RWANDA: IMITEGEKERE MYIZA N’UBUTEGETSI BWUMVIKANYWEHO N’ABANYARWANDA NI ZO NKINGI Z’AMAHORO N’UBWIYUNGE

Amakuru yatugezeho aravuga ko Inama y’Umushyikirano izaterana ku nshuro ya 12 ikabera i Kigali, kuwa Kane ndetse no kuwa Gatanu tariki ya 18 na 19 Ukuboza 2014.

Nk’uko FDU-INKINGI yakomeje kubigaragaza, kuva izo nama zabaho ntizigeze zitanga umuti watuma haba ubwiyunge nyabwo hagati y’Abanyarwanda. Anketi zakomeje gukorwa zagaragaje ko ubwiyunge mu Rwanda bwakomeje kugerwa ku mashyi. Ndetse nta n’icyahindutse kuva aho hashyiriweho gahunda ya « Ndi umunyarwanda » isaba Abahutu bose gusaba imbabazi mu izina ry’abakoze jenoside yakorewe Abatutsi muri 94, mu gihe icyaha ari gatozi.

Ni mu gihe kandi koko, kuko iyo usesenguye amagambo y’abantu nka ba Mme Rosa Mukankomeje wahoze mu bayobozi ba Komisiyo y’Ubwiyunge, aho yavuze ngo « Abana b’abahutu bonka ingengabitekerezo ya jenoside mu mashereka ya ba nyina », usanga biruhije kwunga Abanyarwanda bose mu gihe ushinja bamwe icyaha kimeze nk’icy’inkomoko.

Ubutegetsi bugomba gukomoka mu baturage, ntiburangwe n’ubusumbane hagati y’Abanyarwanda, hagati y’uturere cyangwa hagati y’amoko yabo, kandi bukubahiriza amategeko mpuza-mahanga. Ubwo butegetsi kandi bugomba gushingira ku mategeko n’inzego z’ubutegetsi buri wese yibonamo. Bityo bukazahuriza Abanyarwanda ku mahame ya demokarasi, ku bwiyunge no ku bunyarwanda haba mu nzego z’ubutegetsi cyangwa mu buzima busanzwe. Ni yo mpamvu FDU-INKINGI ikomeza guharanira guhindura imitegekere iriho, ikayisimbuza ituma abantu bahurira ku bitekerezo aho guhurira ku bwoko, ku miryango, ku karere, n’ibindi.

FDU-INKINGI irasanga ubwiyunge Abanyarwanda bakeneye ari ubufite intango ya demokarasi ishingiye ku matora adafifitse ashyiraho abayobozi abaturage bihitiyemo nta gahato, kandi abo bayobozi bagaturuka mu ngeri zose z’abaturarwanda, Inama nshinga-mategeko na nkenguza-mategeko zikagirwa n’abahagarariye by’ukuri izo ngeri zose, batari gusa abemejwe n’abari ku butegetsi, cyangwa abakomoka mu mashyaka ashigikiye abari ku butegetsi.

FDU-INKINGI ishaka ko haba Inama Ngoboka–Gihugu ihuza Abanyarwada b’ingeri zose, ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagahabwa umwanya, bakabanza bakumvikana ku miterere y’Itegeko-nshinga ryo rigenga andi mategeko n’imitegekere y’igihugu. Iyo nama ni yo izatuma haba ubwumvikane ku butegetsi buboneye rubanda, butanga ihumure ku muturarwanda wese, kandi burengera buri wese. Bityo Abanyarwanda bose bakagira uruhare mu kugena uko ubuyobozi bw’igihugu bugomba kuba buteye, n’ukuntu Abanyarwanda bahitamo ababahagarariye mu nzego zose z’ubutegetsi, bashingiye cyane cyane ku bitekerezo abantu bafite, n’icyo basezeranya rubanda kuzabakorera mu gihe bahabwa nabo kubayobora (Mandat), batabyubahiriza bagasimbuzwa abandi. Ni yo mpamvu amashyaka yigenga, adakorera mu kwaha kw’ubutegetsi buriho, agomba kugira uruhare runini mu miterere ya politiki y’igihugu, abantu bagahuzwa n’ibitekerezo byo guteza Abanyarwanda imbere, aho kuba imbohe z’ubwoko cyangwa akarere bakomokamo. Ibyo bizatuma ubutegetsi budashingira ku bwoko cyangwa ngo bwikubirwe n’abakomoka mu karere kamwe. Ni yo mpamvu amasezerano ya ARUSHA azaba intango ikomeye mu mpaka zizagibwa muri iyo Nama Ngoboka-Gihugu.

FDU-INKINGI ishaka rero ko Itegeko-nshinga ryemera amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ubutegetsi bwa FPR bukareka gutoteza abayobozi b’ayo mashyaka, abo bayobozi bagahabwa urubuga rwisanzuye rwo kuvugiramo ibitekerezo byabo, ngo bereke abaturarwanda bo mu nzego zose kugeza ku murenge, uko bashaka gushyira mu bikorwa politiki y’imitegekere no guteza Abanyarwanda imbere.

Bikorewe i Buruseli mu Bubiligi kuwa 17 Ukuboza 2014

Umunyamabaga Mukuru wungurije wa FDU-INKINGI
Dr. Mwiseneza Emmanuel

Projet-DIRHI.KGL2014