Rwanda: itegeko rishya ritegenya ko gusebya cyangwa gutuka umukuru w’igihugu bihanishwa imyaka 7 y’igifungo

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Umunyamakuru w’umunyarwanda ubu ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 7 cyangwa agacibwa ihazabu y’amafaranga Miliyoni 7 z’amanyarwanda hakurikijwe itegeko rishya rigenga itangazamakuru rimaze kwemezwa n’inteko inshingamategeko y’u Rwanda.

Iri tegeko ryemejwe mu cyumweru gishize n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, umuntu arasanga risa nk’iryibasira itangazamakuru kuko mu ivugurura ry’amategeko mpanabyaha (code pénal) ririmo gukorwa ubu umushinga w’itegeko wongera ibihano ku cyaha cyo gukwiza ibihuha no gusebanya.

Uwo mushinga w’itegeko kandi wongeyemo ikindi cyaha gishya gihanwa n’amategeko: Gutuka no gusebya umukuru w’igihugu. Icyo cyaha cyonyine ubwacyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5 kugeza kuri 7.

Icyaha cyo gusebanya no gukwiza ibihuha igihano cyacyo cyazamuwe kigirwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 2 kugeza kuri 3 kivuye ku mezi 6 yateganywaga n’itegeko ryari risanzwe. Ihazabu nayo yazamuwe iva kuri miliyoni 1 kuza kuri 3 ishyirwa kuri miliyoni 5.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’itangazamakuru bahamya badashidikanya ko iri tegeko rigamije gufunga umunwa burundu abanyamakuru bo mu Rwanda dore ko n’ubundi gukora uwo mwaga wandika ibyo Leta idashaka cyangwa bitayishimagiza ari nk’ukwihanduza icumu.

Uretse aya mategeko akomeye arimo ashyirwaho biramenyerewe ko abanyamakuru benshi b’abanyarwanda bicwa, bafungwa ndetse abagize umugisha bo bagakizwa n’amaguru bagahungira mu mahanga ya kure kuko mu bihugu by’abaturanyi naho nta mutekano wabo uhari kuko basangwa yo bakicwa.