Rwanda: Ibiciro bya Essence na Mazutu byazamutse

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2012, ilitiro 1 ya essence yaguraga amafaranga 970Frw ariko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2012, ibiciro byari byazamutse yageze ku mafaranga 1050Frw.

Nk’uko byatangajwe na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Ukwakira igiciro cya Essence na mazutu i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga igihumbi na mirongo itanu (1050frw) kuri litiro imwe.

Itangazo ryasohowe na Ministeri rivuga ko ibi biciro byazamutse kubera kuzamuka kw’igiciro cy’ibikomoka kuri petrole ku isoko mpuzamahanga cyazamutseho 10% kuva mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Ibi bitangazwa na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda birashoboka ariko na none ntawakwirengagiza ko ubu u Rwanda rufite ikibazo cy’amadevize kubera inkunga zitangwa n’amahanga zabaye zihagaritswe. Amadevize nta handi Leta iyakura uretse ku bicuruzwa yohereza mu mahanga cyangwa imfashanyo z’amahanga. Ibyo u Rwanda rugura hanze nibyo byinshi kurusha ibyo rwohereza hanze.

Niba amadevize abuze ibikomoka kuri peteroli bikazamuka mu biciro, ibyo bishobora gutuma n’ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze ndetse no gutwara abantu n’ibintu bizamuka cyane dore ko na Leta y’u Rwanda ishobora kubura ubushobozi bwo guhangana n’iryo zamuka ry’ibiciro mu gihe yahagarikiwe imfashanyo zituma ibona amadevize.

Si ubwa mbere ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka bikongera bigasubira hasi, ariko ubu ntawakwizera ko bizongera gusubira hasi amahanga natarekura imfashanyo yahagaritse.

Ntawamenya niba ari kare kuvuga ko ingaruka z’ibihano byafatiwe u Rwanda zitangiye kwigaragaza.

Ubwanditsi