarabyamaganye muri raporo yayo ya 2009ivugamo Inzego z’ibanze zigizwe 100% naFPR ntizihwema kwigabiza amasambu y’abaturage zikayabirukanamo, zikabatemera imyaka cyangwa zikayirandura uko zishakiye, zikababuza uburenganzira bwo kurya n’ibyo bihingiye, n’ibindi ntihagire ukopfora. Ubu mu Rwanda ikibazo cyo kubona akazi kirakomeye kuko itangwa ry’akazi risigaye rishingiye ku kimenyane, iyo utaziranye n’umwe mu baba muri ka “kazu” kubona akazi muri kino gihugu ni inzozi; ubu noneho byafashe intera kuko ubu havugwa itangwa ry’akazi rishingiye ku gitsina aho kugirango ubone umuntu w’igitsina gore abone akazi agomba kubanza gusambanywa n’abafite imbaraga mu kugatanga! Uwashaka kumenya neza imiterere y’iki kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina yazasoma ibyavuye muri ubu bushakashatsi Transparency Rwanda yashyizeahagaragara.

Tukiri ku bya ruswa ntabwo twarangiza iyi ngingo tutavuze ko FPR Inkotanyi kugeza uyu munsi yananiwe gushakira umuti ikibazo cya ruswa ivugwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze cyane cyane mu midugudu no mu tukagari ishingiye kuko izo nzego zidahembwa hanyuma zikaba zitunzwe no kwaka ruswa abaturage mbere yo kubaha serivisi kuburyo ubu mu giturage ubu hahindutse nk’ibyo twanjyaga twumva muri Congo by’ingingo”ya 15 ( Article 15) aho umuyobozi aba agomba kwirwanaho ngo abone imutunga mu buzima bwa buri munsi yambura abo ayobora utwabo mbere yo kubakemurira ikibazo. Aba bayozi b’inzego z’ibanze leta yita abakorerabushake ibi byo kwaka ruswa mu rwego rwo kubisiga amavuta babyita “umuti w’ikaramu”!

3: GUSHIMANGIRA UBUTEGETSI N’IMIYOBORERE BISHINGIYE KU MAHAME YA DEMOKARASI.

Iri jambo “demokarasi” nk’uko rikomoka mu rurimi rw’ikigereki risobanu ubusugire n’ubwigenge bw’abaturage.Abantu benshi ariko barisobanura bifashishije igisobanuro dukesha ‘Abraham Lincoln uyu akaba ari Perezida wa 16 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wayoboye kuva 1860 kugeza 1865 aho avuga ko demokorasi ari” ubutegetsi bw’ abaturage bushyirwaho n’abaturage kandi bukorera abaturage”. FPR Inkotanyi itera u Rwanda yaje iririmba ko kimwe mu biyihagurukije ari uguharanira amahame yademokarasi, ikaba yaranashinjaga bikomeye ubutegetsi yahiritse bwa nyakwigendera Habyarima guhonyora amahame ya demokarasi.

Nyuma yo gufata ubutegetsi ikintu FPR yihutiye gukora ni ugusenya amashyaka yari ariho amaze no kugira imbaraga, aha twavuga nka MDR, ifata bamwe mu bari bayakuriye irabacecekesha, abandi ibahindura ibikoresho byifashishijwe mu kuyasenya burundu, bamwe ndetse bafumyamo barahunga ngo batahasiga agatwe. Ubwo FPR isigara yonyine mu kibuga hamwe n’ingirwamashyaka yemeye kwiyugamira mu mutaka wayo. Nk’uko bigaragazwa na raporo yo mu mwaka wa 2012 y’umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu na demokarasi witwa Freedom Houseuremeza ko kuva aho FPR igiriye ku butegetsi iby’uburenganzira bwa muntu na demokarasi byagiye bigenda nabi uko imyaka yagiye isimburana .

Mu mwaka wa 2001 nibwo abantu bamwe bari batangiye kurambirwa kuba mu ishyaka rimwe rya FPR ritegekesha igitugu ridatuma hari uvuga ibyo ridashaka maze nibwo uwari President wa Republika Bwana Pasiteri BIZIMUNGU na Bwana Karoli NTAKIRUTINKA batekereje gushyiraho ishyaka bari bise PDR Ubuyanja maze FPR irabasimbukira ibahimbira ibyaha ibata mu buroko ivugako bashaka guhungabanya umudendezo wa leta. Ibi FPR yabikoze igamije kujya mu matora yonyine ubundi igahatira abaturage kuyitora ijana ku ijana nk’uko byari bimeze kubwa MRND kandi koko niko byagenze. Ntabwo ari abifuzaga gushyiraho amashyaka bahohotewe gusa kuko n’abashatse kwiyamamaza ku giti cyabo mu matora yo mu mwaka wa 2003 nabo FPR itabarebeye izuba. Uku niko byagendekeye uwahoze ari minisitiri w’intebe Bwana TWAGIRAMUNGU Fawusitini na Dogiteri NIYITEGEKA Tewonesiti n’ubu ukiborera muri gereza. Aha kandi ntitwavuga umubare utagira ingano wafunzwe, wahunze, wishwe mu mayobera uzira icyo gihe cy’amatora. Iryo yoborabuhumyi FPR yazanye mu Rwanda aho idashaka ko hari uwavuga ibitanjyanye n’ibyo yifuza nibyo byatumye ubu abanyarwanda barabaye ibikange ntawe ubasha gutanga ibitekerezo biyinenga, nta tangazamakuru ryigenga riba mu Rwanda, nta muryango wa sosiyete sivile ukora mu bwisanzure ubaho…

