Rwanda: Ibiza bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu

Mu Rwanda imvura imaze iminsi igwa ikomeje guhitana abantu n’ibintu, mu ijoro ryakeye mu Karere ka Karongi -uburengero bw’Urwanda- hapfuye abantu 13, naho mu nkengero z’Umugi wa Kigali mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ho hakaba hapfuye 3.

Mu gihugu hose, abarenga 20 nibo bamaze gupfa muri iri joro gusa; naho kuva mu kwezi kwa mbere Ministeri ishinzwe ibiza mu Rwanda ikaba yerekana ko abamaze guhitanwa n’ibiza barenga 200.

Leta iravuga ko abaturage bagomba kuva mu manegeka vuba na bwangu kuko ngo izakoresha imbaraga nibatabikora kugirango ikize ubuzima bwabo nubwo bamwe muri bo bavuga ko nta bushobozi bwo gushaka aho berekeza.

Umugezi wa Nyabarongo, mu nkengero z’Umurwa mukuru Kigali uruzuye, bamwe mu baturage bakaburaga uko bambuka imigezi iva cyangwa igana aho batuye

Iyo migezi ya Nyabugogo na Yanzi yuzuye inarenga ibiraro banyugarahaho.

Muri aka gace kegereye umugi wa Kigali, kubatseho amazu ari ku buhaname, hari abari mu gahinda ko kubura abaturanyi babo baraye bahitanywe n’amazu yabaguyeho mu ijoro ryakeye bitewe n’imvura nyinshi yaraye iguye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kigali Emanuel RUTUBUKA aravuga ko abantu batatu aribo baraye bagwiriwe n’inzu, batanu barakomereka.

Ministeri ishinzwe ibiza mu Rwanda iravuga ko mu ijoro ryakeye hirya no hino mu gihugu abantu barenga 20 baraye bapfuye bazize ibiza. Hari n’ahandi habaye imyuzure n’inkangu zasatuye i Misozi nko mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’igihugu mu buryo butari busanzwe.

Ministeri ishizwe ibiza kandi iherutse gutangaza imibare y’ibintu byangiritse birimo n’amatungo abarirwa mu gihumbi kuva mu ntangiro z’umwaka.

Mu cyumweru gishize inama ya Guvernema yari yateranye by’umwihariko yiga ku kibazo cy’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe imaze iminsi.

Leta irahamagarira abatuye aho yita amanegeka kuhava vuba cyane hatarakoreshwa imbaraga.

Ku rundi ruhande, ukurikije ibyiciro by’ubushobozi abantu babarurirwamo mu Rwanda, benshi basabwa kuva mu manegeka bari mu kiciro cya gatatu ntibemerewe inkunga yo kubakirwa mu gihe bimutse.

Bamwe muribo bakaba bavuga ko bikibagoye kwihutira kwimuka ntahandi bafite ho kwererekeza.

 

https://umuseke.rw/rubavu-sebeya-yongeye-yaraye-ishenye-inzu-20.html

https://umuseke.rw/karongi-abarenga-12-bapfuye-mu-mvura-ya-nijoro-nyabugogo-3-barapfa.html