Rwanda: Kizito Mihigo agiye gusubira mu rukiko

Kizito Mihigo amaze umwaka n’amezi atanu akatiwe n’Urukiko rukuru igihano cyo gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ategerejwe mu rw’Ikirenga humvwa ubujurire bwe.

Kuva yatabwa muri yombi muri Mata 2014 kugeza akatiwe n’inkiko, Kizito yireguraga yemera ibyaha ndetse anasaba imbabazi. Ibi byatumye asa n’utavuga rumwe n’abamwunganira mu mategeko kugeza ubwo abanze akiyemeza kwiburanira.

Nyuma yo gukatirwa yagannye inkiko ajuririra igihano yahawe, gusa ntibyigeze bimenyekana mu itangazamakuru. Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda butangaza ko bwamenyeshejwe ubu bujurire bwe na bagenzi be butegereje itariki y’iburanisha.

Inkuru irambuye>>