Nyuma abanyarwanda bibwiraga ko hari agahenge wenda kazageraho kakabaho ariko mu mwaka wa 2010 nibwo FPR Inkotanyi ishyaka ryonyine rukumbi mu Rwanda ryerekanye ko urubuga rwa politiki rufunze kandi ko rititeguye kugira icyo rihundura ku myitwarire yaryo, maze ryirara mu banyapolitiki bari bahagurutse mu izina ry’abanyarwanda bayisaba impinduka maze FPR si ukubafunga ibamarira mu buroko ikoresheje ibyaha by’ibihimbano kandi byose bifite icyitarusange. Ubu umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA ari mu buroko, Bwana Bernard NTAGANDA umuyobozi wa PS Imberakuri na Bwana Deogratias Mushayidi umuyobozi wa PDP Imanzi barimo kuborera mu munyururu bazira ko bashinze amashyaka atavugarumwe na FPR! Si abanyapolitiki bibasiwe bonyine kuko n’abanyamakuru, ndetse n’abaturage basanzwe batarebewe izuba muri uwo mugambi wo guhiga abanze bose gukomera amashyi FPR Inkotanyi.

Ubu abanyarwanda icyitwa amatora cyabaye umugani, kuko cyahindutse gutorerwa byitirirwa ubushishozi aho abaturage bambuwe ijambo ryo kwihitiramo mu bwisanzure ababayobora ahubwo bagahatirwa gutora ku ngufu uwo baba bahitiwemo. Ibi nibyo biba intandaro yo guhutazwa kw’abaturage kumaze kuba umuco kuko ubayobora baba nta ruhare baba baragize mu kumuhitamo, kandi na we akabahonyora uko ashaka kuko aba akeneye gushimisha shebuja uba wamushyizeho kuruta gushimwa n’abaturage. Ibi kandi bigira ingaruka nini mu kurushaho guhindura abanyarwanda inkomamashyi ngo barebe ko bwacya kabiri.

Kuva FPR yayobora u Rwanda nibwo abanyarwanda babonye aho inzego zishinzwe umutekano w’igihugu (Igisirikare n’igipolisi) zitwara nk’izihagarariye inyungu z’ishyaka FPR kurusha uko zagombye kumva ko zihagarariye umutekano w’abanyarwanda bose baturutse mu mashyaka atandukanye, bafite ibitekerezo bitandukanye,…kuburyo arizo zigaragara cyane mu guhiga no guhohotera abayoboke b’amashyaka atavugarumwe na FPR, kugeza n’aho mu nzego z’ibanze ukuriye urwego rwa polisi cg igisirikare mu karere cyangwa umurenge runaka bamwita” Ijisho rya FPR Inkotanyi”. Iri zina cyangwa iyi nshingano y’izi nzego zose “zishinzwe umutekano” nibyo bituma umuntu wese utavugarumwe na FPR zimuhiga zivuga ko ari umwanzi w’igihugu.

Nonese FPR Inkotanyi ubu ngo yizihiza imyaka 25 usibye kuba abanyarwanda bazajya bayibukira ko igihe yayoboraga abanyarwanda utaravugaga rumwe nayo wese yitwaga umwanzi w’igihugu hari ikindi? FPR mu by’ukuri ntikwiye no gutinyuka guhingutsa mu kanwa kayo ijambo “Demokarasi” cyangwa “imiyoborere ishingiye kuri demokarasi”.

4. GUTEZA IMBERE UBUKUNGU BW’IGIHUGU BUSHINGIYE KU MUTUNGO KAMERE WARWO.

Bimwe mu by’ingenzi bigize umutungo kamere w’igihugu harimo abaturage bacyo, ubutaka n’ibibukomokaho, amazi,gazi, ingufu ndetse n’umurimo. Raka turebe uko uyumutungo wifashe:

ABATURAGE BAMEREWE BATE KU NGOMA YA FPR?

Kugirango abaturage nk’umutungo kamere babyazwe umusaruro birasaba ko baba bafite ubuzima buzira umuze,ubuzima bwiza bw’abaturage bupimirwa ku gihe cy’uburambe bwabo, ibi kandi ntibyashoboka ko ubu burambe bwabaho mu gihe ubushobozi bwabo bwo kwivuza bukiri hasi ,ubwiteganyirize ku zabukuru ,kuringaniza imbyaro,imiturire myiza ifite n’ibyangombwankenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo n’imirire inoze haba mu migi no mu byaro.Abaturage kandi nk’umutungo kamere w’uRwanda ntibatanga umusaruro uhagije mu gihe batahawe uburyo bwo kugira ubumenyi buhagije kandi butandukanye bwabafasha kunoza umurimo.

Kuri iyi ngingo rero umunyarwanda ashobora kumara muri rusange imyaka 41, ubushobozi bwo kwivuza buri hasi aho dufite abaganga b’umwuga 4,3%, kugera mu mwaka wa 2011, u Rwanda rufite abarengeje imyaka 65 bangana na 248,436 gusa, dufite gusa amavuriro makuru 3, abantu baracyakora ingendo ndende bajya ku bigo nderabuzima, turacyafite abana n’amagore bafite indwara z’imirire mibi.

Umubare w’abashobora kwiteganyiriza izabukuru ni 9%, ku gipimo cy’abantu bakuze bangana na 248,436; abanyarwanda babyara kurugero rwa 12%/ buri mwaka.

-Uburezi abanyarwanda bari guhabwa ntibubemerera ko bwakoreshwa bukabyazwa umusaruro uhagije. Ubu ku isoko ry’umurimo uRwanda ntirubasha guhangana n’abandi bava mu bindi bihugu. Dukurikije imibare igaragazwa n’icyegeranyo cya “Economic forum on global competitiveness”, u Rwanda rufite imbogamizi ikabije yo kugira abakozi b’umwuga bari ku rwego mpuzamahanga, ibi bikaba ari muri bimwe bituma ubukungu budindira, ku rugero rwa 19, 6%.

