Rwanda: Imvura yahitanye abantu 16.

Imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye by’u Rwanda yahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 16, isenya n’inzu 15 z’abaturage nk’uko abategetsi babitangaza.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda yatangaje ko ubu yabonye imibare y’agateganyo y’abantu batandatu bishwe n’inkangu, batatu i Gikondo mu karere ka Kicukiro na batatu mu karere ka Gatsibo.

Abategetsi ku nzego z’ibanze batangaje ko mu karere ka Gasabo mu ijoro ryakeye hari umuryango w’abantu wari mu nzu yagwiriwe n’inkangu mu mirenge wa Jali mu mujyi wa Kigali.

Abantu barindwi bari muri iyi nzu iri mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo barimo umugore, abana n’umukecuru babonetse bose uko ari bapfuye.

Umuturage w’ahitwa mu Itunda mu murenge wa Kanombe Akagari ka Rubirizi yabwiye BBC ko hari abaturanyi be urukuta rw’inzu yabo rwagwiriwe n’umukingo muri iyi mvura.

Ati: “Muri iyi nzu harimo umugabo, umugore n’abana babo babiri. Umukingo wagwiriye icyumba bararamo. Imvura nijoro yari nyinshi cyane iteye ubwoba”.

Muri uru rugo harokotse umugabo, naho umugore we n’abana babiri bahasize ubuzima.

Umukingo waguye ku cyumba abo muri iyi nzu bararamo, harokotse umugabo gusa
Umukingo waguye ku cyumba abo muri iyi nzu bararamo, harokotse umugabo gusa

Ikigo gishinzwe iteganyihe mu Rwanda kiraburira abaturage ko uyu munsi imvura iza gukomeza kwiyongera mu turere twose tw’igihugu.

Uyu munsi kandi polisi y’u Rwanda yasabye abatwara ibinyabiziga “kwitwararika muri iki gihe cy’imvura, kwirinda umuvuduko no kutanyura ahari ibidendezi by’amazi”.

Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda no mu Burundi yagiye yangiza inzu, ibikorwa by’inyungu rusange, ibihingwa mu mirima, ihitana n’ubuzima bw’abantu.

Inkuru dukesha BBC GAHUZA MIRYANGO