Rwanda : igihugu kiririmba umutekano kandi ntawo kigira.

Nta mutekano uba mu Rwanda : umuntu wese uri mu Rwanda ashobora kwicwa isaha iyo ariyo yose kandi bikarangirira aho.

Amahanga nayo ari gusobanukirwa

Ibihugu by’i Burayi na Amerika (Ubufaransa, Ubwongereza, Suwedi, Canada, Ubudage, Australia, Leta zunze Ubumwe z’Amerika, …) biherutse kwandikira igihe kimwe biburira abenegihugu babyo ko bakwiye kwitondera ingendo bateganya gukorera mu Rwanda, kubera impamvu z’umutekano. Abategetsi b’u Rwanda bo bahisemo kuvuga ko ibyo ntacyo bivuze, ko ari agasanzwe. Nyamara buri wese yakwibaza impamvu ibyo bihugu byabikoreye icyarimwe. Akatavuze umwe…

Ni ba nde babangamiye umutekano w’umuturage ?

Umutekano mu Rwanda uragerwa ku mashyi, kandi ni mu gihe, kuko abawubangamiye ni abashinzwe kuwurinda : abapolisi n’abasirikari, ba maneko bashinzwe iperereza hamwe n’inzego z’ubutabera tutibagiwe n’abibumbiye mu mutwe w’abagizi ba nabi witwa Dasso:

abapolisi n’abasirikari nibo birirwa bafata abantu bakababoha, bakabakubita, bakabarasa izuba riva, abandi bakabashyira muri gereza ku maherere ;

inzego z’iperereza zifatanyije n’abapolisi n’abasirikari nizo zirirwa zibuza rubanda uburyo mu kubiyenzaho, mu kubacuza utwabo, kubanyereza no kubica mu ibanga ku buryo ntawe uzabara inkuru, imirambo iratorargurwa ubutsitsa hirya no hino mu gihugu ntihagaragazwe abakoze ayo marorerwa ;

inzego z’ubutabera zo zabuze ubutabera, ahubwo zashyiriweho kuba igikoresho cyo kurenganya rubanda mu ikinamico ridakurikiza amategeko. Ingero zitari kure ni ibyakorewe umuryango wa Rwigara Assinapol ndetse n’ibikomeje gukorerwa abarwanashyaka ba FDU-INKINGI na prezidante waryo Mme Victoire INGABIRE Umuhoza (bose bakomeje gusiragizwa mu nzego z’iperereza, mu bushinjacyaha no mu nkiko-nkinamico). Ku birebana n’inyerezwa rya Boniface TWAGIRIMANA, V/Prezida wa mbere wa FDU-INKINGI n’iyicwa rya Anselme MUTUYIMANA, Leta niyo ibikora, yarangiza ikigira nyoni-nyinshi ngo irakora iperereza, rya perereza ritazagira icyo rigeraho.

Abitwa ba Dasso : aba ni abagizi ba nabi bo mu rwego rwo hejuru banyanyagijwe mu gihugu hose ; bakaba bakorana n’inzego z’iperereza hamwe n’abapolisi mu kubuza  abaturage amahwemo, babatera ubwoba, babasahura utwo batunze, batunga agatoki uwo ariwe wese batiyumvamo bityo bikarangira bamwikijije.

Nguko uko umuntu uwo ari we wese ashobora kwicwa mu Rwanda, we n’umuryango we ntibazigere bahabwa ubutabera.

None bigende bite ?

U Rwanda ruyobowe n’Inkotanyi rwahindutse igihugu aho uwagombye kurinda umutekano ari we uwangiza, aho uwagombye kukurengera ari we ukurenganya. Ibyo abanyarwanda benshi barabizi, n’abasigaye bagomba guhumuka, bakamenya ko ibyo bigomba guhagarara, bakiyumvisha ko aribo batanga ubutegetsi, bagahagurukira gushaka impinduka izatuma bagira umutekano w’ibintu n’abantu, impinduka izatuma abategetsi bongera kugirirwa ikizere.