-Ibiciro byagiye byikuba nibura kabiri buri myaka itanu, ibi kandi byagiye binajyana no guta agaciro k’ifaranga ry’urwanda ku isoka ry’ivunjisha mu myaka itanu ishize, ukareba n’ubu ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ;nyamara wareba ubushobozi bw’umuguzi ugasanga buri kugenda burushaho kuba buke,ibi kandi bishimangirwa n’ibura ry’ubushobozi ndeste n’itangwa ry’inguzanyo rigoye,nkuko bigaragazwa niyo rapport y’ingengabukungu y’isi, kutabona inguzanyo mu Rwanda kuburyo bworoshye ni imwe mu mbogamizi zikomeye zatumwe ubukungu budindira ku kigero cya 20,2%, ibi kandi bigira ingaruka ku musaruro igihugu kiba giteze kumuturage wacyo.

-Ubutaka nabwo nka kimwe mu bigize umutungo kamere w’igihugu wanakoreshwa mu kuzamura ubukungu bwacyo biragaragara ko politiki yo kubufata neza no kububyaza umusaruro idakorwa neza aho uyisangamo akajagari kenshi no guhuzagurika, ibi nabyo bikaba byaragize ingaruka zitari nke nk’uko tuza kubigarukaho mu buryo burambuye mu zindi ngingo ziri bukurikireho. Ariko ntatwarangiza iyi ngingo tutagarutse ku ngaruka mbi zirimo impfu z’abantu, isenyuka ry’amazu biturutse ku kutabungabunga neza ubutaka aribyo ntandaro y’ isuri n’ibiza bya hato nahato ibyinshi bikomoka ku miturire mibi nayo ubona ishingiye kukutagira abantu bafite ubumenyi buhagije ku by’ubutaka n’ibidukikije. Uku kutabasha kubungabunga ibidukikije bigira n’ingaruaka zitari nke ku buzima bw’abantu aho indwara zitari nke cyane cyane iz’ubuhumekero zibasira abatari bake nk’uko imibare yo mu mwaka wa 2010 igaragazwa n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’uRwanda ibigaragaza ivuga ko abantu basaga 3,254,778 mu mwaka wa 2010, bafite uburwayi buhoraho buturuka ku ndwara zituruka ku buhumekero (Acute Respiratory Infections) ni ukuvuga 39% z’indwara ziri mu Rwanda, zituruka ku ndwara z’ubuhumekero.

-Ibikorwaremezo ubu mu Rwanda dufite gusa imihanda yajyiyemo kaburimbo ingana na ibirometero 1,145, imihanda idatunganyije ni Kilometero 3,562 kandi hari hateganyijwe ko nibura kilometer 3000 zigomba kuba zaratunganijwe na ministeri y’ibikorwa remezo kugera mu mwaka wa 2010, ukurikije ibiri mu migiho yiyo ministeri.

-Kubirebana n’itangwa ry’amazi meza: imibare irerekana ko abanyarwanda 60% aribo bonyine babasha kugera ku mazi meza , mu mwaka wa 2008 uru rugero rwari rwageze kuri 64% none ubu mu myaka ine gusa , rwagabanutseho 4%., nyamara guverinoma ya FPR yari yarasezeranyije abaturage ko izageza kuri buri munyarwanda wese amazi meza.

Imiryango 29% y’abanyarwanda niyo yonyine ibasha kubona umuriro (electricity) abandi bari mu icuraburindi kandi ibiciro bya peteroli na Gazi ntibihwema kwiyongera.

Inyerezwa ry’urugomero rwa Ntarukara, ni kimwe mu bimenyesto bifatika by’ikoreshwa nabi ry’amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere, abagerageje kugira ukuri batangaza kuri iki gikorwa cy’urukozasoni, bose baracecekeshejwe maze dosiye imera nk’itarigeze ibaho.

-Ubusumbane bw’imishara: Mu Rwanda hagaragara ubusumbane bw’imisharaha bukabije ugereranyije n’urwego rw’abakozi, aho ba minisitiri, abadepite n’abandi bakozi bo munzego zo hejuru bahembwa imishahara ihaniste, naho abarimu, abasirikare, abapolisi n’abaganga, bo remezo ry’iterambere bagahembwa intica ntikize, nk’abaganga bagabanijwe imishara none abenshi bijyiririye mu bigo byigenga ,

Urugomo rukorerwa abacuruzi baciritse: Mu Rwanda urubyiruko rwinshi kubera kubura akazi, ruhunga aho rukomoka, rukijyira kwishakira imibereho ahandi, muri uyu mwaka hari abasore bitwitse biturutse ku itotezwa baribakorewe n’abashinzwe umutekano; gereza zo kwaKabuga no kwa Gacinya zuzuyemo abasore n’inkumi benshi bafatwa nk’inzererezi kandi baba bari kwicururiza utuntu twabahesha nibura ifunguro. Ibi kandi bigaragazwa n’imwe muri rapport zakozwe nyuma y’ubushakashasti bwa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge aho bavugako amacakubiri akenshi muri sosiyete nyarwanda aterwa n’ubwiyongere bw’abakene .

5. KURWANYA RUSWA ITONESHA N’ISESAGURA RY’UMUTUNGO WA LETA.

Mu nenge FPR yanengaga leta ya MRND ndetse n’izayibanjirije, harimo gahunda yo gutonesha cyangwa kuvangura abanyarwanda, ikibazo cya ruswa ndetse no gusesagura umutungo wa rubanda aho FPR yavugaga ko ushirira mu mifuka ya bamwe. Aha icyakwibazwa niukureba niba hari icyo FPR yaba yarahinduye muguha abanyarwanda amahirwe angana ntihagire uzira aho akomoka, igitsina, ubwoko n’ibindi? Ese ruswa, ikimenyane no kunyereza ibya rubanda byaracitse cyangwa byahinduriwe amazina nko “Kubitekinika”,”umuti w’ikaramu, kwihesha agaciro”,”amakosa” mu icungamutungo n’ibindi?

