Umupira w’amaguru mu Rwanda: Katauti na Gangi bitabye Imana

Hamadi Ndikumana (Katauti) ibumoso na Bonaventure Hategekimana (Gangi) iburyo

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Katauti yari yakoresheje imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports

Amakuru dukesha urubuga RuhagoYacu.com aravuga ko Ndikumana Hamad ’Katauti’ yitabye Imana, ngo yavuye mu myitozo yo kuwa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo, ageze aho acumbitse akora isuku bisanzwe, nyuma yo gufata ifunguro rya nimugoroba ngo yumva atameze neza, ahita ajya kwa muganga bamuha ibinini.

Yahise asubira aho yari acumbitse, ahageze akomeza kuremba avuga ko ababara mu gituza, nyuma haza kwiyongeraho no mu nda, maze umusore babanaga amuha fanta ariko ayinyweye ahita ayiruka, maze uwo musore ahamagara Muganga wa Rayon Sports ahayinga saa sita z’ijoro.

Muganga ngo yahise ajyayo bwangu, ahageze asanga Katauti aryamye ku gitanda ariko ngo yari yamaze gushiramo umwuka.

Mugemana Charles yahise ahamagara ingobyi y’abarwayi y’Ibitaro bya Kigali CHUK, ihageze abaganga na bo bemeza ko Katauti yamaze gushiramo umwuka.

Ndikumana Hamad yari agize imyaka 39 kuko yavutse kuwa 5 Ukwakira 1978. Yatangiye gukina umupira akiri muto, ndetse aza kuba myugariro ukomeye wakinaga iburyo cyangwa ibumoso muri Rayon Sports mu 1998-1999.

Ubuhanga bwe bwatumye mu 2000 ahita yerekeza hanze y’u Rwanda, ahera mu ikipe ya K.F.C. Turnhout atatinzemo maze mu 2001-2002 ahita ajya muri RSC Anderlecht mu Bubiligi.

2002-2003: Yahise yerekeza muri KV Mechelen
2003-2005: Katauti yakiniye KAA Gent
2005-2006: Yakinnye muri APOP Kinyras Peyias yo muri Chypre
2006-2007: Nea Salamina Famagusta FC yo muri Chypre
2007-2008: Yakinaga muri Anorthosis Famagusta FC na yo yo muri Chypre
2008-2009: Athletic Club Omonia Nicosia
2009-2010: AEL Limassol
2011: Asoreza gukina umupira nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya APOP Kinyras Peyias

Mu 2012 Ndikumana Hamad Katauti yahise agaruka gukina muri Afurika y’Iburasirazuba mu makipe ya Yanga Africans ayivamo ajya muri Vitalo’o, nyuma agaruka muri Rayon Sports, byanze ajya muri Espoir FC ari na ho yahagarikiye burundu gukina umupira maze ahita atangira kuba umutoza.

Bimwe mu bintu abanyarwanda batazibagirwa kuri Ndikumana Hamad ’Katauti’ ni uko mu 2005 yaje gukinira ikipe y’igihugu Amavubi maze ikipe ye KAA Gent yo mu Bubiligi igahita imwirukana imuhora ko yaje gukina kandi yari yavuze ko arwaye agahabwa ikiruhuko.

Ubwo ni bwo yavuye mu Rwanda ahita yerekeza muri Chypre mu ikipe ya APOP Kinyras Peyias.

Ikindi yibukirwaho ni uko ari we munyarwanda wa mbere washoboye gukina imikino y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ubwo ikipe ye ya Anorthosis Famagusta FC yakinaga iyo mikino ikaza gusezererwa na Manchester City yo mu Bwongereza, aha akaba ari ho Katauti yari yazonze Robinho, Umunya Brazil wayikiniraga.

Hategekimana Bonaventure wamenyekanye cyane ku izina rya Gangi nawe yitabye Imana

Ni amakuru ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru yahawe na mushiki wa Gangi wo kwa se wabo witwa Uwamahoro Liliane wari umurwaje.

Uwamahoro yagize ati “ni byo twakiriye inkuru y’akababaro ibika urupfu rwe mu gitondo, saa cyenda zo kuri uyu wa gatatu, yari amaze amezi abiri arwariye i Butare mu bitaro bya Kabutare, hari hashize igihe abaganga bansabye gutaha kuko Gangi yari arembye bityo bamujyana mu cyumba cye wenyine.”

Hategekimana Bonaventure wamenyekanye cyane ku izina rya Gangi, yari umwe mu bakinnyi bakinnye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse n’amakipe yose akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR Fc, Kiyovu, ATRACO Fc,yakinnye kandi no mu yandi makipe arimo Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze yashorejemo umupira kubera uburwayi.