Kuba muri iki gihe hari uturere turangwamo imirwano, nk’uko Ministre Sezibera Richard yabitangaje nyuma y’ishimutwa rya Major Callixte Sankara, nabyo ni ikindi kimenyetso ko umutekano uri kurushaho kuba mubi mu Rwanda. Ntawatekereje ko umucikacumu yafashe intwaro akarwanya ingoma ya FPR. 

Ndetse n’imipaka y’u Rwanda n’ibihugu duturanye nayo iravugwaho inkuru zitari iz’ituze, abategetsi bageze aho babuza abanyarwanda kwambuka ngo bajye muri Uganda cyangwa mu Burundi.

Ingaruka zo kutubahiriza amategeko

Mu gihe abapolisi, Dasso, abasirikari, inzego z’iperereza n’iz’ubutabera zishyize hejuru y’amategeko zikarenganya rubanda mu iterabwoba no guhotora, kugeza n’aho abanyamahanga batinya kuza mu gihugu cyangwa bakaza bikandagira, nta muntu uri mu Rwanda ushobora kwemeza ko umutekano we urinzwe. Inzego z’ubutabera n’umutekano mu Rwanda zibereyeho gukorera umuntu umwe n’agatsiko ke kamukikije gusa, agatsiko kikubiye ibyiza byose by’u Rwanda. Igihugu nk’icyo nta kizere gitanga ko ejo hazaza ari heza kurusha none. Niyo mpamvu twese tugomba guhaguruka aho kurebera gusa, tukagaragaza ko impinduka ari ngombwa kandi tukitabira gufatanya n’abiyemeje kuyishaka.

Umwanzuro

Ishyaka FDU-INKINGI rizakomeza guharanira iyo mpinduka, kwakira no gufasha abayifuza. Rirasaba kandi abayoboye u Rwanda kureka kwishyira hejuru y’amategeko, ahubwo bakihatira kuyakurikiza aho kuyakoresha mu kurenganya abaturage. FDU-INKINGI irabasaba ikomeje gukora ku buryo impinduka yakorwa binyuze mu nzira y’amahoro n’imishyikirano, bakirinda imvururu n’amahane kuko nabo batabyungukiramo. Uburyo bwonyine bwo kwimakaza ayo mahoro n’ubwumvikane  ni ibiganiro bitaziguye leta iriho igomba kugirana n’abatavuga rumwe nayo, baba abibumbiye mu mitwe ya politiki cyangwa se abibumbiye mu mashyirahamwe atabagogamiye kuri politiki.

Nyuma y’imyaka 25 igihugu gikomeje kwitwara nk’ikiri mu ntambara, abasirikari banyanyagije ku misozi mu gihugu cyose; kuririmba umutekano ntabwo ari byo bizawuzana mu gihugu niba ntagikozwe ngo imyumvire n’imigirire y’ubutegetsi ihinduke vuba na bwangu.

Rouen, kuwa 07 Gicurasi 2019

Théophile MPOZEMBIZI 

Komiseri ushinzwe itangazamakuru wa FDU-INKINGI

1 COMMENT

  1. Comment:Ariko nge mbona mwandika ibyo mwarose cg mutekereza kuko iyo muvuga ngo umutekano mu Rwanda ntawo muba muvuga ubusa rwose. mu Rwanda turatekanye ntakibazo cy’umutekano muke dufite ibyo muvuga byose ni Amahomvu. Dufite ubuyobozi bwiza kd bwita Ku baturage babwo. musigeho guharabika igihugu cyaanyu Ku nyungu zanyu nazo mutazigera mugeraho. twe nk’abanyarwanda twiteguye gufatanya n’ubuyobizi bwacu mu kurwanya twivuye inyuma umuntu wese ushaka ahubwo kuduhungabanyiriza umutekano no kutuvutsa umudendezo. Mwirirwa mwandika ibigambo kd ntanumwe uba yageze kuri terrain . Please ,turabiyamye mutuveho.

Comments are closed.