Nk’uko bigaragara kuva FPR yafata igihugu bisa n’aho imbaraga z’ubuyobozi ku nzego zose ziri mu maboko y’agatsiko k’abantu bake nabo umuntu yakwita “akazu” (maisonette) mu rurimi rw’igifaransa, aka kazu nako karavuzwe ku butegetsi bwa Habyarimana. Aka kazu kandi karavugwa mu miyoborere ya FPR Inkotanyi n’umuryango mpuzamahanga mu kurwanya ruswa witwa Transparancy International muri raporo yawo ya 2011 aho uvuga ko, nk’uko ubikesha”Freedom House ya 2007”, imiyoborere y’igihugu iri mu maboko y’agatsiko gato k’abasirikare bafatanya n’akandi gatsiko gato cyane k’abasiviri b’abanyembaraga.

FPR n’ubuyobozi bwayo bwashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, yanashyizeho n’urwego rwihariye rw’umuvunnyi rufite muri gahunda yarwo kurwanya ruswa, akarengane ndetse no kurengera umutungo wa leta. Hari agatambwe gato katewe mu kurwanya ruswa ariko ikigaragara ni uko inzego zose zashyizweho, ingamba zose zashyizweho nta mbaraga zifite zo guhangana ndetse no kurwanya ruswa kuri bariya bantu Freedom House yita “akazu”. Aka kazu kagizwe nabamwe mu bategetsi bakomeye, abasirikare n’abapolisi bo hejuru, n’abandi bantu b’abishyikira ubu bitwa ba “kibamba”. Muri kino gihugu iyo izo nzego zoze zishinzwe kurwanya ruswa zibagezeho ntizikopfora zifata nk’izitababonye. Ibi bikomerezwa bya FPR ntibirebwa naziriya ngamba zo kurwanya ruswa, aba banyembaraga kuba bakurenganya byabaye ibintu bisazwe kandi ntiwabona aho ubarega hari n’abakubwira ko nubarega uzasanga uwo urega ariwe uregera, kuba zanyereza umutungo wa leta ntacyo bizitwara. Ibi bikomerezwa biranyaga bikanagabira uwo bishatse.

Aha reka twifashishe ingero zikurikira: Tariki ya 15 Gashyantare 2012 Komisiyo y’Inteko Nshingamategeko y’uRwanda ishinzwe gucunga imikoreshereze y’imari ya Leta yatangaje raporo yererekana imicungire mibi y’imari n’umutungo wa Leta y’umwaka 2009-2010; aho miliyari zigera kuri makumyabiri (20.000.000.000Frw) zaburiwe irengero. Iyo raporo y‘impapuro 59, yavugaga inyerezwamutungo rirenze inzovu n’akayovu ryagaragaye muri za ministeri zitandukanye, imishinga n’ibigo bya Leta 104 byagenzuwe kuri 315 byagombaga kugenzurwa, ni ukuvuga gusa 33% yabyo. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta muntu wigeze akurikiranwa ngo uwo mutungowa rubanda ugaruzwe.

Muri uyu mwaka kandi hari imishinga y’ibikorwaremezo yagiye ivugwamo inyerezwa ry’amafaranga atagira ingano uwavuzwe cyane ni umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi wa Rukarara, aha naho kuko wari washyize mu majwi bimwe mu bikomerezwa bya FPR byarangiye unyonzwe burundu. Muri uyu mwaka kandi mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo 2012, ibigo bitandukanye, inzego z’ibanze zirimo uturere zatumijwe mu ntekonshingamategeko ngo zitange ibisobanuro ku kibazo cy’inyerezwa ry’umutungo w’abaturage wari waragaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.Icyagaragaye ni uko kubera ko naho abavugwagamo benshi ari inkoramutima za FPR bakingiwe ikibaba maze aho kugirango ibyo bikorwa by’urukozasoni byo kwangiza nkana ibya rubanda babihanirwe ndetse binagaruzwe abiyita intumwa za rubanda babyise “amakosa”aho kubyita “icyaha” maze ababikoze bahendahenderwa kubikosora. Aha naho hazimiriye za miriyoni zitabarika. Ngiyo imiyoborere ya FPR Inkotanyi yazaniye abanyarwanda ikaba irimo kwizihiza imyaka 25 yivuga imyato isasiye ku kinyoma.

6. KUZAHURA NO GUTEZA IMBERE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURARWANDA

Mu ntego FPR yari yariyemeje harimo kandi iyo kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Hashyizweho icyerekezo cyiswe 2020 bishatse kuvuga ko mu mwaka wa 2020 abanyarwanda bazaba babarizwa munsi y’umurongo w’ubukene bazaba baragabanutse ku buryo bugaragara ndetse ko ngo buri muturage wese azaba nibura abasha kwinjiza amadorali igihumbi na Magana abiri y’Amerika ku mwaka. Kugeza magingo aya FPR ivuga ko imibereho y’abanyarwanda yazamutse cyane muri iyi myaka imaze ishinzwe ariko cyane cyane mu myaka isaga 18 imaze ifashe ubutegetsi hagashingirwa cyane k’ubuhinzi n’ubworozi, uburezi ndetse n’ubuzima cyangwa ubuvuzi. Nyamara iyo witegereje neza ndetse ukanaganira n’abaturage cyangwa ugakurikira bimwe mu biganiro abaturage bagirira ku maradiyo amwe n’amwe akorera mu gihugu cyangwa ayo hanze atanga ibiganiro mu rurimi rw’ikinyarwanda usanga abaturage benshi batanyuzwe na za gahunda zinyuranye zibakorerwa muri izo nzego z’ingenzi z’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Mu buhinzi n’ubworozi: muri gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi FPR yashyize imbere yibanze ku mushinga wagirinka ndetse na gahunda yo guhuza ubutaka.

