RWANDA : INAMA NKURU Y’ABAHAGARALIYE URUGAGA MPUZAMASHYAKA, AMAHORO PC – FDU INKINGI – IHURIRO RNC

ITANGAZO

Kw’ítariki ya 18 MATA 2015 Inama y’abahagaraliye URUGAGA MPUZAMASHYAKA rugizwe n’Amashyaka  AMAHORO PC, FDU-INKINGI n’IHURIRO RNC , yarateranye yungurana ibitekerezo ku ngingo zikurikira:

    1. Kureba ukwo gukorera hamwe kwifashe
    2. Ibibazo byugarije u Rwanda n’Akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika
    3. Ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda hirya no hino
    4. Ikibazo cya FDLR

Gahunda y’ibikorwa by’URUGAGA PLATEFORM.

Abari mu nama bishimiye imikoranire iri hagati y’amashyaka agize PLATEFORM, baza no gufata ingamba zo gushyiraho inzego z’URUGAGA kugira ngo ibikorwa byarwo birusheho kugira ireme.

Muri iyo nama haganiriwe ku bibazo byugarije u Rwanda. Basanze ingoma ya FPR ikomeza guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, gukenesha no gutindahaza abanyarwanda. Abanyarwanda baracyarigiswa, bakicwa cyanga bagafungwa kubera ibitekerezo byabo. Ababishoboye, bakarusimbuka bakomeje kongera umubare w’impunzi z’abanyarwanda banyanyagiye hirya no hino kw’isi yose.

Ku kibazo cy’impunzi, haganiriweho ukuntu URUGAGA PLATEFORM rwakomeza kugira uruhare mu gutabara no gutabariza impunzi z’abanyarwanda bagenda bakomeza guhohoterwa ku kagambane k’ingoma ya FPR, cyane cyane mu bihugu by’Afurika nka Zambia, ndetse no mu bihugu bimwe by’i Burayi. Abagize URUGAGA bahangayikishijwe n’umubare w’abakozi ba FPR baherutse kongerwa muri za Ambassades kugira ngo barusheho kubuza impunzi amahwemo.

Nk’uko babigaragaje mu matangazo yabo yasohotse ku kibazo cya FDLR, abagize URUGAGA PLATEFORM bababajwe no kubona leta ya Prezida Paul Kagame yiyemeza guhururiza amahanga kurasa ku mpunzi z’abanyarwanda baba muri Kongo-RDC, bitwaje kurwanya FDLR kandi yarasabye imishyikirano. Aho kubaramburira amaboko ngo ibibazo byabo biganirweho maza hashakwe igisubizo guhamye cyatuma batahuka amahoro kandi mu cy’ubahiro cy’ikiremwa muntu, Ingoma ya FPR yahisemo kubagambanira ku basilikari b’abanyamahanga ngo babatsembe. Ntibishobora gukomeza kwihanganirwa ko leta ya Jenerali Kagame ikomeza kumarira abanyarwanda kw’icumu.

Inama yarangiye abahagaraliye URUGAGA MPUZAMASHYAKA bumvikanye kuri gahunda z’ibikorwa bigomba gushyirwa mu ngiro kugira ngo abanyarwanda bave mu kangaratete n’ikandamizwa ry’ingoma ya FPR. URUGAGA MPUZAMASHYAKA rurahamagarira abanyarwanda gushyira hamwe no gushira ubwoba kugira ngo bigobotore ingoma y’igitugu ya FPR.

 

AMAHORO P.C.                              FDU-IKINGI                                  IHURIRO RNC

Etienne Masozera                              Joseph Bukeye                                    Théogène Rudasingwa

President                                            2nd Vice – President                          Coordinator

[email protected]                 [email protected]                         [email protected]

 

RWANDA INAMA NKURU Y’ABAHAGARALIYE URUGAGA MPUZAMASHYAKA AMAHORO PC FDU-INKINGI IHURIRO RNC.18-04-2015