Rwanda: inzego z’umutekano zirasa mu kico gusa!

CIP Marie Goretti Umutesi Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali

Mu ijoro ryakeye bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Amajyambere Akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi bumvise amasasu, Umuseke wamenye ko ari umuntu wari umaze umwanya yiruka akurikiwe na Police akekwaho kwiba ashikuje abanyamahanga bagendaga ku nzira n’amaguru. Uwarashwe yahise ahasiga ubuzima.

Umukozi ku rwego rw’Umudugudu w’Amajyambere utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko yamenye ko uwarashwe ari umujura wari kuri moto wibye ashikuje ibyabo abazungu bagendaga n’amaguru mu Kabuga ka Nyarutarama.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko abazungu babiri (umugore n’umugabo) bakomoka mu Bwongereza bariho bagendagenda n’amaguru uyu muntu wari kuri moto yashikuje umugore igikapu kirimo telephone ya iPhone5, Camera n’amafaranga ibihumbi ijana

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko abanyamahanga batabaje Police maze ikurikirana iyi moto bari babonye ‘plaque’, uyu uregwa ubujura ngo yafashwe ariko arongera ariruka maze baramurasa ahita apfa.

Avuga ko ibyo ibyari byibwe aba bashyitsi baje gusura u Rwanda babisanganye uyu warashwe uretse amafaranga atari yuzuye.

CIP Umutesi avuga ko abajura bashikuza iby’abandi bafatiwe ibyemezo. Ati “Nibave mu bujura bakore bave mu byo gushikuza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kuko biduhesha isura mbi. Abiba bumve ko Police ku bufatanye n’izindi nzego tuzahashya.”

Ibi byari byibwe kandi ngo byasubijwe ba nyirabyo,  umurambo w’uyu warashwe ujyanwa ku bitaro ku Kacyiru naho moto yari imutwaye irafungwa.

Ku wa mbere w’iki cyumweru  harashwe umugabo wari waje kwiba mu rugo rw’abantu mu kagari  ka Gako mu murenge wa Masaka, Police ivuga ko yashatse kurwanya abashinzwe umutekano bari bamufashe.

Source: UMUSEKE.RW