-Mu mushinga wa girinka FPR itangaza ko imaze gutanga inka ku miryango igera ku bihumbi magana abiri nyamara abenshi mu bahabwa izo nka bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kuzorora kuko ngo zisaba ubushobozi buhagije mu kuzitaho kandi ngo ubwo bushobozi ntabwo bafite. Mu by’ukuri inka zihabwa abaturage zororerwa mu biraro zigatungwa n’ubwatsi bw’ubuhingano aho buhingwa naho ntaho baba bafite, izo nka kandi zikenera kwitabwaho n’abavuzi b’amatungo kandi nabo barahenda, kuburyo zimwe zinabapfana kuko bananirwa kuzitaho kubera ubushobozi buke. Ibi byerekana ko kugirango iyi gahunda ibyazwe umusaruro bigoye mu gihe abagenerwa bikorwa nta bushobozi bayifitiye.

-Muri gahunda yo guhuza ubutaka yiswe land consolidation FPR ivuga ko yatanze umusaruro ushimishije mu buhinzi ngo abaturage bakaba barihagije mu biribwa muri uwo mushinga FPR yibanze cyane mu gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe hatitawe ku karere n’ubutaka icyo gihingwa kiba gishobora kweramo ariko bigaragara ko bitizwe neza kuko hari nk’aho abaturage bahingaga inshuro nyinshi badasarura nk’uko byagaragaye mu igishanga cya Rugeramigozi kiri mu karere ka Muhanga intara y’Amajyepfo aho ibihe by’ihinga bigera kuri bitandatu gihingwamo umuceri ariko ntacyo abahinzemo basarura .Iyi gahunda yo guhuza ubutaka abaturage bayihuriyemo n’ibibazo bikomeye nk’uko nubundi hari aho twabivuzeh mu bice byo hejuru batemerwa intoki, bategekwa guhinga igihingwa kimwe ugasanga ahanini kitabazamura ahubwo giha amahirwe yo kwigwizaho byinshi kw’agatsiko gato k’abashoramari babunamaho babagurira ibyo bahinze ku biciro bito cyane bakazabigarura bihenze cyane. Aha twavuga nk’ibigori bagurisha kuri make bakazanirwa ifu itunganyije ku giciro gikubye inshuro zirenga ebyiri ku cyobagurishijeho ibigori by’impungure.

Ibi nibyo ntandaro y’inzara ubu ica ibintu mu Rwanda kuburyo u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba byugarijwe n’inzara nk’uko icyegeranyo cy’ umuryango mpuzamahanga witwa Global Hunger Index twigeze no kuvuga mu bice byabanjije ibyerekana. Mu rwego rw’isi mu bihugu 79 byakorewemo ubushakashatsi n’uwo muryango u Rwanda ruza ku mwanya wa 57 rusangiye na Lao PDR na Pakistan (Klaus von Grebmer et all, THE GLOBAL HUNGER INDEX, the challenge of hunger: Ensuring sustainable food security under land, water and energy stresses; Bonn / Washington, DC / Dublin, October 2012. p19 . .

Birumvikana rero ko igipimo cy’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi kikiri hasi cyane ugereranyije n’uko FPR ivuga ko abanyarwanda bihagije mu biribwa ngo ikibazo kikaba ari ukutamenya gutegura indyo yuzuye.

Mu burezi: Muri gahunda y’uburezi hashyizweho icyo bise uburezi kuri bose. Muri iyi gahunda hashyizweho icyiswe uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda ibi bivuze koumwana wese agomba nibura kurangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kandi iyi gahunda yaje guhindukamo uburezi bw’imyaka cumi n’ibiri. Mu by’ukuri iyi gahunda y’uburezi ubwayo yari nziza ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo ntiryashobotse kubera impamvu z’amikoro adahagije yaba kuri leta yaba no mu baturage aribo bagenerwa bikorwa.

N’ubwo ibipimo by’umubare w’abitabiriye kujya mu mashuri byazamutse ariko habaye ikibazo cy’abana bava mu mashuri kubera kubura amikoro kw’ababyeyi n’ubwo FPR ivuga ko abana bose bigira ubuntu nibura kugeza ku cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ariko kugeza magingo aya nta shuri na rimwe riri mu Rwanda ritaka amafaranga abanyeshuri ndetse usanga byaranagiye hejuru y’uko byari byifashe mbere y’uko iyi gahunda itangizwa. FPR yo ivugako ari imisanzu ababyeyi batanga ku mashuri ngo yo gufasha ibigo kurangiza inshingano zabyo ariko se byaba bimaze iki gushyiraho gahunda zo korohereza abaturage bakazishyura ibirenze ibyo batangaga mbere y’uko izo gahunda zibaho? Ikindi kandi na leta ntiyari ifite amashuri, abarimu babizobereye kandi bafashwe neza, ndetse n’ibikoresho byo gushyira mu ngiro iyo gahunda. Bityo rero bituma ireme ry’uburezi rigabanuka ku buryo bukabije.

Muri za kaminuza n’ibigo by’amashuri makuru hagiye hahindurwa za gahunda kugeza aho ubufasha leta yageneraga abanyeshuri bigaga muri kaminuza zayo buvanwaho bituma umubare munini w’abigaga muri kaminuza ubura ubushobozi uhagarika kwiga. Muri rusange kandi uburezi bwagiye butakaza ireme kubera imishahara mito y’abarimu haba mu mashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru.

Mu buzima: Mu rwego rw’ubuzima FPR ivuga koyazamuye urwego rw’ubuvuzi kubera ko hagiyeho ibigo by’ubwishingizi mu bwisungane mu kwivuza.

