Rwanda: imvura nyinshi yahitanye abantu 12

Imvura idasanzwe yaraye iguye mu Rwanda yacogoye ariko yasize yangije byinshi mu gihugu cyose .

Umujyi wa Kigali ni wo wahababariye cyane. Uretse abantu bapfuye, inkengero z’umujyi ziracyagaragaramo ibimenyetso by’imyuzure .

Ikigo gishinzwe iteganyagihe cyaburiye abantu ko n’uyu munsi bagomba kwiteganda indi mvura.

Icyoba ni cyose mu baturage mu gihe iyagwa yakwangiza ibintu mu gihe n’ibyambere bitaratangira gusanwa.

Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangarije abanyamakuru ko iyo mvura idasanzwe yaraye iguye yahitanye abantu 12 mu gihugu, bamwe batwawe n’imyuzure abandi bagwiriwe n’amazu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyavuze ko ubukana bw’imbura yaraye iguye ari ubwa mbere bubayeho mu Rwanda.

Umujyi wa Kigali wonyine wabuze abaturage bawo bane bahitanywe n’ingaruka z’iyi mvura.

Amazu asaga 100 ni yo byavuzwe ko yasenyutse burundu mu gihugu cyose. Imihanda isanzwe ibarirwamo n’ikomeye na yo irimo iyasenyutse ku buryo hari iyafunzwe ijoro ryose ntikoreshwe.

Havuzwe kandi n’imodoka ndetse n’amapikipiki byakunkumakanywe n’amazi . 

Igipolisi cy’igihugu cyatangarije abanyamakuru ko kimaze kurohora imodoka 6 ndetse n’amapikipiki 20, kikaba kigishakisha benebyo.

Inganda z’amazi nk’urwa Nzove mu mujyi wa Kigali ngo zabangamiwe bikomeye n’ingaruka z’iyi mvura kuko amazi y’isuri yivanze n’ayamaze gusukurwa.

Hari kandi n’insinga zitwara amashanyarazi ndetse n’inkingi zayo zangiritse ku buryo ibice bimwe byagize ibibazo byo kubona umuriro w’amashanyarazi.

Ministeri ishinzwe ibikorwaremezo (infrastructure) yatangaje ko ubu hari ikibazo gikomeye muri uru rwego kubera iyi mvura .

Nyabugogo, aho bita Giticyinyoni, amazi yarengeye imirima y'ibisheke yari ihari.
Nyabugogo, aho bita Giticyinyoni, amazi yarengeye imirima y’ibisheke yari ihari.

Uyu munsi mu gitondo imihanda yari yafunzwe nijoro yari yongeye gufungurwa. 

Imodoka zagendaga ariko bitazoroheye kubera ibyonda n’amabuye yari arunze mu muhanda ndetse n’abantu bageragezaga gusukura bakura mu nzira ibyo imivu y’amazi itashoboye kujyana mu mugeze wa Nyabugogo.

Iyi Nyabugogo isanzwe igira amazi atari mensi yari yuzuye cyane ndetse yanasatiriye cyane umuhanda mukuru werekeza mu majyepfo y’igihugu .

Imirima y’ibisheke itari kure y’aka gace ka Nyabugogo yari yarengewe. 

Mu gihe hakongera kugwa imvura nk’iyaraye iguye byashoboka ko hakwangirikja ibintu byinshi.

Kugeza ubu nta ngengo y’imari iragaragazwa ikenewe mu gusana ibyangiritse, ngo haracyakorwa isesengura ry’ibyangiritse byose.

Gusa umujyi wa Kigali wonyine wari uherutrse gutangaza ko ukeneye miliyari 9 z’amafranga y’U Rwanda yo gufasha abimuwe mu manegeka . 

Iyi mibare ikaba ishobora kongerwa n’ibyaraye byangijwe n’imyuzure yo mu ijoro ryakeye ndetse n’ishobora kugwa kuri uyu wa Kane.