Rwanda: Impamvu hafashwe abantu 5 bafite aho bahuriye na Dr Augustin Ngirabatware

Urwego rw’ubushinjacyaha rwirinze kugira byinshi ruvuga ku banyarwanda batawe muri yombi bakekwaho kwivanga mu byemezo by’inkiko ku rubanza rwa Augustin Ngirabatware ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubutabera bw’u Rwanda buratangaza ko bwataye muri yombi abanyarwanda batanu bakekwaho gushaka kwivanga mu byemezo by’urwego MICT rwasigaranye imirimo y’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i Arusha muri Tanzaniya mu rubanza rwa Bwana Augustin Ngirabatware.

Bwana Faustin Nkusi, umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha mu Rwanda yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abo bantu batawe muri yombi ku busabe bw’urwego MICT kandi ko mu minsi ya vuba bazajya kuburanishirizwa muri Arusha.

Itangazo ry’urwego MICT rwasigaranye imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i Arusha muri Tanzania ICTR ryagiye ahabona riravuga ko uru rwego, rwemeje ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwashyize mu bikorwa ubusabe bwarwo, bwo guta muri yombi abanyarwanda batanu bashinjwa kubangamira ibyemezo by’urwego MICT mu rubanza rwa Bwana Augustin Ngirabatware.

Abatawe muri yombi ni Bwana Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli. Bwana Faustin Nkusi umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika yemeje iby’aya makuru. Yavuze ko abo banyarwanda batawe muri yombi ku itariki eshatu z’uku kwezi kwa Cyenda. Bwana Nkusi ariko yirinze kugira icyo atangaza ku byo abashinjwa kuko ngo dosiye yabo ifite n’ibiro by’urwego MICT.

Bwana Nkusi aravuga ko ibyabaye kuri uru rubanza rwa Ngirabatware bitari ubwa mbere bibaye kuri izi manza z’abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside mu 1994.

Bwana Augustin Ngirabatware yabaye Minisitiri w’Igenamigambi n’igenamigambi mu Rwanda hagati y’ukwezi kwa Karindwi 1990 n’ukwezi kwa Kane 1994. Afungiwe Arusha kubw’ibyaha bya jenoside yahamijwe mu 2012 agakatirwa imyaka 30 y’igifungo.

Mu minsi iri imbere ni bwo Bwana Ngirabatware byari byitezwe ko azagezwa imbere y’urukiko ariko MICT iravuga ko haje kuboneka amakuru ko hari abantu bashatse kwivanga mu byemezo by’inkiko mu mugambi wo gushaka kugena ibizavamo.

MICT ivuga ko abanyarwanda batanu batawe muri yombi bose bagomba koherezwa Arusha ku cyicaro cy’uru rwego, kandi ko ari na ho bagomba kuzaburanishirizwa.

Impapuro zibata muri yombi zemejwe n’umucamanza ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa munani 2018, bisabwe n’Ubushinjacyaha bwa Arusha.

Abo banyarwanda bose uko ari batanu bashinjwa kubangamira imirimo y’urukiko no kubishishikariza abandi, kurenga ku myanzuro y’urukiko no kubangamira imikorere y’ubutabera mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwego rwasigaranye imirimo yarwo.

Ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa 12, 2012 ni bwo Bwana Ngirabatware yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gufungwa imyaka 35, nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside.

Uregwa yarajuriye maze IMCT ku itariki ya 18 /12/ 2014 rumugabanyiriza igifungo rugishyira ku myaka 30.

Nyuma na none mu kwezi kwa Gatandatu 2017 mu bubasha bwa MICT rwemeje ko Ngirabatware yasubirishamo urubanza rwe.

Birakekwa ko intego y’abanyarwanda batawe muri yombi yari igambiriye guhinduza icyemezo cya ICTR ku rubanza rwa Augustin Ngirabatware nk’uko cyanashimangiwe mu bujurire n’urwego rwayisigariye uru rukiko.

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT, bwana Serge Brammertz, yashimiye ubutegetsi bw’u Rwanda ku bufatanye mu mikoranire yo guta muri yombi abakekwaho ibi byaha avuga ko ibiro akuriye bizakomeza kurwanya abantu bose bagerageza kubangamira abatangabuhamya n’ibyemezo by’urukiko, bijyanye n’inshingano ziteganywa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.

Bwana Augustin Ngirabatware yafatiwe mu Budage muri kwezi kwa Cyenda 2007, yoherezwa mu rukiko rwa Arusha mu mpera za 2009. Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzasubirwamo mu ngingo zose kuva ku itariki 24 z’uku kwezi kwa Cyenda.

Uru ni rwo rubanza rwa mbere mu za jenoside kuva uru rukiko rwajyaho rugiye kongera kuburanishwa mu mizi.