Nibyo koko ibigo by’ubwishingizi mu bwisungane mu kwivuza byaba ibishamikiye kuri leta byaba n’iby’abikorera ku giti cyabo byagiye bijyaho ndetse bigenda binasimburanwa bimwe bikongera bikavaho bitewe n’uburyo bw’imikorere cyangwa guhomba. Nyamara ibi bigo mu by’ukuri ibyinshi biba bireba cyane inyungu zabyo kuruta iz’abanyamuryango babyo, nabyo byagiye bigaragaza intege nkeya mu gukemura ibibazo by’ababyitabiriye. Nyuma hashyizweho ikigo cy’ubwishingizi mu kwivuza cy’abakozi ba leta cyiswe RAMA (Larwandaise d’Assurrance Maladie) cyaje guhuzwa n’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu zabukuru CSR (Caisse Sociale du Rwanda) bihindurwa RSSB (Rwanda Social Security Board). Ibi bigo bibiri bifite inshingano zitandukanye n’ubwo byahurijwe hamwe bishobora kuzagira ingaruka zitari nziza ku mikorere yabyo na serivisi bigomba guha abanyamuryango babyo. Nyuma y’uko ibyo bigo bijyaho leta yaje no gushyiraho uburyo bw’ubwisungane mu kwivuza bwa rubanda rwa giseseka bwise mituweri y’abaturage cyangwa Mutuelle de Santé Communautaire aribyo umuntu yakwita mu cyongereza Community Health Insurance.

Ubu bwisungane mu kwivuza bwa rubanda rwa giseseka nibwo bwahuye cyane n’ibibazo bitoroshye kuko mbere bwatangijwe abantu babujyamo ku bushake ariko buza kuba itegeko ku buryo mu myaka wa 2003 buri muntu wese yagombaga kwishyura amafaranga igihumbi gusa nk’uko bigaragazwa n’inyandiko ya minisitiri w’ubuzima icyo gihe yavugaga ko umuturage afite ubushobozi bwo kwishyura gusa amafaranga igihumbi. Nyuma byaje guhinduka ku buryo guhera mu mwaka wa 2011-2012 abanyamuryango bashyizwe mu byiciro ku buryo uwishyura make yishyura ibihumbi bitatu. Birumvikana ko leta yavuze ko umunyamuryango afite ubushobozi bwo kwishyura 1000 FRW gusa ari nayo yashyizeho 3000 FRW yakagombye no gusobanura aho ubwo bushobozi ubu bwavuye no kubyerekana neza. Ibi ariko byanagize ingaruka ku igabanuka ry’abinjira ku bushake muri ubwo bwisungane kugeza n’aho abaturage bafatirirwa ibintu byabo nk’amatungo n’ibindi cyangwa bagakubitwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze babaziza ko batatanze ayo mafaranga .

Indi ngorane yagaragaye muri ubu bwisungane ni ubuvuzi bahabwa budahagije ubu benshi bemeza ko usibye kubonana na muganga ngo imiti ni ukwigurira 100% kuko ngo n’amavuriro ubu nta miti ihagije akigira ngo bategekwa kujya muri za farumasi. Ibi bituma benshi bemeza kousibye abafite abagore babyara ngo niho honyine babona amahirwe naho ubundi ngo ubu bwisungane ntibabujyamo.

7. GUCYURA IMPUNZI NO KURANDURA BURUNDU IMPAMVU ZOSE ZITERA UBUHUNZI.

FPR ijya kujyaho yavukiye mu mahanga itangirwa n’abari impunzi ari nacyo gituma yavugaga ko impunzi zose zigomba gutaha mu gihugu cyazo ari nako yizeza abanyarwanda ko izavanaho impamvu zose zituma bahunga igihugu. Ishyaka FPR ryatangiye muri 1987, mu mpera za 1990 (taliki 1 Ukwakira 1990) ritangiza urugamba rwa gisirikari ku butaka bw’u Rwanda rwiswe urugamba rwo kwibohoza. Muri rusange icyo abanyamuryango ba FPR baregaga leta zayibanjirije ni uguheza igice kimwe cy’abanyarwanda mu buhunzi. Iyi ntambara yaje gukomera biba ngombwa ko habaho amasezerano y’amahoro mu mishyikirano yaberaga Arusha muri Tanzaniya ariko ibintu biza kurangira habaye jenoside yakorewe abatutsi nyuma y’uko indege ya Habyarimana ihanuwe ku mugoroba wo kuya 6 Mata 1994 avuye mu mishyikirano. Kuva icyo gihe u Rwanda rwitwaga urw’amata n’ubuki rwatembye imivu y’amaraso kugeza ubutegetsi bwitwaga ubw’Abatabazi butsinzwe bugahungira mu cyahoze cyitwa Zaire ariyo Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ubu.

Hahunze kandi umubare munini w’abaturage bahungira mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda ariko cyane cyane icyahoze cyitwa Zaire, bake basigara mu gihugu ariko za raporo zinyuranye zerekana ko FPR itaboroheye ku buryo n’abari basigaye bagendaga bahunga buhoro buhoro.

Mu myaka ya za 1996 FPR yagabye igitero muri Kongo icyura ku ngufu umubare munini w’impunzi zari mu nkambi zinyuranye mu burasirazuba bwa RDC ariko ikindi gice kitatashye cyakomeje guhungira iyo ntambara muri Zaire rwagati aho byatumye umubare munini w’impunzi uhatikirira abacitse ku icumu bahungira mu bihugu bihana imbibi na Zaire ariyo RDC y’ubu abandi bahungira mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi n’ Amerika.

