Rwanda: hashobora kubaho impinduka muri Guverinoma mu minsi ya vuba

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali aravuga ko mu minsi ya vuba hashobora kubaho impinduka muri Guverinoma ndetse nimwe mu myanya itari ifite abayobozi bagashyirwaho.

Uretse Ministeri y’ubuzima ubu idafite uyiyoboye kubera ko Ministre Agnès Binagwaho yirukanwe hakaba hataragira indi ushyirwaho hari izindi Ministeri nyinshi zishobora guhabwa abayobozi bashya bitewe n’uko abari baziyoboye hari amakosa yabagaragayeho cyangwa kubera impamvu zindi zitandukanye.

Hari bamwe mu ba ministre bashobora gukurwaho ubu cyangwa bagakurwaho nyuma y’amatora cya 2017 mu gihe nta kindi kintu cyakwitambika muri icyo kinamico ngo bigende ukundi.

Harakekwa ko bamwe muri aba ba ministre bashobora guhabwa isinde:

-Ministre James Musoni, uyu mugabo mu minsi yashize yari umutoni ariko kuva aho mushuti we Gen Jack Nziza agiriye kwiga mu Bushinwa kongeraho ikibazo cya Yohanita Nyiramongi, amajwi menshi aremeza ko James Musoni bamwe bazi ku kabyiniriro ka Rajabu ashobora kwigizwayo akenshi ko ikigare yari aherereyemo gitangiye guta ingufu mu butegetsi bwa Kagame kandi hakaba hari insoresore zatyaje amenyo nazo zishaka kurya ku gatubutse

-Ministre Séraphine Mukantabana, nyuma y’aho bimaze kugaragara ko nta ngufu agifite hanze ku buryo hari umuhutu wamwizera ngo atahuke icyizere afitiwe kiri hasi cyane hakiyongeraho n’amakosa ya hato na hato tutibagiwe n’inzu akoreramo ishobora kugarika ingogo nk’uko byagaragaye mu itangazamakuru

-Ministre Kanimba, muri iyi minsi umufasha we ntabwo yorohewe n’uburwayi, ndetse ibibazo byinshi by’ubukungu birimo kugenda byigaragaza ku buryo hakenewe itekinika ryo mu rwego rwo hejuru ku buryo umuntu ugerageza kugendera mu kuri nka Kanimba atakwizerwa muri iryo tekinika.

-Ministre Musa Fazil Harelimana ashobora gushimirwa kuko bisa nk’ibigaragara ko Ministre ayoboye bayatse inshingano nyinshi yari ifite ku buryo isigaye imeze nk’igiti bakokoye. Uyu muswayire (si ugusuzugura abasilamu ariko ibikorwa n’uyu mugabo nta musilamu w’ukuri wabikora uretse umuswayire) akaba asa nk’uwabiteye imboni mu gusaza imigeri akaba yaratangiye kwita Perezida Kagame, “BABA wa Tayifa” cyangwa yogeza igihe yumvise hari bagenzi be b’abasilamu bafunzwe cyangwa bishwe, ngo arebe ko imbehe itubama. Iyi Ministeri y’umutekano ishobora kuvaho kubera ikibazo cy’ubukungu, abaha inguzanyo u Rwanda bakaba basaba ko Leta yakwizirika umukanda

-Ministre Jean Philbert Nsengimana ashobora gushimirwa ndetse na Ministeri ye ikavaho bitewe n’ibibazo by’ubukungu u Rwanda rurimo nk’uko twabivuze haruguru, uretse ko iyi Ministeri nta n’umusaruro ugaragara yerekana uretse wenda kujya urubyiruko IWAWA ku bwinshi, ibijyanye n’Ikoranabuhanga byo byabaye agatereranzamba kuko hari abarangiza amashuri y’ikoranabuhanga barize mudasobwa mu magambo gusa bataranayibona!

-Ministre Francis Kaboneka ni umuntu wa Gen Jack Nziza bishatse kuvuga ko nawe arebye nabi yagenda mu ihururu ya Nyiramongi uretse ko ashobora kubisimbuka akazirukanwa amaze gukoreshwa mu kazi k’ikinamicomatora cyo mu 2017.

-Undi uvugwa ni Gen Jack Nziza nyuma yo kurangiza amasomo washoboraga kuzasimbura Gen James Kabarebe ku mwanya wa Ministre w’ingabo mu myaka iri imbere ariko uko ibintu bimeze ubu bishobora kuba bizagorana.

Si muri Guverinoma gusa kuko no muri za Ambasade zo hanze hashobora gucamo umweyo cyane cyane wakwibasira abari mu myanya irimo abantu basa nk’aho bahawe biciye kuri Ambasaderi Eugène Richard Gasana umaze iminsi akuye meza nk’uko abarundi babivuga.

-Igor César, ambasaderi w’u Rwanda mu Budage bivugwa ko ari mubyara wa Ambasaderi Gasana ndetse bakaba bafatanije mu bikorwa byinshi by’imali,

-Christine Nkulikiyinka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwedi nawe ashobora kubigenderamo azize ubucuti n’amabanga by’igihe kirenze imyaka 20 afitanye na Ambasaderi Gasana

-Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yakoranye na Ambasaderi Gasana i New York, kuba yarabaye Ambasaderi mu Bubiligi bivugwa ko harimo uruhare rwa Ambasaderi Gasana, uretse ibyo by’akazi bihuje aba bagabo bombi hari ibindi byinshi bibahuza by’imbonezamubano dushatse kubivugaho byasaba ko twinjira mu buzima bwite bw’aba bantu kandi atari cyo tugamije muri iyi nyandiko.

Muri make mu gusoza iyi nyandiko twavuga ko i Kigali hiteguwe impinduka mu nzego nyinshi, zimwe zishobra kuba vuba aha izindi zikaba nyuma y’ikinamicomatora cyo muri 2017

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]