Rwanda: iyo Leta itakwiyumvamo ntabwo wahinga n’urusenda ngo rwere

Jérémie NTIHINYUKA

Yanditswe na Ben Barugahare

“Iyo Leta itakwiyumvamo ntabwo wahinga n’urusenda ngo rwere” aya ni amagambo yatangajwe na Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya igihe gito mbere y’uko yicirwa muri Hotel mu mujyi wa Johannesburg mu gihugu cy’Afrika y’Epfo dore ko n’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda bigambye ku mugaragaro urwo rupfu barimo Perezida Kagame, uwari MInistre w’intebe icyo gihe Pierre Damien Habumuremyi, Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe, Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ndetse n’umudiplomate muri Ambassade y’u Rwanda mu gihugu cya Senegal, Yvette Rugasaguhunga.

Nyakwigendera Colonel Karegeya igihe yavugaga aya amagambo wagira ngo yari azi ibizaba ku mugabo witwa Jérémie Ntihinyuka wabujije epfo na ruguru kugeza n’ubwo bamusanze aho yahungiye mu gihugu cya Mozambique.

Bwana Jérémie NTIHINYUKA bikaba bivugwa ko yakijijwe n’Imana kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 ubwo aho yari yarahungiye hatewe n’abantu bikekwa ko bakorera inzego z’iperereza za Leta y’u Rwanda muri Mozambique bica inzugi z’inzu yabagamo ku bw’amahirwe ntibahamusanga; gusa twabibutsa ko mbere yo kujya muri Mozambique yari umuhuzabikorwa wa Company y’abashoramari b’i Muhanga; muri 2016 akaba yarigeze gusenyerwa inzu ku manywa y’ihangu n’inzego z’ibanze zihagarikiwe na police azira ubusa ndetse bamutumyeho umwe mu nshuti ze za hafi akaba yaramuburiye amubwira ko yihaye gupinga natayoboka ngo ave mu byo yigira “filimi izizinga”.   

Mbere y’icyo gitero Jérémie NTIHINYUKA yagiye abona ubutumwa bw’abantu babaga bavuye mu Rwanda bumutera ubwoba burimo ubwavugaga ngo: “aho si kure twagusangayo”, “isi izakubana ntoya” …

Twabibutsa ko mu mwaka wa 2012 umunyarwanda Théogène Turatsinze yiciwe mu mujyi wa Maputo mu gihugu cya Mozambique, bikaba bivugwa ko yazize amabanga yari azi ku buryo Banque y’u Rwanda y’iterambere (BRD) yahombejwe n’abasirikare bakomeye n’ibindi bikomerezwa byo mu ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Uretse abantu bakorera Leta ya Kigali bahabwa imyitozo ya gisirikare n’iyo kuneka bayise “intore” bakoherezwa bigize impunzi, abashoramari, abanyeshuri… Leta y’u Rwanda ikoresha za Ambasade zayo mu mahanga mu bikorwa by’urugomo rwibasira abayihunze ndetse ntinazuyaza kwihisha inyuma y’ibitaramo by’abahanzi cyangwa ibiterane by’amasengesho kugira ngo ishobore kwinjiza abantu bayo mu bihugu birimo abanyarwanda benshi b’impunzi cyane cyane haganijwe kubaneka, kubahatira kuyoboka ubutegetsi ku neza cyangwa ku nabi ndetse no kubatera Ubwoba tudasize n’ibikorwa by’urugomo bishobora kugera ku kwicwa.

Igihugu cya Mozambique gituranye bugufi n’igihugu cya Afrika y’Epfo nacyo kimaze kugwamo abantu benshi bakomoka mu Rwanda ndetse abandi bakarokoka hamana.

Uretse Patrick Karegeya wishwe mu ntangiriro za 2014, Gen Kayumba Nyamwasa yarusimbutse inshuro zirenze imwe nyuma yo kuraswa mu 2010, Frank Ntwali umwe mu bayobozi ba RNC itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nawe yateraguwe ibyuma akizwa n’Imana mu 2012. Ibya vuba aha mu 2018 ni iyicwa rya Thomas Ngeze n’umunyamategeko w’umubirigi Pieter-Jan Staelens wakurikiranaga urupfu rwe nabo baguye muri Afrika y’Epfo bikaba byarakurikiwe nabyo n’ibimeze nko kwigamba kw’abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali ku mbuga nkoranyambaga.