N’ubwo FPR yakomeje gukangurira impunzi gutaha byaje kugera aho n’abanyamuryango bayo cyane cyane biganjemo abahoze mu buyobozi bukuru bwa gisirikari n’ubwa gisivili batangira gusanga za mpunzi mu buhungiro.Kugeza magingo aya bivugwa ko bagiye bahunze ubwicanyi bwa FPR n’ubwo yo ibihakana ikavuga ahubwo ko ngo bahunga gutinya kubazwa ibyo baba bakoze.

Gusa muri rusange icyo umuntu yavuga ku byerekeranye n’iyi ngingo yo gukuraho impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi zose) ntiyagezweho kuko niba kugeza magingo aya abantu bagihunga igihugu ni ikimenyetso cy’uko izo mpamvu zitera ubuhunzi zikiriho kandi n’abahunze kera siko FPR yashoboye kubacyura bose (Twavuga nk’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ubu ukibarizwa mu buhungiro kuva mu mwaka wa 1959). Gucyura impunzi rero umuntu yavuga ko byabaye gutaha mu gihugu kw’abantu bamwe nyuma y’imivu y’amaraso yagitembyemo naho gukuraho impamvu zitera ubuhunzi bisa n’ibyabaye kuzongera aho kuzigabanya cyangwa kuzikuraho burundu kuko nyuma y’abagumye mu buhungiro FPR imaze gufata igihugu hiyongereyeho n’abandi ndetse barimo na bamwe mu bari barashyizeho izo ngamba.

8. GUTEZA IMBERE IMIBANIRE MYIZA N’AMAHANGA ISHINGIYE KUBUFATANYE UBWUBAHANE N’UBUHAHIRANE MU GUSANGIRA INYUNGU MU BUKUNGU.

Iyi ngingo yerekeye iby’ububanyi n’amahanga nayo isa n’aho itashobotse n’ubwo hari aho byigeze kugaragara kou Rwanda rwasaga n’urubanye neza n’amahanga ariko nabyo byaterwaga n’uko rwari ruvuye mu bihe bikomeye by’intambara na jenoside bigatuma hari ibyo abantu babona nk’aho ari ibisanzwe ku gihugu kivuye mu bihe nk’ibyo. Nyamara nk’uko twabivuze haruguru, ibyo kubaha imipaka no kubana n’ibihugu by’amahanga mu mahoro n’ubwubahane ntibyashobotse kuko FPR mu izina ryayo bwite ifatanyije n’agatsiko kari kayobowe na Laurent Désiré Kabila mu ngabo zitwaga AFDL bateye igihugu cyahoze ari Zaire, hicwa impunzi z’abanyarwanda zari zarahungiye muri icyo gihugu hicwa n’abaturage b’abanyekongo bitwaga Abazayirwa icyo gihe. Na nyuma y’uko iyo ntambara irangiye u Rwanda rwakomeje kwinjira muri Kongo ku buryo bugaragara ko bwari ukurengera imipaka y’igihugu ku buryo butemewe n’amategeko. Kugeza magingo aya kandi leta y’u Rwanda iyobowe na FPR irashinjwa kugira uruhare mu ntambara ibera uyu munsi mu burasirazuba bwa Kongo.

Ikindi umuntu yavuga kuri iyi ngingo ni uko uyu munsi wa none imibanire y’u Rwanda n’amahanga itifashe neza na busa aho ibihugu byinshi ubu byafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga byageneraga u Rwanda kubera gushinjwa guteza umutekano muke muri Kongo nk’uko raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zabigaragaje bikaza no kwemezwa n’akanama k’umuryango w’abibunbye gashinzwe kubahiriza amahoro ku isi. U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa ariko mu by’ukuri nta wakwihandagaza ngo yemeze ko umubano ari nta makemwa hagati ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda ndetse no hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga byarufatiye ibihano nk’uko iriya ngingo FPR yari yarihayemo ingamba yabivugaga. Ikindi niuko u Rwanda rushinjwa gusahura umutungo wa Kongo, n’ubwo rwo rubihakana ariko birumvikana ko iyi ngingo cyangwa ingamba yo gutunganya ububanyi n’amahanga bushingiye ku bwubahane, imikoranire no gusangira inyungu mu bukungu itagezweho.

Muri rusange ibyo FPR yemeza ko yagezeho mu myaka 25 imaze ishinzwe umuntu yavuga ko bitagezweho ndetse ko n’igipimo cy’ibyagezweho kiri hasi cyane ugereranyije n’uburyo yari yarihaye ingamba.

9. KURWANYA NO GUKUMIRA GENOCIDE N’INGENGABITEKEREZO YAYO.

Kugirango iyi ngamba FPR iyigereho byayisabaga gushyiraho uburyo buboneye bwo kwisanzuriramo, Leta iyobowe na FPR yaranzwe no kuniga, kwica, gufunga abagerageje kunenga imikorere yayo. FPR kandi yakomeje kuvunira ibiti mu matwi yanga kumva inama igirwa n’ibiguhu biyitera inkunga ndeste n’imiryango mpuzamahanga myinshi, imikorere mibi yaranze ya gacaca ,abagiye bazira igorekwa ry’amategeko arebana n’ingengabitekerezo ya genocide,amategeko y’itangazamakuru yagiye arushaho gukazwa, byose byagaragaje ko mu Rwanda nta bwisanzure bwo kuvuga umuntu agira ndeste nta n’urwo gutanga ibitekerezo byubaka hagamije kuvuga ukuri ku byabaye.

UMURAGE WA GACACA.

