Rwanda inzara iranuma naho munyangire ireze

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

 Igihe cya Coronavirus kiragoye cyane ku Banyarwanda kuko bakunze kubeshwa ko bateye imbere, ko bameze neza ngo ubukungu bwariyongereye.

Nyamara nyine muri iki gihe ibintu bimaze gusobanuka kuburyo tutatinya guca wa mugani ngo « Ntukangwe na ndisize burya ni amasabano Â». Ibi bisobanuye neza neza ibyo Madame INGABIRE Victoire yise kwambara umukufi wafeke ukajya ubeshya ngo wambaye zahabu. Coronavirus igaragaje Kagame n’ibinyoma bye none abaye nka cyagitenge gishaje kigatera inda.

Ubu ibintu byose byacuye, byataye isura none aho ubukungu bwavugwaga bagaragaye ko hari ubukene bukabije, none kagaciro kasimbuwe no kuguza hirya no hino imyenda y’u Rwanda ntisiba kwiyongera uko bwije uko bukeye, mbese ya vision yose yabaye umwaku ubu i Kigali inzara iranuma, uwiriwe ntazi ko arara n’uraye ntiyahamya ubukeye.

Aho ubutindi bwaje rero ntihabura ubutiku, ya mvugo nziza yuzuye ibinyoma n’itekinika yabaye amatiku n’ubutiriganya. Bya bisahiranda by’ingoma bicungira kuguhakirizwa bitunzwe na mpemukendamuke byabuze iyo bigana bitangira kwibasira abafite ibirindiro bashaka kurema inkingi nyazo z’igihugu gifite ubukungu burambye.

Munyangire ubu niyo yeze aho usanga amariro ari ugucuruza abandi. Urugero rwa hafi ni aho umugabo Bamporiki Edouard aherutse gutanga Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Aimable KARASIRA akamurega amahomvu ashaka gusa kumwirukanisha yibwira ngo niho azagaragara neza imbere ya Shebuja dore ko ngo yibwirako ubutegetsi bwose bushingiye mu gutega abandi imitego.

Reka mbereke ibyo bareze Mwarimu Aimable KARASIRA bitagize aho bihuriye n’umurimo we bwacya agatumizwa n’abamuyobora mukazi mu ibaruwa yasinywe na bwana Ignace GATARE.

Ubwo rero nyuma y’ibyo byose niko hakomeje kugaragara izindi munyangire nko kumva polisi urwego RIB rutumiza inama y’abanyamakuru ngo rubangishe abatavugarumwe n’ubutegetsi cyane cyane wa mugabo BARAFINDA SEKIKUBO Fred. Hari n’abandi benshi barimo abantu bateranya n’imiryango bakomokamo ngo ibahe akato cyangwa ibahuguze ibyabo ihagarikiwe na Leta. 

Ndetse n’abari hanze byagiye bibageraho ngo kuburyo hari abapadiri bamaze kuba benshi badashobora kubona imirimo muri Kiliziya z’aho bagiye kubera mu nyangire ya Leta y’u Rwanda. 

Sinasoza rero ntavuze urubyiruko rwo mu ishyirahamwe rya Jambo asbl aho benshi muribo munyangire ya Leta ya Kigali yakuje ku rutonde rw’abakandida mu mashyaka yo mu Bubiligi bari bahisemo kwiyamamariza imyanya inyuranye  babita abapfobya Jenoside none ubu bikaba bimaze no kugera mu manza.

Mu gusoza icyo nakwibwirira abari mu butegetsi  nibemere ko ibintu byabananiye banabone ko byabarangiranye bapfe neza maze bahe Abanyarwanda amahoro. Naho abandi Banyarwanda nabasaba kwibagirwa wa mugani ngo Â« Iyo amagara yaterewe hejuru umuntu asama aye Â», bakareka utunyungu tudafashije bakibuka ngo Â« Abashyize hamwe Imana irabasanga Â» maze bagakera gukuraho iriya Leta yenda kubamara. 

                                                                    Abbé Athanase MUTARAMBIRWA