Rwanda: Jean de Dieu Musafiri bitaga Mustafa yishwe umurambo ujugumywa iwe!

Jean de Dieu Musafiri

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu Rwanda ni avuga urupfu rwa Jean de Dieu Musafiri wari uzwi no kw’izina rya Mustafa wishwe ku wa 28 Ukwakira 2018.

Ayo makuru akomeza avuga ko nyakwigendera wari usanzwe akora ku murenge wa Gatenga yasanzwe yishwe ajugunywa iwe mu rugo aho yasanzwe n’uwo bashakanye mu gitondo.

Nyakwigendera Jean de Dieu Musafiri ubundi avuka mu ntara y’amajyepfo ndetse yigeze kuba umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority).

Kugeza ubu twandika iyi nkuru ntabwo turabona amakuru yuzuye y’uburyo yishwemo ndetse n’ababa bihishe inyuma y’uru rupfu.