Gacaca yaje ivuga ko igamije kunga abanyarwanda no kunganira ubutabera mu mikirize y’imanza za genocide, nonese isize nkuru ki imusozi? Kuba abantu baraburanishijwe nta burenganzira bafite bwo kunganirwa, nyamara izi nkiko zikabacira ibihano bibafunga burundu, kuba hari umubare ukabije w’abarangije ibihano batabasha gutaha kubera ko nta mpapuro zirangiza imanza izi nkiko za gacaca zitanga, gereza zikaba zuzuye abantu bari mugihirahiro barangije ibihano bakabura uko bataha ibi nibyo bigaragaza ko izi nkiko zitageze ku nshingano zazo cyane cyane ko hari n’aho zagiye zikoreshwa mu kwikiza abo FPR yabonaga ko bayibangamiye. Ku mugeraka w’iyi nyandiko turabanaho amazina ya bamwe, n’ibaruwa bandikiye perezida wa Sena y’u Rwanda bamubwira iby’akarengane bagiriwe n’izo nkiko gacaca, ariko kugeza ubu ubuyobozi bwa Gereza ya Mpanga abo bagororwa n’imfungwa babarizwamo bwanze kuyoherereza abo yari igenewe murwego rwo gukomeza guhwekereza abo banyarwanda barangije ibihano byabo. Abafungiwe muri gereza ya Kimironko na Muhima, nabo bandikira Minisisitiri w’ubutabera, Komisiyo y’ubungenzira bwa muntu ariko amabaruwa yabo akarigisirizwa mu biro by’u bwanditsi bwa gereza.

Komisiyo y’uburengazira bwa muntu yanditse nayo; muri rapport yayo yanyuma ko yasabye ko habaho urugereko rwihariye rukurikirana iby’izi manza za gacaca, n’irangizabihano ry’abakatiwe narwo.

Gacaca isize igihombo ku rwego rw’igihugu, kuko izi manza inyishi zigomba kuzasubirwamo, dosiye zabistwe nabi kuburyo n’amahirwe yo kujurira ibyemezo ari make, abafungwa benshi ntibagira kopi z’imanza zabo, nta buryo zasizeho mugihe zarangizaga imirimo yazo bwo gukurikirana ibibazo by’abarangiza ibihano, bagahabwa impapuro z’indangiza bihano.

Ubu gereza zuzuye abantu bari mumagana, babuze uko bataha, na gereza ubwazo nta nzego z’ubuvugizi zigeze zishyiraho zirenganura abo bantu, n’amaburwa bandikira komisiyo za gacaca cg z’uburenganzira bwa muntu aranyongwa ntiyohererezwe abo yandikiwe.

Ntitwabura kuvuga ku miryango y’abafite ababo barezwena gacaca, uburyo yasizwe iherureheru no kwishyura indishyi za gacaca, aho umutungo w’umuryango wagurishwaga batitaye kubasigaye b’umuryango bakagombye kugira icyo babagenera. Ibi bikaba ari n’inzitizi ikomeye ku bwiyunge leta ya FPR ihora iririmba kobwagezweho.

Kubirebana n’itegeko ry’ingengabitekerezo ya genocide.

Iri tegeko rimaze gusubirwamo gatatu, n’ubwo ryavuguruwe kugeza ubu, riracyakoreshwa kenshi muguhutaza buri wese ugize icyo avuga ku bwicanyi bwa FPR, ndetse no ku muntu wese ugerageje kuvuga ku bwicanyi bwakorewe abahutu mu Rwanda no muri Kongo.

Ishyaka FDU-Inkingi ribabajwe n’uburyo ibyo FPR Inkotanyi yari yarijeje abanyarwanda, ndetse n’isi yose ubwo yafataga ubutegetsi byose byahindutse amagambo gusa. Icyo abanyarwanda ubu bazirikana kuri ino sabukuru y’imyaka 25 ya FPR ni ubutegetsi bw’igitugu batigeze babona kuva babaho, bwubakiye ku kinyoma, bubayobora buhumyi, bubabuza amahwemo mu buryo bwose, budashaka kumva icyo abaturage batekereza, butigera kandi butigeze buhangayikishwa n’icyitwa uburenganzira bwose umwenegihugu agenerwa n’amategeko.

Nta terambere rirambye ryabaho ridashingiye ku kubahiriza amahame ya demokarasi, nta terambere ryabaho mu gihugu kirangwa n’imiyoborere yo gukandagira icyitwa uburengenzira bwa muntu bwose, imiyoborere myiza idashingira ku mategeko, ntiteze imbere imibanire myiza, isaranganya n’amahirwe angana hagati y’abanyarwanda ntaho byageza abanyarwanda.

Imiyoborere ya FPR Inkotanyi ishingiye ku bushotoranyi aho ubu u Rwanda n’abanyarwanda bamaze kuba ibicibwa mu kerere ndetse no ku isi bashinjwa guhungabanya umutekano no gukurura intambara n’amakimbirane mu bihugu by’abaturanyi ni imbogamizi ikomeye FPR irimo gukururira abanyarwanda kuburyo kuzavanaho icyo cyasha bizagorana kandi bikabangamira iterambere ry’abanyarwanda rishingiye ku mibanire myiza.

N’ubwo FPR Inkotanyi isa n’iyavuniye ibiti mu matwi, iyi sabukuru y’imyaka 25 ikwiye kuyibera umwanya ukomeye wo kuyibutsa ko igihe cyo guhindura ingendo kirimo kiyirengana kandi ko kuyoborwa buhumyi abanyarwanda bagize umwanya wo kubyihanganira ariko ubu bakaba barabirambiwe ari nayo mpamvu twongeye kuyibutsa kunamura icumu ikisuzuma.

Kutavugarumwe Kutabona ibintu kimwe ntabwo bivuze kuba abanzi nk’uko FPR ibibona, ahubwo ni umwanya ukomeye w’ubwuzuzanye mu guteza imbere igihugu.

Kwisanzura mu gihugu ni uburenganzira bw’ibanze bwa buri muturage; Kubaka igihugu ni inshingano za buri muturage; Kubaka igihugu ntibivuga kwikiriza intero za FPR gusa.

 

FDU-Inkingi

Visi Perezida w’agateganyo

TWAGIRIMANA Boniface