Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba Pahuro Kagame nk’umuyobozi wa FPR –Inkotanyi guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi ku batavugarumwe nawe akoresheje “inzego z’umutekano.”

Ishyaka FDU-Inkingi, rirongera kwiyama ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi,na Leta yayo, uburyo bikomeje gukoresha inzego z’umutekano mu guhimbira abatavuga rumwe nabo ibyaha hagamijwe kubafunga, kubashimuta cg kubamenesha.

Mu gitondo cy’uyu mbere tariki ya 11 Gashyantare 2013,ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, umugabo witwa Dominiko Shyirambere utuye mu mudugudu w’Amajyambere akagali ka Kamatamu umurenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo yagoswe na Police imwereka urupapuro rw’uko ije kumusaka ko ngo bafite amakuru y’uko acuruza amafaranga y’amakorano,barasaka inzu barayijagajaga baraheba. Icyo gikorwa cyari kiyobowe n’umupolisi wambaye impuzankano(uniforme) ya police yanditseho Karenzi. Gusa bamusanganye amafaranga ibihumbi 40, 000 y’amanyarwanda adafite inenge n’imwe. Nyuma yo kubura ibyo bari baje gusaka bahise bamuboha bamujyana muri CID-Kacyiru bamuhata ibibazo,nyuma bafata umwanzuro wo kumujyana muri “cachot” ya Remera, bakiri mu nzira bageze ahagana ku nzu ituyemo ambasaderi w’abanyamerika uwari umutwaye ahagarika imodoka yitaba telefone, ahabwa amabwiriza yo kumurekura,gusa ntiyamusubiza imfunguzo z’inzu ye ndeste n’amafaranga ibihumbi 40, 000 bari bamwambuye.

Iyi mpirimbanyi ya demukarasi si ubwa mbere yibasiwe n’izi ntore za FPR kuko zihora zimubuza amahwemo dore ko mu minsi yashize hari ubwo nanone yatewe iwe n’ijoro n’undi mutwe wa FPR witwa Inkeragutabara zimurarira ijoro ryose kuko yari yanze kuzikingurira maze mu gitondo ziramuhondagura kuburyo abatabaye bagiye kureba icyo azira harimo n’umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi Bwana Sylvain SIBOMANA bagezeyo izo nkozi z’ibibi zikabiraramo zikabahondagura nibwo hitabajwe polisi maze ihageze isanga ari intore za FPR iraruca irarumira maze ibasaba kwihangana ariko abakoraga ibyo bikorwa bitahira nta nkomyi.

Tukaba tuboneheyo Gushinganisha ubuzima bw’uyu Dominiko Shyirambere kuko bashobora kwinjira iwe bakahakora ibyo bashaka bigamije kumusiga icyaha maze bakabona uko bamubamba nkuko basanzwe barabigize umwuga.

Ibi bikorwa by’umugayo bya Mafia za FPR,biherutse gukorerwa undi muyoboke wa FDU-Inkingi mu kwezi gushize, witwa Théophile Ntirutwa wari utuye mu mudugudu wa Kangondo ya mbere Akagari ka Nyarutarama, yameneshejwe hakoreshejwe inzego z’umutekano ngo akoresha amanama mu kabari ke. Ubu buryo nibwo bwakoreshejwe n’aba bayoboke ba FPR biyita inzeko zishinzwe umutekano; hashize amezi agera kuri atandatu mu gufungira ubusa urubyiruko rw’abasore 7 bo mu karere ka Rutsiro nabo bazira gusa kuba barahuye n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka bakaganira kuri politiki,ndetse na bimwe mu bibazo byugarije ubuzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda.

Ubu bushotoranyi n’ubugizi bwa nabi bukomeza gukorerwa abatavuga rumwe na FPR, ntabwo tuzakomeza kubwihanganira; turasaba Pahuro Kagame nk’umuyobozi wa FPR Inkotanyi kuba umugabo agahangana mu rubuga rwa politiki yemye, niba koko ishyaka rye rimaze kuba ubukombe nkuko yivugiye igihe hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 y’ubukure maze agahangana n’abandi mu bitekerezo kandi mu mahoro aho guhatira abanyarwanda bose kuba inkomamashyi akihatira kubahiriza uburenganzira abanyarwanda bemererwa n’amategeko bwo kwishyirahamwe no gutanga ibitekerezo byabo nta mususu hagamije kubaka urwababyaye.

Twahagurukijwe no kubaka igihugu cyacu,tuzanye inkingi y’ukuri-ubutabera-ubwisanzure-iyubahiriza ry’ikiremwa muntu kuko nibyo byaburaga mu bimaze kwubakwa;twahagurukanye imbaraga zo guhangana n’ikinyoma mu mahoro (Pacific-resistance); ntituyobewe ko inzira FPR yanyuzemo iza zitasibanganye natwe twazica, ariko twe tuzi neza ko ikizana amahoro arambye atari ukumena amaraso ahubwo ari uguharanira icyabungabunga ituze n’ ubuzima bw’abanyagihugu bose ;kuko nibo maboko y’igihugu kandi nibo musemburo w’iterambere rirambye.

Turasaba, irekurwa ry’abarwanashyaka bacu 7 bafungiye muri gereza ya Muhanga, turasaba ubuyobozi bwa FPR kureka burundu itotezwa, imenesha, iterabwoba iryariyo ryose ku banyarwanda, cyane cyane abatavuga rumwe nayo bikiri mu maguru mashya, kuko niduhaguruka uko tungana twese tukarwanya igitugu, akarengane n’iterabwoba, ubuyobozi bwa FPR bukuriwe na Pahuro Kagame ntibuzabona amapingu ya miliyoni 11, na police yo kubafata.

Turasaba FPR gutegura inziza yayo yo gusaza itanduranyije n’abanyarwanda; ntawe uniga ukuri kuko kutajya gutsindwa.

FDU-Inkingi

Twagirimana Boniface.

Visi-perezida w’agateganyo.

boniface Twagirimana

Ibi bimenyeshejwe:

*Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

*Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye

*Umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bwa muntu.

*Ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda no hanze yarwo.

*Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi.

2 COMMENTS

  1. Mwe mwese mwirirwa mwivovota ngo mwashinze amashyaka ariko amagambo akaba ariyo yasumbye ibikorwa,muramutse musigiye ikirenge mucy’uyu muhungu B.Twagirimana,mbarahiye ko Kagame n’agatsiko ke agahuru (k’imbwa!) kabahiraho nko mukanya ko guhumbya ijisho!
    None se mutegereje iki?Ko ibi bishuga bituyongobeza uruhongohongo???

    Nkoronko

  2. ese iyo ukoresheje itegeko kandi usaba uba witwaje iki?njye mbona mwacisha make,kuko namwe ubwanyu ntimuri shyashya

Comments are closed.